“Utaturwanya wese ari kumwe natwe”

Inyigisho yo ku wa gatatu – Icyumweru cya 7 gisanzwe, C, Imbangikane; Ku ya 18 Gicurasi 2016

AMASOMO: 1º. Yak4, 13-17; 2º. Mk 9, 38-40

Bavandimwe, Kristu Yezu akuzwe,

Mu Nkuru nziza y’ejo hashize, twahawe urugero ngenderwaho rw’umuntu mushya muri Kristu. Uwo ni wa wundi wemera kuba nk’Umwana muto. Umwana muto yakira byose bimukorerwa adashinze ijosi, ahubwa mu bwiyoroshye. Ni muri uwo murongo Yezu yaduhaye urwo rugero, nyuma yo kudusaba guharanira kuba abagaragu ku bandi, aho guharanira kugaragirwa. Yezu arakomeza none atubwira ko “ Utaturwanya wese ari kumwe natwe” (Mk4,40).

Ibyo Yezu yabibwiye Yohani mu gihe yari yegereye Yezu amurondorera uko ubutumwa yari yaboherejemo bwari bwagenze. Yohani ati : “ Mwigisha, (hamwe watwohereje), twabonye umuntu wirukana roho mbi mu izina ryawe kandi atadukurikira, turabimubuza kuko atadukurikira ( Atari mu itsinda ryacu).

Bavandimwe, kuba uyu muntu atari mu itsinda ry’Intumwa, ntibivuga ko ibyo yakoraga byari bibi ku buryo babimubuza: yakoraga neza, yirukana roho mbi mu bantu kandi akabikora mu Izina rya Yezu kuko yemeraga ko ari Izina abantu bose bakirizwamo kandi n’abavuga ko bakiza akaba ariryo bose bagombye gukirizamo.

Ibyo byabaye muri Galileya mu gihe cyahise, ntidukeke ko n’ubu bitariho muri Kiliziya Umubiri wa Kristu. Ni byo koko Roho w’Imana akorera mu bantu batandukanye ku buryo butandukanye nyamara bwuzuzanya. Hari abantu benshi muri Kiliziya bakora ibikorwa byiza mu Izina rya Yezu, nyamara batari mu basimbura b’intumwa cyangwa abafasha babo. Ibyo hirya no hino ku isi birigaragaza. Igisubizo ku kibazo cy’uko bakomeza cyangwa bahagarikwa Yezu aragitanze none: “ Mwibimubuza, kuko nta muntu ushobora gukora igitangaza mu izina ryanjye, maze ngo ahindukire amvuge nabi. Utaturwanya wese ari kumwe natwe.”Bityo n‘undi ufite ikiza yakorera abandi muri Kiliziya ni umwanya wo gutinyuka agakora.

Gukora byose mu izina rya Kristu kandi ukorera Kristu, ni Inkuru Nziza itagombye kugira n’umwe uyihagarika kuko bihje neza n’Umugambi w’Imana wo gukiza abantu. Ibi tubisanga mu nyigisho za Kiliziya zo mu nama Nkuru ya Kiliziya yabereye I Vatikani ku nshuro ya Kabiri, aho Kiliziya yagarutse kuri iri Jambo rya Kristu : “Utaturwanya wese ari kumwe natwe.

Ibyo turabyibutswa ku mpamvu y’uko hari ubwo natwe tugira imyumvire n’imyifatire nk’iriya ya Yohani. Tukumva ko abantu bose batagendana natwe, bayobye. Tukibagirwa ko Yezu yaje gukiza abantu bose.

Ivanjili y’uyu munsi iradushishikariza kurangwa n’ubushishozi. Naho ubundi dushobora gusanga turimo kurwanya Yezu kandi tuvuga ko ari we dukorera.

Iyo mu Ndangakwemera tuvuga ko Kiliziya ari Gatorika, bivuga ko ari iya bose, ni uguhamya ko Umukristu atagomba kurangwa no guheza abandi. Kiliziya ifunguye amarembo ngo yakire muri yo abantu bo mu mahanga anyuranye, mu ndimi zitandukanye, mu mico inyuranye, ikababumbira mu muryango umwe, ikabamurikira n’urumuri rw’Ivanjili. Ikababyara mu kwemera bakaba abana b’Imana, abavandimwe ba Yezu, muri Roho Mutagatifu . Ibyo bishingira ku kuli kuko ku Musaraba Kristu yacunguye abantu bose, abunga n’Imana ababumbira mu muryango umwe, bityo bagize Umubiri umwe. Ubumwe bwa Kiliziya Kristu yasabiye abemera bose ni impano y’Imana n’inshingano y’abakristu bose. Ikindi kandi Kiliziya ni Gatorika kuko yigisha ukwemera kuzuye; yifitemo kandi itanga ibintu byose bigeza ku mukiro ( Ijambo ry’Imana, amasakaramentu…). Bityo Amarembo ya Kiliziya akinguriwe abantu bose bemera Imana nta buryarya kandi bashakashaka umukiro wayo.

Bavandimwe, ibi ni bidufashe kwakira neza ibyiza bikorwa n’abandi mu Izina rya Yezu bayobowe na Roho Mutagatifu. Dusabe kandi uwo Roho w’Imana kutuyobora tubashe gukora icyiza tukwiye gukora ngo twirinde ibicumuro bya hato na hato, mu byo dutekereza, mu byo tuvuga, mu byo dukora no mu byo twirengagiza gutunganya.

Nyagasani Yezu nabane namwe !

Inyigisho yateguwe na Padiri Emmanuel NSABANZIMA,

ukorera ubutumwa muri paruwasi ya HIGIRO-BUTARE.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho