Utaturwanya ari kumwe natwe

Inyigisho yo ku wa gatatu – Icyumweru cya 7 gisanzwe, C, giharwe

Ku ya 22 Gicurasi 2012

Padiri Alexandre UWIZEYE

Utaturwanya ari kumwe natwe” (Mk 9,38-40)

Ayo ni amagambo Yezu yabwiye Yohani mu kiganiro bagiranye. Yohani yagereye Yezu, amubwira ikibazo bahuye nacyo.

  • Mwigisha, uzi ingorane twahuye nazo?

  • Byabagendekeye bite?

  • Hahandi wari watwohereje mu butumwa, twahabonye umuntu wirukana roho mbi. Yabikoraga mu izina ryawe. Nyamara ntituramubona muri bariya bantu badukurikira.

  • Yirukanaga roho mbi mu izina ryanjye? Mwabyakiriye mute?

  • Byatubabaje cyane. Nawe urabyumva ko atari byo ko umuntu utadukurikira yirukana roho mbi mu izina ryawe. Twabimubujije.

  • Ntimukwiye kubimubuza. Ubwo se mushishoje neza, murumva hari umuntu washobora gukora igitangaza mu izina ryanjye, maze agahindukira akamvuga nabi? Ntibishoboka. Utaturwanya wese burya aba ari kumwe natwe.

Bavandimmwe,

Hari ubwo tugira imyumvire n’imyifatire nk’iriya ya Yohani. Tukumva ko abantu bose batagendana natwe, bayobye. Tugashaka kubaka agatsiko hagati yacu tugafungiranamo Yezu. Tukibagirwa ko Yezu yaje gukiza abantu bose. Yapfiriye kugira ngo ahurize hamwe abana bose b’Imana batatanye.

Kuva mu ntangiriro y’ubukristu, hagiye haba amakimbirane ashingiye ku myumvire itandukanye. Baca umugani ngo “ahari abantu hanuka urunturuntu”. No mu bakristu, amakimbirane ntabura. Hari abashaka kugaragara kurusha abandi. Hari abashaka ko bose bakora nkabo, basenga nkabo, bemera nkabo, bifata nkabo.

Ivanjili y’uyu munsi iradushishikariza gufungura amarembo. “Utaturwanya aba ari kumwe natwe”. Dukwiye kurangwa n’ubushishozi. Naho ubundi dushobora gusanga turimo gusenyera Yezu kandi tuvuga ko ari we dukorera.

Umukristu ntarangwa no guheza abandi. Nicyo ijambo gatolika rivuga. Kiliziya ifunguye amarembo ngo yakire muri yo abantu bo mu mahanga anyuranye, mu ndimi zitandukanye, mu mico inyuranye, ikababumbira mu muryango umwe, ikabamurikira n’urumuri rw’Ivanjili.Ikababyara mu kwemera bakaba abana b’Imana, abavandimwe ba Yezu, Roho Mutagatifu akabaturamo.

Ubwo butumwa bwa Kiliziya bwo guhuriza hamwe abantu bose muri Kristu, ibukomora kuri Kristu. Mbese Kiliiziya ikomeza ubutumwa bwa Kristu mu bantu. Abakrstu twese, tugomba kugira uruhare kuri ubwo butumwa bwo guhuza abantu, bwo guharanira ubumwe mu rukundo.

Bizadufasha kubonera umuti ibibazo bijya bivuka mu makorali, mu miryango y’Agisiyo gatolika, mu mahuriro y’abakristu n’ahandi. Dukwiye gufata umugambi nk’uwa Mutagatifu Yohani Batista wavugaga ati “Kristu ni we ugomba gukura, naho njye ngaca bugufi” (Yh 3,30).

Yohani yari amaze kubaha ikigereranyo cy’umukwe n’umuherekeza w’umukwe (soma Yh 3,25-30). Ati”Umukwe ni we nyir’umugeni, naho umuherekeza w’umukwe aba iruhande rwe, akamutega amatwi, agahimbazwa no kumva ijwi rye; ngibyo ibyishimo byanjye”.

Hari ubwo abakristu twitwara nk’umukwe kandi turi abaherekeza b’umukwe. Umukwe ari we Kristu niwe ugomba kugaragara, niwe ufite icyicaro cy’ibanze. Dushimishwa no kumva ijwi rye no kumukurikira; ntabwo ari we udukurikira. Ntabwo ari we udutega matwi. Nyine turamuherekeza, turamukurikira, tugaharanira kumenya ugushaka kwe, no kugushyira mu bikorwa.

Niyo mpamvu abakristu twakurikiye Kristu tugomba kwihatira kumumenya, kumenya ijambo rye no kurizirikana, no kurishyira mu bikorwa mu mibereho ya buri munsi. Kumenya Yezu by’ukuri bijyana no kumukunda.

Najyaga nshimishwa n’uburyo bamwe mu bihayimana baba bazi neza amateka y’uwashinze umuryango wabo, imibereho ye, ibyo yavuze, ibyo yanditse, amabwiriza yatanze, aho yabaye, ababanye nawe, abamufashije n’ibindi. Ubwo nahitaga mbashishikariza kumenya Yezu kurushaho. Rimwe na rimwe hari ubwo usanga ibyo bamuziho ari ibyo bize muri gatigisimu bitegura amasakramanentu. Umuntu wiyeguriye Yezu niwe agomba kwihatira kumenya mbere na mbere, abandi n’ibindi bigakurikiraho.

Roho Mutagatifu adufashe gufungura amarembo y’imitima yacu, kubaha, gushima no kwishimira ibyiza Imana ikorera mu bantu banyuranye.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho