Uwahebuje bose umugisha

Inyigisho yo ku wa 25 Werurwe 2021

Bikira Mariya amenyeshwa ko azabyara Umwana w’Imana (Anonsiyasiyo)

Amasomo: Iz 7, 10-14; Heb 10, 4-10; Lk 1, 26-38.

Bavandimwe muri Kristu,

None Kiliziya Umubyeyi wacu irahimbaza umwe mu minsi mikuru ikomeye ihimbaza. N’ubwo turimbanyije iminsi y’Igisibo gitagatifu, uyu munsi mukuru duhimbaza ntabwo ubangamira na gato uru rugendo rwacu rutuganisha kuri Pasika, ahubwo urawuha igisobanuro n’ireme.

Koko rero Uwadupfiriye kandi akazuka ari We Yezu Kristu, ni Umwana w’Imana wabyawe na Bikira Mariya ku bubasha bwa Roho Mutagatifu. Amezi icyenda rero mbere y’uko duhimbaza ivuka rye, Kiliziya iduhaye umwanya wo kuzirikana ibanga ry’urukundo rw’Imana rikubiye muri uyu munsi.

Imana mu mugambi wayo wo gukiza abantu ni yo yafashe iya mbere maze igenderera umukobwa w’isugi w’intamenyekana wari warasabwe na Yozefu wo mu muryango wa Dawudi. Dutangarire uwo mugambi n’urukundo rw’Imana. Imana yifuje kubana n’abantu, Imana yifuje gukiza umuryango wayo iwukirishije umwana wayo w’ikinege abanje kwigira umuntu! “Mbega ngo urukundo rw’Imana ngo ruraba agatangaza” nk’uko tubiririmba muri ya ndirimbo yamamaza Pasika. Dushimire Imana yo yaje idusanga ku bushake bwayo ije kudukiza, dukomeze twakire uwo mukiro wayo kandi tuwumenyeshe n’abandi.

Dutangarire Bikira Mariya wakiriye atazuyaje ugushaka n’umugambi w’Imana. Si ukuvuga ko yari asobanukiwe byose, ahubwo mu kwicisha bugufi kwe yabyakiriye azi  ko bimutambutse ariko yizera adashidikanya ko bizaba uko Imana ibishaka kuko ari isoko y’umukiro n’urukundo. Mariya igihe avuze ati : “Ndi umuja wa Nyagasani byose bimbeho uko ubivuze”, yahise ahuza isi n’ijuru, ahuza Imana na muntu, icungurwa rya muntu ritangira ubwo. Uwari intamenyekana, amasekuruza yose kuva ubwo amwita Umuhire kuko Ushoborabyose yamukoreye ibintu by’agatangaza agirira twe abantu yiremeye. Mbega Bikira Mariya ngo araba “Uwahebuje abagore bose umugisha!” Dukwiye gukomeza kujya tumwubaha, tukamwiyambaza kuko niba Imana yaramunyuzeho kugira ngo iducungure, natwe dushobora kunyura muri iyo nzira tukamunyuraho maze na we akatugeza kuri Yezu Kristu ku buryo bworoshye.

Ndabifuriza Umunsi Mukuru mwiza, turangamire urukundo rw’Imana yaje kudusura ikabana natwe ngo idukize muri Yezu Kristu wapfuye kandi akazuka. Turangamire Umuhire Bikira Mariya wafashije Imana mu bwiyoroshye akemera kuzabyara Umukiza w’abantu. Naharirwe iteka ibisingizo! Amina.

Nyagasani Yezu nabane namwe!

Padiri Rémy Mvuyekure

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho