Ku cya 26 Gisanzwe, A, 01 Ukwakira 2017
Amasomo:
Isomo rya 1: Ezk 18, 25-28
Zab 24, 4-9
Isomo rya 2: Fil 2, 1-11
Ivanjili: Mt 21, 28-32
Inyigisho y’uyu munsi iradushishikariza guhugukira kugendana na Yezu Kirisitu. Ni bwo buryo bwizewe ku muntu ushaka gutsinda imitego yose duhura na yo muri ubu buzima. Ni yo nzira rwose iboneye ku bashaka gutsinda kuri wa munsi Yezu azagaruka gucira imanza abazaba bakiriho n’abazaba barapfuye.
Mu byo Yezu yakoze mu myaka itatu yamaze yamamaza Ingoma y’Imana, tubonamo ibimenyetso byinshi cyane n’ibitangaza bitubutse. Tuzi ko kandi hadashobora kuboneka ibitabo byakwirwamo ibyo yakoze byose. Bimwe mu bitangaza tuzi, ni ukwirukana roho mbi ari zo twita amashitani. Kuva ubwo Lusuferi asuzugiriye Imana mu ntangiriro agahananukira mu muriro kugeza ubu n’igihe cyose, hano ku isi kenshi na kenshi roho mbi zigaragaza zimereye nabi abantu. Hariho bamwe batarabisobanukirwaho. Bamwe muri abo ni abihatira kumvikanishako shitani itabaho, ko nta roho mbi zitera abantu. Ibyo ngibyo byamaganwa na bamwe mu bo Kiliziya yahaye ubutumwa bwihariye bwo kwirukana amashitani. Abo basaseridoti bari ku rugamba na sekibi, bavuga ko shitani nyine ishimishwa n’uko abantu bavuga ko itabaho. Aho batayirwanya irishyira ikizana maze rimwe na rimwe igacura inkumbi.
Abantu bo mu gihe cya Yezu bo, bamwe muri bo, bibwiraga ko nta muntu n’umwe wakwirukana amashitani, barayatinyaga cyane. Babonye Yezu ayirukana bibwira ko yifitemo Belizebuli umutware w’amashitani akaba ari yo yifashishaga kugira ngo amenengane. Abo bantu, nta wabarenganya kuko bari bataramenya Yezu uwo yari we. N’ubundi ni byo, nta muntu n’umwe wakwirukana amashitani ku bubasha bwe. Ahubwo uri kumwe na Yezu Kirisitu, ni we uhabwa ububasha bwo gutsinda roho mbi zose. Ibyo birumvikana kuko dusanzwe tubizi, tutari kumwe na we nta n’icyaha twatsinda kabone n’aho cyaba iki twita ko cyoroheje. Ni muri Yezu Kirisitu turonkera imbaraga zo gutsinda shitani, gukira ibyaha no gukora ibyiza.
Kubana na Yezu Kirisitu, kumukunda no kumwumvira igihe cyose, ni ko kwitegura umunsi w’urubanza. Tuzi neza ko azagaruka gucira imanza abazaba bakiriho n’abazaba barapfuye. Abahanuzi batubwira neza iby’uwo munsi. Dusome muri Bibiliya Ntagatifu ibyerekeye uwo munsi nk’uko abahanuzi bawusobanuraga: “Abahanuzi babona ko uko ibintu byifashe mu gihe cyabo atari ko bizahoraho. Kandi mu muryango wa Isiraheli kimwe no mu mahanga, hari abanyabyaha benshi bikabije; intungane n’abaciye bugufi barashikamirwa, n’Imana ntiyubahwe uko byari bikwiye. Ntibashidikanya ko umunsi umwe Imana izaza guhana ababi no guhemba intungane, bityo igashinga ingoma yayo mu bantu. Buri gihe rero, iyo habaga ikintu gikomeye, cyaba cyiza cyangwa kibi, bavugaga ko giteguriza umunsi w’Uhoraho ndetse ko watangiye. Buhoro buhoro ariko batangiye kwizera ko mu ndunduro y’ibihe, hazaza umunsi Uhoraho azacira bose urubanza rudasubirwaho”.
Gukomera Kuri Yezu Kirisitu ni ko gutsinda isi. Gukomera ku isi si ugukomera ni ugukomereka kuko umuntu ashobra kwibwira ko isi n’ibyayo bimuhagije mu gihe mu iherezo azibona ahabanye n’ubugingo bw’iteka. Kwamamaza Yezu Kirisitu, kwirinda kurwanya ibye, ni uko kurunda hamwe na we no kunguka byinshi bidufitiye akamaro kuri roho no ku mubiri.
Dusabirane gutsinda ibituremereye byose n’ibishuko by’iyi si kugira ngo ku munsi w’urubanza ubuzima bwacu butazanyanyagizwa kure y’Ingoma y’ijuru. Dusabire kandi n’abari mu mwijima w’inabi n’ubugome kumva ijwi rya Nyirimpuhwe ubashakira umukiro w’iteka. Bawumenye bisame batarasandara maze na bo batangire gutera intambwe iganisha mu ihirwe ry’ijuru.
Yezu Kirisitu asingizwe. Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe. Abatagatifu badusabire Kuri Data Ushoborabyose.
Padiri Cyprien Bizimana