Uwahuye neza na Kristu nta cyamubuza kumubera umuhamya

Inyigisho yo ku wa 4 w’icyumweru cya 2 cya Pasika, ku ya 02 Gicurasi 2019

Amasomo matagatifu: Intu 5,27-33; Yh 3,31-36

Umutagatifu twizihiza: Mutagatifu Atanazi (+373), Umwepiskopi n’umuhanga wa Kiliziya.

Bavandimwe, dukomeze dusabagizwe n’ibyishimo by’uko turi kumwe na Yezu wazutse. Yatsinze icyaha n’urupfu aturonkera ubugingo buhoraho iteka. Mu kiganiro kirekire Yezu yagiranye na Nikodemu, dusanga mu Ivanjili yanditswe na Yohani, umutwe wa 3, ari nayo liturujiya iri kugenda idufasha kuzirikana muri iki cyumweru cya 2 cya Pasika, Yezu arasobanura neza ibimwerekeyeho kugirango abashaka kumukurikira barusheho kumumenya neza bityo bemere, bavuke ubwa kabiri ku bwa batisimu maze baronke ubugingo bw’iteka.

Yezu akomeza guhamya ibimwerekeyeho, agira ati: “Uza aturutse hejuru aba asumbye bose; naho uza aturutse mu isi aba ari uw’isi, kandi avuga iby’isi. Uza aturutse mu ijuru aza asumbye bose, ahamya ibyo yabonye n’ibyo yumvise…Uwo Imana yatumye avuga amagambo y’Imana kuko itamuha Roho wayo imugerera”. Koko rero Yezu Kristu Umwana w’Imana wigize umuntu niwe uduhishurira byuzuye Imana uko iteye , n’umugambi idufiteho mu rukundo rwayo rutagira urugero yadukunze n’igihe ducumuye ntidutererane igakomeza kudushakashaka kugira ngo iduhe ubuzima bwayo. Abakira Yezu Kristu bakamwemera bagakurikiza inyigisho ze nibo bahirwa kuko baronka umukiro w’iteka.

Reka twese dusange Yezu tubane nawe atubuganizemo inyigisho, nituzikurikiza tuzagira ubugingo kuko nta handi twaburonka atari muri we. “Uwemera Mwana agira ubugingo bw’iteka, uwanga kwemera Mwana ntazagira ubugingo, ahubwo uburakari bw’Imana bumuhoraho”.

Bavandimwe, ni koko twarigishijwe, turemera, turabatizwa ndetse duhabwa n’andi masakramentu. Ariko se dukomeye mu kwemera? Hari aho tugira tuti: “Ndi umukristu ndi uwa Yezu, nk’uko nasezeranye mbatizwa none ndakomeza kumwemera. Ndemera ko ndi umwana w’Imana, Shitani narayanze rwose, mbaye kandi umwana wa Mariya singikwiriye kuba uw’undi…”. Ni amagambo meza turirimba cyane cyane igihe duhimbaza Batisimu (reba mu gitabo cy’umukristu L5, p.338). Aya magambo ntakabe indirimbo gusa, twitoze kuyahuza n’ubuzima bwacu kugeza n’aho twabitangira ubuhamya dushize amanga kabone n’aho twagirirwa nabi kubera ukwemera kwacu. Abatagatifu benshi babiduhayemo urugero duhereye ku ntumwa za Yezu nk’uko Igitabo cy’ibyakozwe n’intumwa kibitwereka mu isomo rya mbere.

Abatoteza intumwa bagira bati: “Twari twarabihanangirije dukomeje kutazongera kwigisha mwitwaje iryo zina, none dore Yeruzalemu yose mwayujujemo inyigisho zanyu…”, Petero n’izindi ntumwa barasubiza bati: “Tugomba kumvira Imana kuruta abantu”. Dusabe Nyagasani natwe aduhe ubutwari nk’ubwo ngubwo, bwo gukomera kuri Yezu uko byagenda kose. Hari abashobora kutwihanangiriza batubuza kuvuga ukuri kw’Imana cyangwa bakatureba nabi igihe twiyemeje gukomera ku byo Yezu kristu adusaba, bakanatubangamira mu gihe twifuza no kubitoza abandi. Tugomba kumvira Imana kuruta abantu. Gusa ntibyoroshye kenshi turatinya kugira ngo turebe ko bwacya kabiri; bikaba nka byabindi ngo “mpemuke ndamuke”. Yezu wazutse atwuzuzemo Roho we tugire imbaraga n’ubutwari bityo ntitugatatire Uwatwiguranye tukaronka ubuzima.

Tugire tuti: Nyagasani Yezu, uri urumuri rw’isi, ni wowe uboneshereza abari mu mwijima, ni wowe ugeza abantu ku Mana. Murikira ubuzima bwacu tukwemere by’ukuri tukuyoboke, tugukunde byimazeyo. Twoherereze Roho mutagatifu avugurure imitima yacu, aducengezemo inyigisho zawe, adukomeze, tukubere abagabo muri bagenzi bacu, abatakuzi bakumenye abakuzi barusheho kugukomeraho, maze twese tukwamamaze mu byo dukora, mu myifatire yacu no mu buzima bwacu bwose. Tukwibumbireho wowe Mushumba mwiza.

Bikira Mariya mutagatifu mubikira iteka, usabire u Rwanda rwacu na Kiliziya yacu, tugere ku bukristu buhamye bushinze imizi mu mitima yacu. Maze ari mu mirimo y’amajyambere, ari mu mibanire yacu ari no mu buzima bwa buri muntu ku giti cye turusheho guha Imana ikuzo no gukundana kivandimwe. Amen.

Padiri Félicien HARINDINTWARI,

Madrid

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho