Uwakristu ahorana ubutabera n’urukundo rw’Imana

 

Ku wa 3 w’icya XXVIII/B, 17/10/2018

Amasomo: Galati 5,12-18      Luka 11, 42-46

Yezu naganze iteka.

Bavandimwe dusangiye ukwemera, uyu munsi Yezu aradukebura atubwira ibyo dukwiye kwitaho niba koko dushaka kuba abigishwa n’inshuti ze nyakuri, aho kwishushanya twiyerekana cyangwa duharanira kugaragara ariko bitagize icyo bitumariye cyangwa se ngo bigire icyo byungura bagenzi bacu, baba abo tubana, tuvukana, duhuje ukwemera kimwe n’abo tutaguhuje.

Muri iyi Nkuru Nziza dukesha Luka Mutagatifu, uyisomye wihuta ushobora guhita ukeka ko Yezu yifatiye mu gahanga Abafarizayi, kubera uburyo ababwira. Araterura ati: “Nimwiyimbire, Bafarizayi, mwe mutanga igice cya cumi cy’isogi, n’icy’imbwija, n’icy’izindi mboga zose, ariko mukirengagiza ubutabera n’urukundo rw’Imana. Ngibyo ibyo mwagombaga gutunganya mutirengagije n’ibindi!” Ahubwo aragaya uburyo bamanuka bagakora utuntu twinshi, bibwira ko ari byo bifite akamaro, nyamara bakirengagiza icy’ingenzi muri byose, n’ubwo n’utwo ducogocogo  na two tudakwiye kuburizwamo. Ariko muribaza gutanga icya cumi cy’imboga, zirimo isogi n’imbwija. Muribaza kwicara ugapima icy’icumi cyazo! Biratangaje ukuntu bageze kuri iyo ngingo. Yezu yahereye aho abagayira kwirengagiza igikwiye kandi kiboneye mu maso y’Imana kuruta ibindi: Ari byo Guharanira ubutabera no kurangwa n’urukundo.

Abafarizayi bari bageze aho biburamo ingabire y’ubushishozi mu kwereka imbaga y’Imana ibyo igomba kwibandaho kuruta ibindi. Iki gishuko natwe gishobora kutubaho ugasanga natwe dusigaye dushakira Imana aho itari cyangwa se mu nyigisho yacu ugasanga aho kuyobora Umuryango w’Imana kuri yo ahubwo turayiyobya. Tukayinyuza inzira ihabanye n’iyo tweretswe na Yezu we watubwiye ko ari we: “Inzira ukuri n’ubugingo. Ntawe ugera kuri Data atanyuzeho” (Yh 14,6) Uzasanga duha agaciro ibitagakwiye, yewe no kugeza kubyoroheje ugasanga  byakujijwe bikagezwa mu bushorishori ariko ibya ngombwa ugasanga tutabireba n’irihumye. Nk’uko abafarizayi bageze aho birengagiza urukundo rw’Imana n’ubutabera bakegukira kujya kubarura imboga ngo bazitangeho icy’icumi. Dufate ingero muzarebe uko dutegura iminsi mikuru izabamo igitambo cya misa. Uzasanga twibanda mu gutegura ibigaragarira amaso, birimo ibiribwa n’ibinyobwa, imyenda mishya, aho ibirori bizabera tukahataka binyuze ijisho, ndetse tukabitangaho ibitari bike, nyamara ugasanga nk’abakirisitu ntiduheruka isakaramentu ry’imbabazi, rimwe ritwunga n’Imana n’abayo kandi ikariduheramo ingabire zayo zo gucya kuri roho. Yewe hakaba n’ubwo birangira icyo gitambo cya misa tutakitabiriye ndetse twanakitabira tugasa n’indorerezi hakaba n’ubwo turangaza  abaje babishyizeho umutima. Ni ngombwa kumenya guha buri kintu agaciro kacyo, kugira ngo bitatuviramo kujya kure y’ibituzanira umugisha w’Imana.

Kumenya guha agaciro nyakuri buri kintu ni byo Yezu agarukaho yibutsa umwe mu Bigishamategeko wari ushatse kwihagararaho yerekana ko bo bakora ibintu mu buryo busobanutse. Yarateruye ati: “Mwigisha, iyo uvuga utyo, natwe uba udutuka”.  Ni uko yezu yumvise imvugo ye, ahera aho atangira amwereka aho amakosa yabo aherereye, abagaya agira ati: “Nimwiyimbire namwe, Bigishamategeko, kuko mukorera abantu imitwaro iremereye, ariko mwe ntimukoze n’urutoki kuri iyo mitwaro

Yezu aragaya imyitwarire y’aba bayobozi b’umuryango w’Imana. Ibyo bigisha kandi basaba abantu gukora ni imihango, ni ukurangiza amategeko n’imigenzo gusa. Kuko kuri bo igikuru ni ukubahiriza amategeko n’amabwiriza kandi byajya kuba umwaku ntibikorwe mu rukundo ruyobora ku Mana. Kuri Yezu igifite agaciro nyakuri ni umutima w’umuntu hamwe n’urukundo akorana imirimo ye. Igikuru si ukubahiriza amategeko n’abwiriza niba bidashingiye ku rukundo, impuhwe n’ubutabera.  Iyo habuze urukundo, Ubuntu n’ubumuntu, amategeko n’amabwiriza bitera ubuzima gusharira no kumirana, muntu akiburamo icyanga cyo kubaho, ari ho bamwe bahera biyambura ubuzima cyangwa se bagatangira kubaho babereye umuzigo imiryango yabo n’abandi. Nyamara uwifitemo ubutabera n’urukundo rw’Imana n’abayo: abaho yumva umutwaro w’ubuzima umworoheye kabone n’iyo haza ibimurushya, usanga yifitemo ubwizige no gutwaza kuko aba azi ko IMANA iri kumwe na we kuzagera ku ndunduro. Uwo rero ubuzima bwe usanga burangwa n’imbuto n’ubuhamya bitera abandi akanyamuneza ko gukomera ku Mana nk’uko Pawulo mutagatifu yabitubwiye mu isomo rya mbere.

Umuntu ukunda Imana n’abayo kandi agaharanira ubutabera arangwa n’izi mbuto za Roho zikurikira: Urukundo: ibyishimo, amahoro, kwihanagana, ubugwaneza, ubuntu, ubudahemuka, imico myiza no kumenya kwifata. Iyi migenzo myiza yose ni yo yagombye kuranga uwabatijwe. Akayubahiriza abikuye ku mutima kuko imuremamo umunezero wo kumva yishimiye kubaho, imuhesha ishema n’icyubahiro mu bandi kandi agatera akanyamuneza abo babana, ndetse n’iyo ashoje urugendo rwe rw’ubuzima bwe hano ku isi izina rye rikomeza kubahwa kandi agatangwaho urugero rubereye abakuru n’abato, abakomeye n’aboroheje.

Nyamra n’ubwo usanga umuntu afite ubushake bwo kugerageza gushaka uko yahorana ishema n’icyubahiro mu bandi, ni ngombwa kumenya kwiziga, kwigomwa. Akagira ibyo yirinda kuko iyo atabyitondeye bimunyaga icyubahiro n’ishema yifuza kugira imbere y’abantu n’Imana. Erega twibukiranye ko nta muntu numwe wifuza kubaho mu mugayo cyangwa ngo abe iciro ry’imigani muri bagenzi be, aho anyuze hose bamuryanira inzara. Ubwo rero nta wifuza kubaho atyo ari iciro ry’imigani. Ni ngombwa kwigiramo ishyaka ryamaganira kure kandi rikarinda n’abe bose atarobanuye icyahindanya isura bifuza kugira. Ibyo tugomba kwirinda no kwamaganira kure ni ingeso mbi zose, dore ko mu isomo rya mbere Pawulo Intumwa yazitubwiye atazinyuze ruhinga: Ubusambanyi, ubuhabara, ubwomanzi, gusenga ibigirwamana. kuroga, kwangana, gukurura intonganya, ishyari, uburakari, kwikuza, amazimwe, amakimbirane, inzika, ubusinzi, ubusambo n’ibindi.

Izi ngeso mbi zose turondoye zimunga umuntu agapfa ahagaze. Dufate akagero kamwe, ibaze nk’umuntu uyoboka inzira yo kuroga, akica, akagira ikigoryi cyangwa akamugaza umuziranenge, uwo badafite icyo bapfa, gusa kuko hari uwamusabye kumukorera uwo murimo w’ababuragasani. Uwo usanga nta mahoro agira, aho anyuze usanga yitanguranwa ngo abantu baramwanga, baramubeshyera ndetse ntatinye no kujya aho yakoze ishyano ngo yigaragaze ko ari umwere. Nyamara burya igitanga amahoro n’umunezero ni ukugira umutima urangwa n’urukundo, ubutabera, impuhwe n’ukuri. Urangwa no gucya ku mutima kabone n’iyo wamusiga icyaha, umutima we uramubwira ngo tuza wibuke uwo ukurikiye ari we Yezu, ko  n’ ubwo yari Umwana w’Imana na we bamugeretseho ibyaha atigeze akora, akagerekaho no kubimanikirwa ku giti cy’umusaraba. Ni uko ukiryamira ukisinzirira. Mu gihe umugome we kabone n’ubwo yagirwa umwere umutima we urara umucira urubanza, yarya ntibimuyoboke yanaryama akarara akanuye kandi adakora ak’ubuzamu.

Bavandimwe dusabe Yezu aduhe ingabire yo kumenya guha agaciro gakwiye buri kintu, kugira umutima ukunda, maze mu byo dukora byose tubashe gusobanukirwa no kwibanda ku butabera n’urukundo rw’Imana n’abayo kuko ari byo Imana idushakaho muri Kristu YEZU.

Padiri Anselimi MUSAFIRI

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho