Uwa Kane Mutagatifu

Ku wa kane mutagatifu tariki ya 1 Mata 2021

Amasomo: Iyim 12, 1-8.11-14; Zab 115; 1 Kor 11, 23-26; Yh 13, 1-15

Bavandimwe kuri uyu munsi dutangiraho iminsi y’inyabutatu ya Pasika (uwa Kane, uwa Gatanu n’uwa Gatandatu mutagatifu), Kiliziya idufasha kuzirikana ku mabanga akomeye y’ukwemera kwacu muri misa y’amavuta matagatifu iba mu gitondo na misa y’urwibutso rw’isangira rya nyuma iba ku mugoroba. Misa y’amavuta matagatifu muri icyo gitambo cy’ukarisitiya umwepisikopi atura akikijwe n’abasaseridoti bamufasha mu butumwa, basubira mu masezerano yabo y’ubutumwa biyemeje bahabwa ubusaseredoti. Ni misa y’amavuta matagatifu kandi kuko ariho baha umugisha amavuta Kiliziya ikoresha itanga amasakaramentu (amavuta y’abigishwa, ay’abarwayi na kirisima). Ni umuco mwiza umenyerewe muri Kiliziya nk’uko duhora tubibona.          

Ku mugoroba w’uwa kane mutagatifu haba misa y’isangira rya nyuma rya Nyagasani. Nk’uko amasomo tuzikana kuri uwo mugoroba abitwibutsa kuzirikana ku iremwa ry’ukaristiya n’ubusaseridoti ndetse n’itegeko ry’urukundo Yezu yaturaze igihe yozaga ibirenge by’intumwa ze. Yezu yafashe umugati na divayi ashimira Imana asaba ko Kiliziya ye ibikomeza kugeza igihe azagarukira. Barangije kurya n’inkongoro ayigenzereza atyo avuga ati: “… mujye mubikora”. Bavandimwe, Pasika twitegura guhimbaza ni yo shingiro ry’ukwemera kwacu.

Ku wa Kane Mutagatifu mu iremwa ry’ukaristiya n’ubusaseridoti,Yezu adusaba gukomeza umurimo we wo gukiza abantu. Aha turumva neza ko tugomba guha agaciro gakomeye amasakaramentu kuko aturuka kuri Yezu ubwe. Iki ni igihe cyo kuvugurura ukwemera dufitiye Yezu Kristu wapfuye akazuka kandi akaba ari kumwe natwe muri ukarisitiya n’ubusaseridoti. Ntitwamuyoboka uko bikwiye niba tutayobowe n’itegeko rihatse ayandi ari ryo ry’urukundo Yezu yadusigiye yoza ibirenge by’intumwa ze. Agira ati: “Ubwo rero mbogeje ibirenge kandi ndi Nyagasani n’Umwigisha, namwe murajye mwozanya ibirenge ubwanyu”. Yezu atwereka ko buri wese akwiye kwita ku wundi kandi akabikorana umutima mwiza wicisha bugufi. Ukwemera dusangira kutugira abavandimwe bitazitirwa n’aho tuvuka, ibyo dukora cyangwa ubutunzi dufite.            Dusabe Imana iduhe ingabire yo kurema umuryango ushingiye ku kwemera dukesha Kristu wazutse uhorana natwe mu isakaramentu ry’ukaristiya n’ubusaseredoti duhimbaza uyu munsi.                  Bikira Mariya umwamikazi w’abemeye Imana udusabire.            Padiri Sindayigaya Emmanuel.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho