Uwahuye na Yezu anamubona no mu bamwemeye

Inyigisho yo ku wa gatanu w’icya III cya Pasika

Amasomo matagatifu: Intu 9,1-20; Zab 116; Yh 6,52-59

Bavandimwe, isomo rya mbere ridutekerereje ihinduka rya Pawulo, witwaga Sawuli. Burya koko hari abo tubona bareba nyamara barashegeshwe n’ubuhumyi bw’imbere. Hakaba n’abo tubona babana n’ubumuga bwo kutabona bw’inyuma, nyamara mu mitima yabo bareba neza aho bavuye bigatuma bategura neza aheza bagana.

Uyu Sawuli yari azi ko areba, ndetse yari yarize, yaraminuje, kandi azi ko akorera Imana ya Abrahamu, ya Izaki na Yakobo! Yibwiraga ko yubahisha izina ry’Imana akagira ishyaka rirenze irikenewe ku butyo yageze n’aho yibwiriza kujya ku Muherezabitambo mukuru kumwaka icyemezo cyo kujya kuboha, kujujubya no kwica abigishwa ba Yezu Kristu babarizwaga i Damasi! Yezu Kristu yahise amwiyereka mu nzira yarimo ajya kuzuza iyo migambi kirimbuzi! Yikoreye iminyururu yo kubohesha abakurikiye Yezu, yitwaje ibyicisho ndetse ari kumwe n’igitero ayoboye kigabwe ku bakristu, Pawulo yaje gusobanukirwa ko nta wabeshya ngo akorera Imana kandi yica cyangwa atoteza abana bayo!

Yezu aba aramwiyeretse. Yamwiyeretse nka Rumuli rw’amahanga. Aramumurikira ndetse aramwibwira. Ijwi yiyumviye ubwe, yahuye naryo asanga rirenze ijwi ahubwo ni “umuntu”, Ijambo ryigize umuntu ariwe Yezu Kristu. Ijwi riti “Ndi Yezu, uwo uriho utoteza.

Ese burya utoteje uwemeye Yezu Kristu, ni Yezu ubwe aba ayoteje? Yego. Kristu wese tumuhobera cyangwa tumusingira ari uko tumwemeye kandi tukamukunda nk’Umwana w’Imana wigize umuntu ndetse tukanasabana na we mu bantu bamwakiriye. Uwibwira ko yasingira Kristu nyamara atoteza abe, uwo aribeshya: Kristu aba ashyitse mu mimerere ye iyo tumwakiriye icyarimwe nk’Umutwe, umubiri n’ingingo zose za Kiliziya. Kiliziya ni Umubiri naho Kristu akayibera Umutwe, abemera tukaba za ngingo zigize umubiri. Umubiri witwa ko, kuko ugizwe n’ingingo.

Yezu akunda Sawuli kandi yamumurikiye mu rugendo rwo guhimbaza Pasika ye, amukura muri ba nyamurwanya-Kristu amugira Pawulo uhamya Kristu. Niyo mpamvu akimugira urugingo rwe yanahise amwinjiza muri Kiliziya binyuze ku wari uyihagarariye, Ananiya. Muri Kiliziya niho twakirwa, tugaherekezwa kandi tugatumwa kwitangira abandi. Ushaka kwitangira abandi akabikora yitaza cyangwa arwanya umuryango w’Imana, uwo yarayobye! Sawuli wari umaze guhinduka akaba Pawulo yakiriwe mu muryango w’abigishwa b’i Damasi, ba bandi yari agiye gutoteza!

Ubukristu ni ubuzima n’ibanga ndengangakamere ry’ubuvandimwe: Yezu agisobanurira Ananiya uko arakira uwo wari umugomeramana nyamara ugiye kuba igikoresho cyayo, Ananiya yahise amwakirana ubwuzu, urugwiro, amuhamagara agira ati “Sawuli muvandimwe”. Uwakiriwe muri Kiliziya ya Kristu, ku bwa batisimu, yitwa umuvandimwe wa Yezu Kristu n’uw’ababatijwe bose. Yezu aba mukuru we, kandi akitwa umwana w’Imana. Hehe no kongera kumufata nk’umugome!

Ibanga ry’ubuzima nyabwo riri mu guhura na Yezu Kristu muri Batisimu, gutungwa na We, kuko ari Umugati wo mu ijuru wahawe abantu ngo bagire ubugingo bw’iteka. Iryo banga ry’ubuzima kandi ritangirwa kandi rigakurira mu muryango w’Imana, ari wo Kiliziya.

Dukunde cyane Yezu duhabwa muri Ukaristiya kandi Kiliziya yo itubuganizamo ibyiza by’ijuru idutere ishema, ibyishimo n’ishyaka ryo kuyikorera mu bavandimwe bacu.

Nyina wa Jambo, Umwamikazi wa Kibeho adusabire

Padiri Théophile NIYONSENGA i Madrid/Espagne

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho