Inyigisho yo ku wa gatanu w’icya II cy’Igisibo A, ku wa 17 Werurwe 2017
Amasomo matagatifu: Intg 37,3-4.12-13ª.17b-28; Za 104,16-21; Mt 21,33-43.45-46.
Bavandimwe, iyi Vanjili ntagatifu idutekerereje iby’umugani w’abanyamizabibu b’abahotozi! Imana yaragije abo yizeye, amabanga yayo, umurima wayo, isi n’ibiyiriho byose. Aba bantu baragijwe umurima w’Imana, basangiye byinshi: bahuriye ku kuba bose barizewe n’Imana ikabashinga umurima wayo. Imana ni yo nyir’umurima. Bahuriye kandi ku kuba basabwa guha raporo, umwe, wabizeye kimwe akabashinga amabanga ye. Bahuriye ku kuba batungwa n’ibivuye mu murima w’Imana. Imana yarabizeye, ntibagerera, n’ikimenyimenyi yarabatiye isa n’aho yiheje, “irigendera”. Ibi bishatse kuvuga ko Imana yizeye muntu, imuremana ubwenge n’ubwigenge ngo yihitiremo hagati y’icyiza n’ikibi.
Nyamara muntu yabaye nyirakazihamagarira: yashatse kwikubira twose. Ntiyashima igihembo yari ategereje kimukwiriye nk’uwatiwe umurima. Ntiyanezerejwe no gutungwa ku neza n’utwo yahinze mu murima yatiwe. Inda mbi kandi nini yamuteye kwikubira umurima wose n’ibiwurimo wose. Yigira inama mbi yo kurimbura abakomoka kuri nyir’umurima bose no ku bw’imperuka kuzarimbura akana kamwe ka nyir’umurima, kugira ngo hatazagira umuzungura n’umwe. Ibi bintu twizirikaho bikatubuza Imana, bizaduta mu manga! Aba baburabwenge ntibamenye ko nyir’umurima atajya apfa bibaho, ko ari Uhoraho kandi ko yifitemo ububasha bwo gusubiza ubuzima, azura mu bapfuye Umwana we w’ikinege uzicwa n’abanyamizabibu b’abahotozi! Ni uko adahora, ni uko atitura inabi, inabi, naho ubundi igihe yagarukira mu buzima, abishi be baba bagatoye. Ikibazo: Byamera bite umuntu agize atya akabona uwo yambuye ubuzima amutungutseho yuje ikuzo? Bigendekera bite uroze umuntu, Imana ikamuhagararaho akamubona ari muzima yaravuwe agakira? Aho arasinzira?
Ubugome nk’ubu, tubusanga no mu gitabo cy’Intangiriro aho, kubera ishyari Yozefu yagurishijwe na bene se akarokoka atyo urupfu bari bamukatiye! Basangiye amavuko, amaraso, nyamara ntibibabuza kwifuza kumuta mu menyo y’urupfu. Uyu Yozefu, Imana izamurinda, imusubize ubuzima bene se bifuje kumuvutsa! Ibi bizatuma, kubera Imana, atabitura kubishyura urupfu ngo abashyire aho bamushyize, ahubwo azabababarira, abakire, abiteho.
Muvandimwe, niba wararokotse ikibi wagiriwe, uzitoze kwitura bose ineza ugiriye ko ineza yituwe ineza ibyara ubuzima, naho inabi yituwe inabi ibyara umuvumo cyane cyane ku uyitura, ku uhora! Yezu ni we Mwana w’Imana woherejwe, aricwa “yamburwa” ubuzima ku musaraba. Nyamara azutse, ntiyihimuye ku babisha be, ahubwo yabahamagariye imbabazi, kwisubiraho, no kugira uruhare ku izuka rye. Bamwe ndetse bari babaye ibigwari, baratatana, yongeye kubahuriza hamwe, arababumba, abohereza mu butumwa, yongera kubaragiza ingoma ye (Soma Mt 28,16-20). Yongeye kubatira umurima we yameneye amaraso ku musaraba. Bamwe ndetse batangiye kurya ku mbuto zawo agisambira no ku musaraba ubwo abababariye kuko batari bazi uwo bicaga uwo ari we! Na cya gisambo cyahumutse kigiye (kwiga) ku musaraba kigishijwe na We, yahise akigororera ikuzo n’ihirwe ry’Ijuru. Ntiyigeze abahirika ngo abace, abacire mu muriro utazima ngo abe yakwimika abandi. Yarabahumurije, arongera arabimika, none kuva ubwo bamwe bamwamamaza bashize amanga. Abo ni ba Petero, yongeye kubwira ati: ongera uragire intama zanjye (Jn 21,16), ba Sawuli, ati, ubu uri Pawulo, sigaho kwambura abantu banjye ubuzima ahubwo basakazemo ubuzima bwanjye (Hish 9,1-25) n’abandi.
Izi ngero, hamwe n’izindi nyinshi dusanga muri Bibiliya, zitwibutse ko:
Ku wamenye Kristu agomba guharanira ko ineza ndetse n’inabi byose bigomba kwiturwa ineza. Ni umugayo gusaba uwo wimye ndetse no kwima uwaguhaye. Biteye ikmwaro kwiba, guhuguza no kurimanyanya uwo ari we wese cyane cyane uwakugabiye cyangwa uwakugurije cyangwa se uwakuragije ibye! Ni ukureba hafi cyane kugirira nabi uwo Imana ishobora gusubiza ubuzima wamuvukije wowe, ndetse ikarenzaho ikamuha ubundi buzima nyabuzima udashobora kongera kumwambura! Ni ukwikoza ubusa, kugirira nabi uwo muzapfa kimwe nyamara ntimugire iherezo rimwe.
Twibuke wa mukungu kiburabwenge wimye Lazaro injonjori zaguye munsi y’ameza yariragaho, yapfa akaza gusabiriza kwa Lazaro agatonyanga k’amazi atanashoboraga kubona kubera intera ibatandukanya! Iyo amenya ko yasabaga uwo yimye! Tumenye ko uwo dutera senteri, uwo tunena, dushobora kuzamusabirizaho utuzi twaduhembura ejo cyangwa ejo bundi, haba muri ubu buzima cyangwa mu buzaza. Uzi ubwenge abanira neza bose agiriye Yezu Kristu.
Umunsi uzatoranya abawe, Nyagasani uzatubabarire. Tucyumva uko ukora, duhe umutima wicuza, tukugarukire kandi tugukurikire Nyagasani Yezu.
Padiri Théophile NIYONSENGA i Madrid/Espagne