Inyigisho yo ku wa gatanu w’icya II Gisanzwe A
Amasomo: Heb 8,6-13; Zab 84; Mk3,13-19
Bakristu bavandimwe, Yezu Kristu akuzwe iteka. Uyu Mwana w’Imana ukwiye kuyobokwa no kwakirwa na buri wese, ni we twese dukesha kubaho no gucungurwa. Twaremwe kubwe, kugira ngo duse na we, we Shusho y’Imana Data itagaragara, kugira ngo namara kudutunganyiriza hano mu nsi, tuzibanire na we iteka mu Ijuru.
Nk’uko tubibwiwe mu Ivanjili ya Mariko, Yezu atora ku buntu, abo yishakiye, akabimika, akabaha ububasha. Nta n’umwe uzi ibyo akurikiza atora. Ntatora mu kivunge cyangwa mu kigare: twumvise amwe mu mazina bwite y’abo yatoreye ubutumwa bwihariye. Ntatora agamije gukandamiza, kwishakira indonke cyangwa se abacakara bo guhakirizwa! Abo ahamagara, abahamagarira mbere na mbere kubana na we. Abakiriye ubutore bwa Yezu bafite mahirwe ntasimburwa yo kubana na we, kubaho nka we ndetse no gusangira umurage na we. Iyo baguwe neza kwa Yezu, niho bananyuzamo bakajya hanze mu butumwa, aho abohereje. Ubu butumwa babukunda kandi bakabwuzuza ku rwego rw’uko babanye na we. Ibi bishatse kuvuga ko, umuntu atakwihandagaza ngo yemeze ijana ku ijana ko byakoroha gutumikira neza uwo mubanye nabi.
None se uwo mutaganira, uwo mudasabana, ntimusangire, wamutumikira ute? Watumika iki se atakubwiye? Kereka ari ukumuzimurira, kumubeshyera cyangwa se kumwangisha abandi. Abo Yezu yatoreye kumwiha byihariye, ndetse muri rusange n’abakristu bose, bahamagariwe mbere na mbere kunywana na we mu isengesho rituje, rishengerera, riramya, rirangamira kandi risingiza: aha ni ho bavoma imbaraga zo guhamya koko uwo bazi, babana, bahorana. Ikibazo gikomeye Kiliziya ifite kuri ubu, si itotezwa ry’abakristu nk’uko bamwe babyibwira. Yego itotezwa rirahari hirya no hino! Ariko igishegesha Kiliziya ni uburyo ubusabane na Yezu mu isengesho rituje kandi rituma nyiraryo ahinduka, bugenda bukendera! Benshi banditse ibitabo n’agatabo ku mahame y’ukwemera, ku myitwarire muri Kiliziya…! Ibi ariko ntacyo byamara niba ababatijwe, ababyandika n’abandi bantu b’ibyatwa mu kwigisha badasenga bizira uburyarya!
Kubana na Yezu ni ryo banga nyamukuru twahishuriwe kuva tubatijwe. Udasenga aba ameze nk’ifi yavuye mu mazi cyangwa umuntu washizemo umwuka. Isengesho ni wo mwuka w’ubuzima abakristu bahumeka, maze bakabaho kandi bakabeshaho abandi mu kuri. Gusenga na none by’ikiraka, bimwe bitabuza umuntu gukora ibyaha no kuba umugome, bikururira nyirabyo umuvumo n’ubucibwe. Imisengere yuje uburyarya n’ubugome, ntaho itaniye n’ubugambanyi: ni nko gucudika n’umuntu ugamije kumwiyegereza kugira ngo uzamuce urwaho, umurimburane n’imizi!
Dusabe Imana iduhunde ingabire zo kubana no kubanira neza Umwana wayo Yezu Kristu maze tubone kumutumikira tutavangavanga.
Bikira Mariya, Nyina wa Jambo, Umwamikazi wa Kibeho aduhakirwe.
Padiri Théophile NIYONSENGA, i Madrid/Espagne