Uwemera Kristu ntacirwa urubanza

Bafashijwe n’imbaraga za Roho Mutagatifu Abigishwa ba Yezu babamaje Inkuru Nziza mu ngorane nyinshi. N’ubwo batotezwaga bwose ntibacitse intege kuko bazirikanaga ijambo Yezu yababwiye ati “ Iminsi yose turi kumwe” (Mt 28,20). Nta gushidikanya ko imbaraga bazivanaga mu kumva ko bari kumwe na Kristu, kandi bikigaragariza mu bimenyetso n’ibitangaza binyuranye.

Ntibatinyaga ababatoteza n’ababakangisha kubagirira nabi babasaba guceceka. Ni mugihe kandi inyigisho zabo , Inkuru Nziza ya Yezu Kristu yari ibangamiye inyungu z’amatsinda anyuranye y’Abayahudi. Ibi byatumaga bakoresha ubushobzi bafite ngo bacecekeshe abigishwa ba Yezu.

Inyungu baharaniraga zari zarabahumye amaso ku buryo batari bakibona n’ibitangaza by’Imana. Niyo mpamvu batibajije ku kuntu Abigishwa bari basotse mu buroko. Umwijima barimo watumaga batanabona ibigaragarira amaso.

Yezu akabitwibutsa mu Ivanjili ko kumwemera ari ukurangwa n’ibikorwa by’ukuri. Ukora iby’ukuri akaba abikoreye Imana. Ibikorwa by’ukuri by’abemera Kristu bibangamirwa n’abakunda ibikorwa by’umwijima. Ibikorwa by’umwijima ni ibikorwa bya Sekibi. Abana b’urumuri barasabwa kwitwararika kuko abakozi ba Sekibi batakihishira. N’ubwo ibikorwa byabo ari iby’umwijima basigaye babikorera ahabona bakanabyamamaza, bagashakisha n’abandi benshi babibashyigikiramo. Umuntu yakwemeza ko kurwanya ibikorwa by’umwijima bigoye kuri iki gihe cyacu kuko ababikora batakigira isoni kandi bakagira n’amaboko.

Birasaba abana b’urumuri gushirika ubute bagakoresha ingabire bakura mu masakramentu bakiringira imbaraga za Roho Mutagatifu. Ntakabuza tuzatsinda.

Kwamamazi Inkuru Nziza nta na rimwe byoroha. Kuko mu bihe byose iyo ababishinzwe babikora uko bikwiye batabura guhura n’ingorane. Abafite inyungu zabo zibangamiwe n’Ivanjili bahora bikomye abayamamaza. Abakunda ibikorwa by’umwijima ntibihanganira abakwiza urumuri rukomoka kuri Kristu wazutse.

Kuzirikana ubutwari bw’Abigishwa ba Yezu bidutera akanyabugabo ko gukomeza umurimo ugoye batangiye. Kiliziya ikomoka ku ishyaka ry’abigishwa ba Yezu bayobowe na Roho Mutagatifu. Ukwemera kugomba gukura, iyo kudakuze kurazima. Gukura cyane cyane iyo tugushyikirije abandi.

None nyuma y’aho umenyeye Inkuru Nziza umaze kuyigeza kuri bangahe? Kuyigeza ku bandi si ukubasomera ibitabo no kubasubiriramo ibyakozwe n’abandi ni ukubagaragariza ubuntu dukomora mu kumenya Yezu Kristu. Ni ukubagaragariza ko guhura na We no kumwemera bihundura koko imibereho yacu tukarangwa n’ibikorwa by’ukuri.

Ese imibereho yacu n’imibanire yacu nk’abakristu ituma abatamuzi bakwishimira kumumenya?

Padiri Charles HAKORIMANA

Madrid /Espagne

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho