Uwemera Umwana w’Imana

 Inyigisho yo ku wa kane w’icyumweru II Pasika, 15/04/2021

“ARAHIRWA UWEMERA UMWANA W’IMANA YEZU”

 Amasomo: Intu 5,27-33; Yh 3,31-36

Yezu naganze iteka.

Bavandimwe haciye iminsi ine duhimbaje icyumweru cya kabiri cya Pasika, ukaba ari umunsi twahimbajeho umunsi mukuru w’Impuhwe z’Imana. Umunsi uhamagarira twebwe abakirisitu, Kwizera Yezu Nyirimpuhwe. Ngira ngo iri jambo benshi turarizi: “Yezu, Ndakwizera”. Ubu bukaba ubutumwa bukomeye, dukwiye kongera kuzirikana twitonze kugira ngo butubere akabando kadufasha guhora tugendana na Yezu wazutse.

Kwizera Yezu nta kindi bidusaba, kuko ari ukwemera gushyira ubuzima n’amizero yacu mu mpuhwe ze, ubundi tugakora ibyo dushoboye gukora ibindi Yezu na we akabyikorera. Arahirwa rero umuntu wese umwemera kandi akamwizera kuko atazigera akorwa n’isoni.

Uwemera Mwana agira ubugingo bw’iteka. Aya magambo meza y’Ivanjili ya Yohani, ni umutima w’Ivanjili ye rwose. Niba koko dushaka guhirwa, no kuzagira amahoro n’ubugingo bw’iteka, nta rindi banga: ni ukwemera no kwizera Yezu. Yohani akunda gukoresha aya magambo: Kwemera no Kutemera. Uwemera Yezu agira ubugingo, utamwemera nta bugingo yigiramo. Aha rero, uwabatijwe wese akwiye kwibaza aho ukwemera kwe gushingiye. Ese ni ukwemera gushinze imizi muri Kristu, cyangwa ni kwa kwemera ko gukurikira abandi, ni uko twahura n’ibigeragezo tugahita dutera Yezu umugongo?

Birakwiye ko tumenya ko ukwemera kwacu kwava mu magambo kukajya mu bikorwa. Tukemera ko Yezu, ari uwo Imana yatumye kugira ngo twebwe abantu turokoke icyaha n’urupfu maze tugire ubugingo. Kwemera Yezu ni ukwemera inyigisho ze kandi tukazishyira mu ngiro.

Ni kenshi iyo duhimbaza amasakaramentu cyane irya Batisimu, Kiliziya Umubyeyi wacu, idusaba kongera guhamya Ukwemera kwacu. No ku munsi mukuru wa Pasika, twongera gusubira mu masezerano yacu twagiranye n’Imana: ari yo kwanga icyaha, gukurikira no gukurikiza Yezu no kumwamamaza. N’ubwo rero tubihamya mu ijwi riranguruye ngo twemera ko… Si kenshi tubasha kuba indahemuka kuri ayo masezerano, bitewe n’impamvu zitandukanye. Hari isi dutuyeho n’ibibazo duhura na byo. Bamwe bikabatera kurushaho kwizera Imana, hakaba abata ukwemera cyangwa kugasinzira, tukiberaho uko twishakiye.

Uwemera kandi akizera Yezu, iyo ageze mu bihe bikomeye by’amateka, mu ngorane, mu bibazo no gushidikanya, twese iyo tubigezemo, dukwiye kuzirikana Ijambo ry’Imana twumvise mu isomo rya mbere. Ntidukwiye kwiheba cyangwa ngo tugire ubwoba, kuko n’intumwa zahuye na byo. Intumwa zikwiye kutubera urugero. Dore ko kubera ishyari n’urwango, umuherezabitambo n’Abasaduseyi aho guhinduka ngo bave mu mwijima w’icyaha, bahisemo gufungisha intumwa ngo batazigera bongera kwigisha urupfu n’izuka bya Yezu Kristu.  Nyamara nta muntu n’umwe ushobora guhagarika umugambi w’Imana. Dore ko Umumalayika wa Nyagasani yabasohoye muri ubwo buroko, akabasaba gusanga rubanda mu Ngoro ngo babagezeho amagambo azabahesha ubugingo.

Icyifuzo cyo guhingutsa intumwa imbere y’abakuru b’Abayisiraheli, cyakomwe mu nkokora n’uko bagiye mu buroko, bagasanga intumwa zavuyemo ku buryo bw’igitangaza. Hamaze kumenyekana ko bibereye mu Ngoro bigisha, byabateye ubwoba, ni bwo uwabafungishije atangiye kubabaza impamvu barenze ku mabwiriza, babahaye yo kutongera kwigisha ibyerekeye urupfu n’izuka bya Yezu, dore ko bumvaga icyaha kibahama cyo kwicisha Yezu. Petero intumwa ntabwo yigeze arya indimi, yemye yaranguruye ati: “Tugomba kumvira Imana kuruta abantu”.

Kumvira Imana ni ukwemera gukora byose kubera urukundo n’ineza ya bose. Ni ukwemera kurangwa n’ukuri, ineza, ubuntu n’ubumuntu. Ni ukwamaganira kure akarengane, ikinyoma, ubugome n’ibindi bibi bibangamira guhirwa kwa muntu. Ubundi tukaba abagabo bemeza ko Yezu wazutse mu bapfuye, ari Umutegetsi n’Umukiza kugira ngo aronkere abantu ukwisubiraho n’ibabarirwa ry’ibyaha. Uwemera kandi akizera Yezu, n’ubwo mu buzima ashobora guhura n’ibigeragezo cyangwa andi marushywa, ntashobora gutereranywa na we. Yezu amuhora hafi kandi akamuha imbaraga akeneye kugira ngo amubere umuhamya w’indahemuka, bityo ntagamburuzwe n’ibihe byose arimo, byaba byiza cyangwa se ibiruhije.

Yezu rero, Imana se yamweguriye byose. Ni we wo kwizerwa, kandi ntawamwizeye yigeze atererana, twiyumviye uko yohereje umumalayika, gukomeza mu kwemera intumwa harimo Petero, akabakura mu buroko. Natwe rero tumwizere kandi tumwemere tuzigiramo imbaraga dukeneye kandi tuzaronke ubugingo bw’iteka. Umwemera  wese arahirwa. Amina

Padiri Anselimi MUSAFIRI

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho