Uwa Gatanu Mutagatifu kugeza mbere y’igitaramo cya Pasika

Uwa Gatanu Mutagatifu 2018.

Bakristu namwe bantu b’umutima ushashaka Imana, nimugire ineza n’amahoro dukomora kuri Kristu watwitangiye twesse kugira ngo urubori rw’urupfu, rufite isoko ku cyaha rutadukukiranamo! Mwese mugire Inyabutatu nziza ya Pasika Ntagatifu.

Uwa Gatanu Mutagafitu ni umunsi wa kabiri w’Inyabutatu ya Pasika. Nyuma y’uwa Kane Mutagatifu aho ibanga ry’Ubusaseridoti mu Gitambo cy’amavuta matagatifu n’iry’Ukaristiya mu Gatambo cyo kwibuka Isangira rya nyuma rya Yezu n’abigishwa be biba byashyizwe imbere; ku wa Gatanu Mutagatifu imbaga y’abayoboke yose irangamira Yezu ku musaraba. Liturujiya ya Kiliziya nta gutura igitambo cy’Ukaristiya iteganya. Iteganya umuhimbazo w’Ububabare Butagatifu bwa Yezu no kuramya umusaraba. Nyuma yo kuzirikana ku bubabare Yezu yagize mu rugendo rwo gukiza abantu ababyiteguye basangira Umubiri wa Kristu wavutse ku ibanga ry’uwa Kane Mutagatifu.

  • Uko Uwa Gatanu Mutagatifu uhimbazwa.

Liturujiya y’Ijambo ry’Imana: amasomo 2 n’Ivanjili byose bivuga ku nzira y’ububabare bwa Kristu. Muri uyu mwaka igitabo cy’Umuhanuzi Izayi (51, 13—13,12) n’Ibaruwa yandikiye Abahebureyi (4,14-16; 5,7-9) ni yo masomo ateganyijwe na ho Ivanjili ni iyanditswe na Mutagatifu Yohani (Yoh 18, 1—19,42). Igitekerezo cy’Ingenzi ni ububabare bwa Yezu bushushanywa mu isomo rya 1 n’umugaragu w’Imana watotejwe, agakubitwa, agashinyagurirwa, agakwenwa, agafatwa nabi mu buryo bwose ariko akirinda kubumbura umunwa, byose ari ukugira ngo umugambi w’Imana usohozwe nta makemwa. Ibaruwa y’Abahebureyi ikemeza ko uwo Mugaragu w’imfura ari Yezu Umwana w’Imana winjiye Ahatagatifu rwose n’Igitambo cy’ubuzima bwe, akagitura Se Imana Data bityo imbaga y’abayoboke b’Imana ikaboneraho umukiro: ukumvira kwe ni ko dukesha kwitwa abana b’Imana. Ivanjili ya Kristu uko yanditswe na Yohani yinjira mu ibanga ry’ububabare bwa Kristu mu buryo bwimbitse kandi ikatwereka ko n’ubwo rubanda yamutereranye ariko hari bake bamukomeyeho kugera ku ndunduro: Umubyeyi we Bikira Mariya n’abandi bagora bacye, Yohani intumwa, Yozefu wa Arimatiya,…

Muntu w’Imana Yezu yakiriye buriya bubabare kubera wowe, arakwitangira kubera wowe, arapfa kubera wowe, arahambwa kubera wowe, ku munsi wa gatatu arazuka kubera wowe: ese umwigiraho iki? Wiyita umukunzi we, ese ufatanya ute na we ubu bubabare? Aho ntugarukira ku muhimbazo gusa? Ese ukora iki ngo imbare nyinshi ziri hafi yawe ngo zoroherezwe ububabare? Cyangwa ngo zibuvemo? Ukora iki ngo ugabanye akarengane kari hafi yawe? Ukora iki ngo woroherereze ububabare abarwayi, abasheshakanguhe, abakene n’abatindi bari hafi aho?

Kuramya umusaraba Yezu yabambweho ni igikorwa kindi cy’ingenzi kiza nyuma yo gusabira abantu bose, abemera n’abatemera ngo Imana irusheho kubigarurira mu rwego rwo kurema ubushyo bumwe buragiwe n’umushumba umwe. Abagize ikoraniro buri wese agomba kugira umwanya wo kuramya igiti cy’umusalaba cyabambweho Yezu akoresheje uburyo bugenwa n’akarere: hari abawuramya batera ivi imbere yawo, hari abawunamira cyane, hari abawusomagura, byose bigomba gukorwa ku buryo ntawe ubangamirwa.

Nyuma yo kuramya Umusaraba, abari mu ikoraniro barahazwa, nyuma bagasezerwa badahawe umugisha kandi bagataha bucece bazirikana ku rukundo Imana yabakunze murI Yezu Kristu.

Mwese mbifurije kunyurwa n’urukundo Imana idukunda muri Kristu, kandi Izuka rya Kristu namwe ribasubize icyanga cy’ubuzima, namwe muzuke, muzukira kubaho iteka! Kristu yarabaye, Kristu yaratsinze kandi kristu araganje.         

 Padiri NKUNDIMANA Théophile.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho