“Utari kumwe nanjye aba andwanya n’utarunda hamwe nanjye aba anyanyagiza”(Lk 11, 23).

Tuzirikane ku Ijambo ry’Imana ryo kuri uyu wa Gatanu w’icyumweru cya 27 gisanzwe, C

Tariki ya 07 Ukwakira 2016

Amasomo: Ga 3, 7-14; Z 110, 1-2.3-4.5-6; Lk 11, 15-26.   

Bakristu nshuti z’Imana namwe bantu b’umutima mwiza kandi woroshya! Kristu Yezu akuzwe! Nimuhorane Imana!

Imana Data Umubyeyi udukunda, ku bwa Kristu no mu bumwe bwa Roho Mutagatifu, ibicishije muri Kiliziya Umuryango mugari w’abana bayo, yaduteguriye ifungo rya roho muri liturujiya y’Ijambo ry’Imana y’uyu munsi. Nimwakire rero kandi muryeho mwese muzirikana ko ishingiro ry’ubutungane bwanyu ari ukwemera kandi ko uko kwemera kugomba kubafasha kuba umwe, mugashyira hamwe na Kristu mu kubaka ingoma ye y’urukundo n’amahoro hano ku isi, muhereye iruhande rwanyu.

“Intungane izaheshwaho n’Ukwemera” (Ga 7, 11).

Bakristu namwe bantu b’umutima mwiza kandi worohera Imana, Pawulo Mutagatifu yandikiye Abanyagalati abibutsa ko ukwemera ari ko gushingiyeho ubutungane no gukizwa byabo kuko ukwemera gutanga Urukundo, Urukundo rugatanga Ukwizera; iyo migenzo mboneramana uko ari itatu ikaba ipfundo cyangwa ikingi ya mwamba ubuzima bwa gikristu bwubakiyeho, kuko yifitemo imbaraga zo kuzirika ku Mana buri wese uyifitemo. Uyifitemo wese ntanyaganyezwa n’imihengeri yo kuri iyi si, n’iyo anyeganyeze ntiyitura hasi ngo aheranwe: Koko rero” “Ukwemera ni ishingiro ry’ibyo twizeye, kukatubera n’icyemezo cy’ibitagaragara. Ukwemera kutwumvisha ko ibyaremwe byatunganijwe n’Ijambo ry’Imana, bityo rero ibigaragara bikomoka ku bitagaragara” (Heb 11, 1.3). Byongeye kandi “niba wamamarisha umunwa wawe ko Kristu ari Nyagasani kandi ukemera mu mutima wawe ko Imana yamuzuye mu bapfuye, uzarokorwa” (Rm 10, 9), kuko uwemera n’umutima we wose bimuha ubutungane! Ntushidikanye rero igipimo cy’ubutungane bwawe ni ukwemera kwawe? Icyampa ngo ukwemera kwawe kube kwangana n’ukw’akabuto ka sinapisi! Wakwikiza ugakiza n’abo uhura nabo bose! Njyewe na we rero niba tumaze kubona ko igipimo cy’ubutungane bwacu gishingiye ku kwemera kwacu dutanye dutere hejuru dutabaze Yezu Kristu tugira tuti “Mwana wa Dawudi dukize! Twongerere Ukwemera!”.

“Utari kumwe nanjye aba andwanya n’utarunda hamwe nanjye aba anyanyagiza”(Lk 11, 23).

Bakristu namwe bantu b’umutima worohera Imana, intego y’ingabire y’Ukwemera ni ukubaremamo icyizere gihamye, Icyo cyizere kigaragarira mu mubano wanyu n’Imana ndetse na bagenzi banyu, Ukwemera kurema umuryango umwe w’abana b’Imana. Abemera bose baharanira gushyira hamwe na Kristu kandi byose bigakorwa mu izina rye “kuko Ingoma yose yibyayemo amahari irarimbuka, n’amazu yayo yose akagwirirana” (Lk 11,17b). Ibikorwa byose byubaka ubumwe bw’abana b’Imana bigamije guhamya ukwemera, ariko ibikorwa bisenya ubwo bumwe sinatinya kubyita ibikorwa by’ubuhakanamana n’ubugomeramana kandi ni byo. None rero Nshuti ya Kristu nawe muntu ufite umutima worohera Imana, ni iki ukora kugira ngo uhamye ukwemera mu bumwe bw’abana b’Imana! Unyemerere nkubaze kandi ntundakarire: Ese iyo ugendera muri “munyangire”, “munyumvishirize”, “na we yabona se?”, “nguteze iminsi”, “tuzabonana”, “nkora ureba hehe?”, … wumva uba uhamya ukwemera cyangwa wubaka ubumwe bw’abana b’Imana? Ese iyo ugendera mu bikorwa by’umubiri gusa  (reba Ga 5, 19-20) usenyera Roho Mutagatifu, uba uhamya ukwemera cyangwa wubaka ubumwe bw’abemera? Ese wibuka ko “Aba Kristu Yezu babambye ku musaraba umubiri wabo n’ingeso mbi ndetse n’irari”? (Ga 5, 24)

Bakristu namwe bantu b’umutima worohera Imana, twese hamwe tumurikiwe n’Ijambo ry’Imana ry’uyu munsi duhamagarirwa kurushaho kunoza umubano wacu n’Imana ndetse na bagenzi bacu, dukomera ku kwemera kandi tuguhamye mu n’ibikorwa by’imibereho yacu. Duharanire kunga ubumwe mu butumwa bwa Kiliziya maze batubona bakurizeho gusingiza Imana no kuyigarukira. Umubyeyi Bikira Mariya Umwamikazi wa Rozari, urugero rw’abogezabutumwa kandi Umwamikazi w’Intumwa aduhakirwe maze twoye gutatira igihango cy’Ukwemera.

Padiri Théophile NKUNDIMANA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho