“Utaturwanya ari kumwe natwe”

Ku cya XXVI MU Gisanzwe/B, 30/09/2018

Amasomo: Ibar 11,25-32; Yak 5,1-6; MK 9,38-43.45.47-48

Bavandimwe muri Kristu Yezu,

Ku cyumweru gishize Yezu yaturarikiraga kumera nk’abana aho guharanira amakuzo n’ibyubahiro bitamara kabiri ndetse ntibihe amahoro n’umunezero ubihawe ahubwo kenshi bikarangira bimugizeho ingaruka kuri roho no ku mubiri. Abana barangwa n’ubugwaneza, ubwiyoroshye, ubuziranenge, kwishimira abandi no gusangira na bo ibyiza bafite. Ntibigiramo ishyari dore ko ari ishyano. None uyu munsi Yezu akomeje kutwereka inzira ikwiye abiyemeje kuba abigishwa be, tugomba gukurikira. Abitubwira neza aducyamura, agahera  ku bwikunde n’ukwishongora bikunze kuranga mwene muntu, aho yumva ko ibintu bigomba kugenda uko ashaka bitabaye ibyo undi wabikora agomba kuba ari uwacu, uwo duhuje intumbero n’intekerezo. Ni uko Yohani ati: “Mwigisha, twabonye umuntu wirukana roho mbi mu izina ryawe kandi atadukurikira; turabimubuza kuko atadukurikira”. Yezu yamushubije neza atamuhutaje, kuko uwavuga ko Yohani yari abitewe n’ishyari ntabwo yaba arengereye cyane, ati: “Mwibimubuza, (…). Utaturwanya wese ari kumwe natwe”.

Bavandimwe, Inkuru Nziza ya none iratwereka inzira zadufasha kumenya aho twerekeza ubuzima bwacu mu mubano wacu n’Imana hamwe n’abavandimwe. Icyo mbona kandi kigomba kwitabwaho ni ukurera umuntu agakura mu bitekerezo. Ubwo burere ntabwo bumanuka nk’imvura umunsi umwe. Bisaba igihe kitari gito, umuntu akagenda yihatira kunoza umubano we n’Imana n’abayo. Mwibuke Yohani twavuze mu ntango, aho yababajwe no kubona umuntu akora icyiza, aho kwishimira ineza uwo muntu yagiriraga mugenzi we amukiza roho mbi mu izina rya Yezu. Si kenshi umuntu akunze kwishimira icyiza kivuye hanze y’abe n’inshuti…muntu yumva ibyiza byose byavugwa iwe gusa…kubyumva ahandi bamwe bibatera akantu. Natwe dushobora kugwa muri uwo mutego, ari wo werekana ko tuba twarangwingiye mu rukundo rw’Imana n’urwa bagenzi bacu. Kuko uwakuze mu kwemera ahimbazwa kandi akishimira icyiza aho cyaturuka hose ndetse n’uwagikora wese.

Igisubizo Yezu yahaye Yohani: “Mwibimubuza”. Aha Yezu aratwigisha kwirwanyamo ubwibone n’ubwikunde bukunze kuranga mwene –muntu, kuko ineza n’icyitwa icyiza ntabwo bifite abo bigenewe ahubwo ni cyo kigomba kuranga uwitwa umuntu wese. Kuko Roho wa Nyagasani udushoboza byose, ajya aho ashaka agakorera mu wemeye kumwakira, twe rero nta cyo turi cyo ngo tube twabuza abandi gukora icyiza, ari cyo kureka Roho w’Imana agakora igikwiye yifashishije abamwakiriye bakemera kumubera igikoresho cy’urukundo n’impuhwe. Yezu, Umwigisha wacu, mukugira ati: “Mwibimubuza”, arashaka kuduca ku ngeso ikunze kudukomerera hafi ya twese, kwikunda, kwironda, kuvangura, aka ni akacu n’indi migenzereze yose itubuza kubana kivandimwe, ahubwo ugasanga yaturemyemo ingeso idakwiye yo guheza abandi ku byiza cyangwa kumva ko abo tudahuje imyumvire n’ubucuti nta cyiza cyabavaho. Iyo ngeso iheza ituma twishyira ejuru tukikuza, tugasuzugura abandi, kugeza n’aho icyiza bakoze tutakibonamo ubutwari n’ubumuntu, aha hakadutera kubafata nk’abanzi bacu. Ibyo rero aho gukuza  ubumwe n’ubuvandimwe biradusenya bikadusigira amahari n’inzangano zidafite aho zishingiye.

Aha rero ni ho dukwiye kwibuka ko n’ubwo muntu yishimira uwe n’uwo akunda, rimwe na rimwe agahutaza nta n’impamvu ifatika uwo atishimiye, burya ubona ubwiza n’akamaro k’umuntu iyo ugeze mu kaga, mu mahina hamwe twita ngo “aho umwana arira nyina ntiyumve”, iyo agutabaye nta kindi aguca, uretse kuba uri umuntu nkawe, kandi akabikora nta zindi nyungu, uretse urukundo. Iyo neza rero, ntigira idini, igihugu, ibara, akarere, ni yo mpamvu itajya ihera. Iyo itagarukiye uwayikoze abamukomokaho ibageraho mu bundi buryo. Yezu arabihamya muri aya magambo: “umuntu wese uzabaha ikirahuri cyangwa igikombe cy’amazi yo kunywa abitewe n’uko muri aba Kristu, ndababwira ukuri, ntazabura igihembo cye”.

Mu kinyarwanda abantu niba hari ikintu badakunze kugira ho ubugugu ni amazi yo kunywa, upfa kutagira ibindi urenzaho. Aho ayaguha yihuse n’ubwo hari n’uwakuvudukana bitewe n’aho uyatse da. Uruho, igikombe cyangwa ikirahuri cy’amazi ni ikimenyetso cyoroheje kitakagize uwo kinanira, ku muntu wese wayagusaba. Ariko biba byiza gutanga cyangwa  gukora igikorwa cy’urukundo uko cyaba kingana kose, ufite umutima mwiza, kuko nawe ubwawe bigusendereza umunezero. Erega ni uko dukunda kwiremereza, tugasa n’abamanutse mu gicu tugatura isi, ubundi ubuzima bwa muntu bugizwe kandi bwubatswe n’udukorwa twiza duto duto, ndetse rimwe na rimwe tutibuka. Nyamara buri kose ni ndasimburwa. Mu isi hari abantu badakeneye ibiribwa n’ibinyobwa n’ubwo twe wenda ariko tubibona nyamara bo bakeneye uwabatega amatwi gusa, bakaganira akaruhuka ibimuvuna. Umurwayi ubambye ku gitanda kwa muganga, ndavuga bamwe batiyegura, bakorerwa byose, wasanga akeneye umuba iruhande kabone n’iyo atagira icyo amuganiriza ariko ntiyibone wenyine nk’aho yavutse ku giti. Hari ukeneye inkunga y’isengesho ngo adaheranwa no kwiheba, agahinda n’ibibazo yaburiye ibisubizo. Kumenya kubona akajambo ubwira uwihebye, ushavujwe n’ibyago, ni ingirakamaro na byo. Mbese dukeneye kugira amaso abona icyo mugenzi wacu akeneye tukamuba hafi tukamurinda kwiheba ahubwo gutwaza akibuka ko ubuzima ari urugamba rurwanwa no kwiyoroshya, gukora icyiza uko ubashije kugera ku ndunduro y’akuka ka nyuma.

Kuko uramutse ukoze ibikorwa by’impangare kugira ngo ugaragare, werekane ko ubashije, ntubigiremo ubwiyoroshye, ibyo ntacyo biba byunguye kuko amakuzo arangirira mu kwikuza gusa. Nyamara akarahuri cyangwa agakopo k’amazi utanganye umutima mwiza, karuta kure ibyo wakora bihambaye ndetse bitangarirwa ugamije kwibonekeza. Duharanire gukora ibyiza tugamije gusa ikuzo ry’Imana n’umukiro w’abantu, buri wese icyo abashije gukora agikore abitewe n’urukundo.

Ntitwasoza tutagize icyo tuvuga ku mpanuro Yezu yaduhaye, aducyamura ngo tutajya kure ye. Ni ukwirinda kubuza abandi cyane cyane abato inzira igana Imana. Yabivuze ababaye, ahamya ko uwo muntu ubuza abandi ibyiza, kumenya Imana no kugirira neza abayo bakwiye “kumuhambira ku ijosi, urusyo rusheshwa n’indogobe, bakamuroha mu nyanja”. Kubera iki? Kuko Yezu yazanywe no kurokora no gukiza uwitwa muntu wese, ntiyifuza ko hari uwarohwa mu nyenga abikomoye kuri mugenzi we.

Bavandimwe, birakwiye ko buri wese yisuzuma atihenze ubwenge, tukareba mu buzima bwacu niba koko tubayeho bihuye cyangwa tumurikiwe n’Ivanjiri ya Kristu, tugasuzuma ibikorwa byacu n’amagambo tuvuga, umubano wacu n’abandi, imigenzo n’imyifatire byacu. Tukareba niba ibyo byose bitarabaye isoko n’impamvu yo kubuza abandi amahoro n’amahirwe yo kubaho no kumenya Imana n’uwo yatumye Yezu Kristu.

Niba Yezu atubwira kwinoboramo ijisho, guca ikiganza cyangwa akaguru niba ibyo bitubera impamvu yo gucumura no guhemuka, ndakeka atashatse kuvuga ngo tubigenze uko, ahubwo arashaka ko, tuzirikana ko ikibi cyose dukwiye kukirinda, tukakigendera kure, tugaharanira kwimika ineza, ubuntu, ubumuntu, urukundo n’ubutabera kuri bose kuko twese turi abana b’Imana. Duharanire kubigeraho, Yezu ari we Emanweli Imana turi kumwe azadufasha kubishyikaho. Twoye kugira ubwoba ahubwo tugire ubutwari bwo kuba indahemuka ku rukundo rw’Imana n’abacu tubitangira uko buri wese abashije.  Mubyeyi Bikira Mariya, udusabire iteka ryose. Amina         

Padiri Anselimi Musafiri.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho