Uwahishuriwe ibanga ry’ukudapfa, yamarwa n’ubwoba ?

Inyigisho yo ku wa kane w’icya 5 cy’Igisibo A,  Ku ya 06 Mata 2017

Amasomo: Intg 17, 3-9; Zab 104, 4-9; Yh 8,51-59

Mu gihe twegereje Pasika, Yezu akomeje kugenda atwinjiza mu mabanga ye gahoro gahoro. Ariko rero, kuva kera na n’ubu, kumva ibyo abwira abantu birakomeye cyane. Birenze ibyo muntu ashobora kumva. Muntu yarazahaye ku buryo ibyo Yezu amubwira bisumbye kure ibindi byose yumvise atabasha kubizirikana ahubwo ashoza impaka za cyo turwane. Ibyo n’ubusanzwe biranga abantu b’abaswa n’injiji kuko ntibashaka kumenya ahubwo biratana duke bazi bibwira ko ari ko kuri.

Abayahudi ntibari barigeze biyumvisha neza iby’ubugingo buhoraho. Yezu yaje abahishurira ko hirya y’urupfu hari ubuzima, nyamara bo bigumira mu bitekerezo byabo kuko ubwonko bwabo bwumvaga gusa ibyo kuba kuri iyi, kuramba no gutunga. Ijambo rya Yezu ryabaye Inkuru Nziza nshyashya kugeza n’aho ababwiye ko kwemera iryo jambo ari ryo banga ryo kudakorwaho n’urupfu. Kubabwira atyo kandi kwari ugushimangira amasezerano Aburahamu wa kera yagiranye n’Imana ya Isiraheli. Aburahamu bari bamuzi ariko bumva ko yapfuye byarangiye. Iyo biyoroshya bagaca bugufi baba barumvise neza ko ibyo Aburahamu yabwiwe nk’Isezerano rizahoraho, igihe cyari icyo ngo byuzuzwe. Yari yarabwiwe ko umwe mu nkomoko ye azabera umuryango n’amahanga yose umukiro. Igihe cyari cyageze ntibasobanukirwa. Ni nk’uko natwe nitutitonda, igihe Yezu azagarukira nikigera, ntituzasobanukirwa.

Iyuzuzwa ry’Isezerano ryagiriwe Aburahamu, ni yo ntangiriro yo kwinjizwa mu buzima buhoraho. Ubwo buzima bwa Nyagasani bwari busanzweho ariko rero abantu bari batarabusobanukirwa. Kuza kwa Yezu ni yo yabaye intangiriro yo gusobanukirwa. Kwemera Ijmbo rye ni ko kwinjira mu isezerano ry’ubugingo bw’iteka.

Tugiye guhimbaza Pasika twishimira ko Yezu yatsinze urupfu rw’icyaha ku munsi wa gatatu akazuka ubu akaba yicaye i Buryo bwa Data Ushobora byose. Nitwemera Yezu Kirisitu tukayoborwa n’Ijambo rye, tuzagira ibyishimo bisendereye kandi urupfu rw’umubiri ntacyo ruzadutwara ahubwo ruzatubera umuryango tunyuramo duhinguka mu ijuru. Nta kumarwa n’ubwoba, nta gutsimbarara mu bitekerezo bya kera nka bariya Bayahudi bajya impaka na Nyir’ukuri. Nta kujarajara kandi mu manjwe y’ibinyoma n’amafuti, twitegure guhimbaza Pasika idutegurira Pasika izahoraho mu ijuru.

Yezu Kirisitu asingizwe. Umubeyeyi BikiraMariya aduhakirwe. Abatagatifu duhimbaza none, Mariselini, Guiyelmo, Gala, Irene na Ewutikiyo, badusabire kuri Data Ushoborabyose.

Padiri Cyprien BIZIMANA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho