Inyigisho yo kuwa Gatandatu w’icyumweru cya 2 cya Pasika, Umwaka A
Ku ya 03 Gicurasi 2014
Amasomo: 1 Kor 15,1-8 // Yh 14,6-14
Bavandimwe, uyu munsi turahimbaza umunsi mukuru w’abatagatifu Filipo na Yakobo intumwa. Uyu Yakobo ni mwene Alufeyi naho Filipo akaba avuka muri Betsayida kimwe na Petero na Andreya. Uyu Filipo akaba yarabaye umwigishwa wa Yohani Batisita mbere yo kuba intumwa ya Yezu Kristu. Tubona kandi Filipo mu isangira rya nyuma asaba Yezu ko abereka Se kuko bihagije (Yh14,8). Mu kumusubiza, Yezu amwumvisha ko afitanye ubumwe bukomeye na Se kuko uwabonye Mwana aba yabonye na Data. Natwe tunyurwe na Yezu Kristu uduhishurira kandi akatugeza byuzuye ku Mana Data: Imana nzima n’umubyeyi udukunda.
Nicyo gituma amasomo y’uyu munsi atwereka isano Mwana afitanye n’Imana Data, isano intumwa zifititanye n’ibanga rya Pasika ndetse n’isano iri hagati y’intumwa n’ubutumwa yamamaza. Ubumwe na Kristu nibwo butugeza ku Mana kuko tumubonamo inzira, ukuri n’ubugingo.
- Mwana na Data bafitanye ubumwe bukomeye
Uretse ibyavuzwe na Yohani Batisita ndetse n’Imana Data ubwayo, ni kenshi Yezu Kristu yagarutse ku isano afitanye na Se. Ndetse biba ikirego gikomeye mu rubanza rwe kuko yavuze ko ari Umwana w’Imana. Ngira ngo twebwe abantu b’iki gihe, by’umwihariko abemera, ntabwo tuyobewe ko Yezu Kristu ari Umwana w’Imana. Icyakora dushobora kutabyishyiramo cyangwa ngo twumve icyo bitumariye n’icyo bidusaba mu mitekerereze n’imibereho yacu. Byaba ari uguhitamo nabi kwacu!
Ubumwe bwa Yezu Kristu na Se ni ubumwe burenze ubw’umwana n’umubyeyi b’abantu kuko Imana Data yari isanzwe ibyaye Mwana kandi basangiye kameremana; ndetse n’ubutumwa Yezu akora ni ubwo yahawe na Se. Nicyo gituma Yezu asaba abantu ko, niba banze kumwemera cyangwa ngo bemezwe n’uko ari umwana w’Imana, bazemezwe n’ibikorwa bye by’agatangaza, by’ineza n’impuhwe za Nyagasani. Kwirwanyamo ukwemera, byerekana ko abantu benshi tutanyurwa: iyo tutagaya, turahinyura, tukanenga ndetse tukannyega. Hari n’abantu bannyega abakora neza kuko gukora bene ibyo bikorwa byatunaniye cyangwa se twabyirengagije. Mbese abantu bagahinyura byo nta mpamvu; abandi kubera ishyari kandi ishyari ni ribi kuko ryica benshi na byinshi ritaretse n’urifite kuko nawe rimwica ahagaze! Ku bemera, igisigaye ni ukureka tugahindurwa n’uwo twemera kandi tukihatira kubaho nk’uko twemera. Nibwo ubutumwa bwa Kristu na Kiliziya ye buzarushaho gushinga imizi.
- Urupfu n’izuka rya Kristu, ishingiro ry’ubutumwa n’intumwa
Kuzirikana iri somo rya mbere (1 Kor 15,1-8) turi mu bihe bya Pasika, bitwereka uburyo nta muntu waba intumwa adahawe ubutumwa kandi nta n’uhabwa ubutumwa adahuye n’ubutanga kuko ngo uvugira utamutumye aramubeshyera kandi arabeshya! N’uwemera umuntu utaratumwe, cyangwa se ibyo atatumwe, abizi neza, nawe aririndagiza! Kandi bene abo bantu bariho! Ku ntumwa za Kristu, nta kindi zamamaza uretse Inkuru nziza yemeza ko Yezu yapfuye akazuka kubera twebwe, akabonekera abe by’umwihariko intumwa ze. Bikatwibutsa ko iyo utarahura na Yezu, iyo utaramwumva, iyo utaramwiyumvamo, icyo gihe biragora kwakira ubutumwa n’abogezabutumwa; biragora kubukora no kubwishimira. Ariko iyo mwahuye, cyane cyane muhuriye mu buzima, icyo gihe wumva ko ugowe niba utamamaje Inkuru Nziza (1 Kor 9,16): atari mu magambo gusa ahubwo no mu buzima busanzwe.
- Yezu Kristu ni We Nzira, n’ukuri n’ubugingo
Aduhishurira ko ari We Nzira, Yezu aduha umwanya n’uburyo bwo kuzirikana ku gaciro k’inzira nziza, yizewe, y’ubusamo ndetse bikatwereka n’ibyiza byo kunyura muri bene iyo nzira. Yezu atwibutsa ko turi mu rugendo rw’ubuzima dutegetswe gukora: urugendo rwo kuva habi tujya aheza, kuva mu babi tujya mu beza, tukava aho tugeze tukerekeza aheza no mu byiza kurushaho. Turi mu rugendo rwo gukomera ku Mana, ku mugisha, ku buzima bufite intego n’imihigo. Twemere tugende, tujye mbere: kuko utajya imbere asubira inyuma; udashaka kubaho arapfa: agapfa nabi cyangwa se agapfa ahagaze!Kurangamira Yezu Kristu, kugendana na We no kugenza nka We, nibyo duheraho tumenya uko turi n’aho turi, twibaza aho twavuye kandi dutegura aho twifuza kujya: twavuye ku Mana, tugomba kubana n’Imana kandi twerekeje mu ikuzo ry’Imana. Kubica hirya ni ugutana! Bityo rero dukeneye Kristu nk’urumuri n’icyerekezo ngo twirinde kuyoba no kuyobagurika, kuyobya abandi no kwibeshya kuko ngo “ntawibeshya nk’uwayobye.” Yezu Kristu rero ni We Nzira itugeza mu ijuru, itugeza ku butungane, ku byiza n’ubwiza, ku byishimo n’umunezero turarikira kenshi hano ku isi ariko tukabibura kuko hari ubwo tubishakira aho bitari. Iyo nzira ya Nyagasani kandi y’umukiro, tuyinjiramo muri Batisimu. Twemere tuyikomereho kandi tuyikomeremo ndetse tuyikomezemo kuko niyo mahirwe n’umunezero byacu. Iyo nzira kandi idusaba kwanga icyaha, gukurikira Yezu Kristu no kumwamamaza haba mu magambo, mu bikorwa n’ubuzima bwacu bwa buri munsi. Uretse kuba Inzira, Yezu aduhamiriza ko ari n’Ukuri.
Yezu ni Ukuri ndetse n’ibyo atubwira ni ukuri; kandi ntabwo ashobora kuyoba no kutuyobya. Yezu yanabigarutseho imbere ya Pilato ati “unyurwa n’ukuri wese, yumva ibyo mvuga” (Yh18,37). Uwabonye Yezu Kristu, uwamwakiriye niwe unyurwa kandi ahora yishimye kuko ntacyo umutima umushinja; avumbura uburozi bushashagirana bwa Sekinyoma ndetse n’abandi bamamaza ibinyoma, babaho mu binyoma: bishimiye kuyoba no kuyobya abandi. Ubu butumwa bwa Yezu ku kuri bukwiye kudukangura muri ibi bihe byacu aho isi ishaka kuyoborwa n’ubuyobe bw’abantu, za politiki z’ibinyoma n’imyumvire ya muntu gusa aho kwishyingikiriza ugushaka kw’Imana dutozwa na Kiliziya. Abantu turabeshya mu byoroshye no mu bikomeye; tukabeshyera abandi ntacyo twikanga no mu bibacisha umutwe. Ku bandi bantu, ugasanga bareba gusa amafuti n’ibyaha by’abandi aho kwita ku butungane bw’Imana: amafuti menshi cyangwa se akorwa na benshi agafatwa nk’ukuri! Birababaje! Dukeneye rero kugarukira Nyir’ukuri kuko ibintu byose byubakiye ku kinyoma, amarangamutima, uburyarya, ubucakura n’ubucabiranya: ntabwo biramba kuko ari nko kubakira ku mva no ku musenyi. Ibi bigaragaza ko dukeneye gucengerwa n’ubutumwa bwiza butugeza ku bugingo.
Yezu ni We bugingo kuko atubeshejeho hano ku isi yiremeye mu mugambi w’Imana Data kandi azanatubeshaho kugeza mu bugingo bw’iteka. Kuva akiri hano ku isi ku bw’umubiri, Yezu yerekanye ko yaziye muntu aho ava akagera: kuri roho no ku mubiri. No kuba yemera kutwiha by’umwihariko mu Ijambo rye no mu Ukaristiya ntagatifu bigaragaza ko ashaka ko tubaho kandi twitegura kuzabaho iteka ryose. Nubwo hari benshi badutunga, nubwo hari byinshi byatubeshaho, nyamara nta na kimwe cyaduha ubugingo bw’iteka. Hejuru y’ibyo byose, duhitamo Yezu Kristu kandi aduhamiriza ko tutibeshye ndetse ko tutazakorwa n’ikimwaro. Yezu Kristu ni muzima kandi abeshaho: ngiyo Inkuru Nziza twakiriye kandi tugomba kwamamaza.
Bavandimwe, muri iki gihe cya Pasika, turusheho kurangamira Yezu Kristu wazukiye kutubeshaho. Tumwemerere atuyobore, tumwamamaze tutajijinganya kuko ari Ukuri ndetse tumwakire kuko na We, uretse no kuba atubeshejeho, azatwakira no mu bwami bw’ijuru. Dushime kandi dusabire intumwa n’abogezabutumwa ba Kristu na Kiliziya. Tubonereho kuzirikana ko natwe twiyemeje kuba intumwa muri batisimu no mu gukomezwa. Bityo guhimbaza umunsi mukuru w’intumwa ni ukwiyibutsa inshingano zacu ku butumwa mu buzima turimo. Imana izabitubaza! Dufashe Imana gukiza iyi si mu rugendo turimo rwo guharanira umukiro wacu. Umubyeyi Bikira Mariya, Umwamikazi w’intumwa akaba n’umwogezabutumwa, adusabire!
Padiri Alexis MANIRAGABA
Seminari Nkuru ya Rutongo