Uwabibye ubusa asarura ubusa

Ku wa 10 Kanama 2019: Mutagatifu Lawurenti

Amasomo: 2 Kor 9, 6-10; Zab 112 (111), 1-2.5-9; Yh 12, 24-26

None ni Mutagatifu Lawurenti utugezaho inyigisho. Yabaye umudiyakoni wishwe ahagana mu wa 258. Abarwanyaga Yezu bamujijije gukomera ku Nkuru Nziza ya Yezu Kirisitu. Umurimo yakoraga wo kwita ku bakene, ntacyo wari ubabwiye. Bashatse ko abaha ibyo yari atunze byose, we abanyuriramo ko umutungo wa Kiliziya ari abakene. Koko kandi Kiliziya igizwe n’abakene bose bashakashaka umukiro w’iteka.

Kwita ku bakene mu buryo bwose, ni ryo somo rikomeye Lawurenti yadusigiye. Umuntu wese wemera Yezu Kirisitu akiyoroshya nka we akita ku bakene, burya aba yiteganyiriza ubukungu mu ijuru. Imfashanyo y’ibanze kandi yihutirwa, ni ukubagezaho Ijambo ry’Imana. Ntacyo bimaze kwibanda ku bintu byo mu isi nyamara iby’ijuru tuzaturamo iteka tubitera umugongo. Uwacengewe n’iby’Imana kandi akayoborwa na Roho Mutagatifu koko, yita ku bakene abaha iby’ijuru n’ibindi bakeneye ku isi. Nta wavuga ko akunda abantu koko mu gihe bicwa n’ubukene yigaramiye. Ibyo dutunze, si ibyacu twenyine. Tugomba kubisangira n’abataragize amahirwe yo kubitunga.

Na Yezu ubwe agira ati: “Reka rero mbabwire: ayo matindi y’amafaranga nimuyashakishe incuti, kugira ngo umunsi mwayabuze izo ncuti zizabakire aho muzibera iteka” (Lk 16, 9). Iyo ni inama ihamye atugira. Ashaka ko ibyo dutunze hano ku isi, amafaranga n’ibindi, bitazava aho bidupfira ubusa. Kubyishimishamo mu bwikunde twirengagiza ingorwa, ni byo kwihemukira. Ibyo na byo kubiba ubusa rwose. Uwariye akijura abandi ibajonjora, uwanyoye akamererwa neza abandi biyicira isazi mu maso, uwadamaraye akarimba abandi barimbuka, uhora abyinira ku rukoma abandi baririra mu myotsi, bene abo bari kuri iyi si babiba ubusa. Bazasarura ubundi.

Dufite amahirwe yo guhugurwa. Ijambo ry’Imana rihora ritunagura. Urugero rwa Lawurenti n’abandi bagaragaje ubwitange, ntibakunze ubuzima bwabo gusa. Bemeye no kubuhara bakurikiye Yezu. Bitanze batizigama. Bityo babibye imbuto nziza. Bakurikiwe n’abavandimwe benshi. Dore na n’ubu turabakeza tubakesha ibikorwa byinsi byo gutunganira Imana. Banze ubuzima bwabo kuri iyi si none dore barabukomeje mu bugingo bw’iteka.

Yezu Kirsitu nadukomereze ingabire natwe yo kumukurikira. Umubyeyi Bikira Mariya ahora aduhakirwa turamwizera. Lawurenti dutaramiye none cyo kimwe na Dewodati, Asiteriya na Blano badusabire kuri Data Ushoborabyose.

Padiri Cyprien Bizimana

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho