Inyigisho yo ku cyumweru cya 28 gisanzwe, Umwaka A
Ku ya 12 Ukwakira 2014
Amasomo tuzirikana: 1) Iz 25, 6-9; zab 22, 1-6; 2) Filipi 4, 12-14.19-20; 3) Mt 22, 1-14
Kuri iki cyumweru tumenye neza ko Imana itaturemeye agahinda, ahubwo yaturemeye gusangira nayo ibyishimo n’umunezero. Kuko Imana ari umutegetsi w’ibiremwa byose, itumira amahanga yose guhazwa n’ibyo yabateguriye. Abantu baremewe kwishimana no gusangira n’Imana (Iz 25, 6-9). Mu gusangiza abantu ibyishimo, Imana itumira amahanga yose mu bukwe. Abemeye ubutumire, bakambara umwambaro w’ubukwe barahirwa; abatambaye umwabaro w’ubukwe n’abanga ubutumire bangwa mu gihombo gikomeye(Mt 22, 1-14). Abumvira ubutumire bw’Imana, bakabasha kwambara umwambaro w’ubukwe babishobozwa na Kristu ubatera imbaraga (Fil 4, 12-14.19-20). Ni byo tugiye kuzirikana mu ngingo zikurikira:
-
Bagize amahirwe yo gutumirwa mu birori by’umwami bayapfusha ubusa. Mbega ubupfu!
Mu buzima busanzwe, iyo umuntu agutumiye mu bukwe cyangwa mu bindi birori, aba agufitiye icyizere n’urukundo, aba agira ngo uze musangire mwishimane, cyane cyane ko aba yagutoranyije mu bandi benshi. Kubera umunezero n’ibyishimo biba mu bukwe, harimo n’abitumira kugira ngo bajye kwirebera ibirori, barye kandi banywe ku buntu! Akarusho iyo watumiwe n’umuntu ukomeye, akakubwira ko nta ntwererano usabwa kwitwaza, ugenda wemye, wishimiye gutumirwa n’umuntu ukomeye. Dufate urugero rw’umuturage utumiwe n’umukuru w’igihugu ngo aze basangire, ngira ngo n’iyo atagira amafaranga y’urugendo yajya kuyaguza, yaba adafite akambaro keza akagatira cyangwa akakagura.
Abatumirwa ba mbere twumvise muri iyi Vanjili baratangaje kandi bateye agahinda, ntibavuga n’icyatumye batitabira! Abo ni bamwe mu bayahudi, banze kwemera ko Yezu Kristu ari umwana w’Imana akaba n’Umukiza wari warahanuwe n’abahanuzi. Abatumirwa ba kabiri bajya gusa nk’abambere, basuzuguye ubutumire, umwe yigira mu murima we, undi mu bucuruzi bwe, maze abandi bafata abagaragu babagirira nabi, barabica. Mu ntangiriro za Kiliziya, ndetse no mu bihe byakurikiyeho, ubukristu bwafatwaga nk’ibisazi, ku buryo intumwa za Yezu n’abayoboke ba Yezu bafatwaga bakicwa.
-
Yatumiwe n’umwami agenda atambaye umwambaro w’ubukwe!
Ubugira gatatu, umwami yogeye kohereza abagaragu be mu mayirabiri ngo batumire mu bukwe abantu bose babonye. Igitangaje ni uburyo abantu bageze mu cyumba cy’ubukwe, umwami akabanyuzamo amaso akabonamo umuntu utambaye umwambaro w’ubukwe. ese birashoboka ko umuntu batoraguye mu nzira ategekwa kwambara nk’abakwe? ariko twibuke ko ubu turi mu migani. Muri iyi vanjili, tugomba kwiyumvisha icyo buri muntu na buri kintu bishushanya: Umwami ni Imana; ibirori by’ubukwe bishushanya amahirwe y’ingoma y’Imana; Umwana w’Umwami ni Yezu Umukiza; abo Umwami yohereza ni abahanuzi n’intumwa; abatumiwe bakanga kuza ni abayahudi banga kwemera; abo bakoranya mu mayira ni abanyabyaha n’abanyamahanga; umugi utwikwa ushushanya irimburwa rya Yeruzalemu. Uwo mwambaro mwiza, twakeka ko ushushanya ibikorwa byiza bigomba gushushanya ukwemera nyako. Muvandimwe, Horana umwambaro w’ubukwe, kuko utazi isaha n’umunsi Nyagasani azaziraho. Ibintu ni bibiri: ku isi, iyo umuntu atemeye ubutumire bw’Imana, bivuga ko aba yemeye ubutumire bwa Sekibi. Uwemeye ubutumire bw’Imana agira umwambaro umuranga; uwemeye ubutumire bwa Sekibi na we agira umwambaro umuranga. Umwambaro w’ubukwe bwa Nyagasani urangwa n’aya mabara: urukundo, ibyishimo, amahoro, kwihangana, ubugwaneza, ubuntu, ubudahemuka, umico myiza, kumenya kwifata ( Gal 5,22-23). Umwambaro w’abemeye ubutumire bwa Sekibi urangwa n’aya mabara: ubusambanyi, ubuhabara, ubwomanzi, gusenga ibigirwamana, kuroga, kwangana, gukurura intonganya, ishyari, uburakari, kwikuza, amazimwe, amakimbirane, inzika,ubusinzi, ubusambo nk’ibindi nk’ibyo ( Gal 5,19-21). Wowe wambaye uwuhe mwambaro? Umwambaro wambaye ufite iri he bara?
Igihe umuntu abatijwe ahabwa umwambaro wera de, umwambaro utagira ubwandu. Kwemera kubatizwa ni intambwe yambere yo kwemera ubutumire bwa Nyagasani. Nibutse ko Batisimu ari isakaramentu ridukiza icyaha cy’inkomoko n’ibyaha byacu bwite twakoze tutarabatizwa, bityo ababatijwe baronka ubuzima bushya bw’abana b’Imana. Muri batisimu, Nyagasani aba yadushyizeho icyemenyetso, ariko ntitugomba kwirara. Iyo nyuma ya batisimu umuntu acumuye aba yanduje wa mwenda w’ubukwe. Niba uwo mwenda w’ubukwe wanduye, ugomba gusukurwa. Uwo mwambaro uzasukurwa ute? Uwo mwambaro uzasukurwa n’isakaramentu rya Penetensiya, uzasukurwa n’ isakaramentu ry’imbazi z’Imana. Byose Yezu yarabiteganyije ubwo yabwiraga intumwa ze ati “ Nimwakire Roho Mutagatifu. Abo muzakiza ibyaha bazabikizwa, abo mutazabikiza bazabigumana” (Yh 20, 22-23).
Ubatijwe, akishimira ko yabatijwe gusa ariko ntakomere ku masezerano ya Batisimu ngo yere imbuto yagereranywa n’uriya watumiwe ariko akirengagiza kwambara umwambaro w’ubukwe. Mu muco w’iwacu I Rwanda, Mu buzima busanzwe iyo umuntu amaze kubona ubutumire ashaka umwambaro w’ubukwe; niba ari umuhinzi ya myambaro ahingana arayireka, akambara umwambaro w’ubukwe. Mu ivanjili, twumvise ko umwami ahana cyane uwinjiye nta mwambaro w’ubukwe. ikibazo twibaza ni iki: ni gute umuntu watumiwe yibereye mu nzira yari kujya gushyiramo umwambaro w’ubukwe? uyu mwambaro w’ubukwe ni ibikorwa bigaragaza ko twahindutse, ko twakiriye urukundo rw’Imana( soma Mt 25,35-36), ni ibikorwa bigaragaza ukwemera kwacu.
Iki kigereranyo cy’umwambaro twongera kukibona mu gitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani: “ Yahawe kwambara Hariri ibengerana kandi itanduye. Koko rero uwo mwambaro wa Hariri ni ibikorwa biboneye by’abatagatifu.” Ni byo koko ukwemera kutagira ibikorwa kuba kwarapfuye.
-
Natwe, Umwami w’isi n’ijuru aradutumira ngo tubane na We mu byishimo
Natwe umwami w’isi n’ijuru, ndavuga Imana yaturemye, ahora adutumaho abagaragu be. Yezu ajya kuva kuri iyi si ngo asange Se yabwiye abigishwa be ati “ Nahawe ububasha bwose mu ijuru no ku isi. Nuko rero, nimugende mwigishe amahanga yose, mubabatize ku izina ry’Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu, mubatoze gukurikiza ibyo nabategetse byose”(Mt 28,18-20). Kwakira ubutumire bw’Imana ni ukwemera ukagengwa n’Imana, ukabatizwa, ugaca ukubiri n’icyaha, ugakurikira Yezu Kristu kandi ukamwamamaza, nk’uko tubisezerana muri Batisimu. Kwakira ubutumire bw’Umwami w’isi n’ijuru ni ukwakira Yezu Kristu tufungurira abashonji, duha icyo kunywa abafite inyota, twambika abambaye ubusa, dusura abarwayi n’imbohe (Mt 25, 35-36).
-
Ubukwe bw’umwami butangirira hano ku isi
Amwe mu magambo andyohera hano ku isi ni aya “Hahirwa abatumiwe ku meza ya Nyagasani”. N’undi muntu wese mwifurije kuryoherwa n’ubu butumire tugezwaho n’umusaseridoti mu gitambo cy’Ukaristiya. Missa ntagatifu ni umusogongero w’ibirori byo mu ijuru. Abanze kwitabira ubutumire, twumvise impamvu batanze mu ivanjili: bamwe bagiye mu mirima yabo, abandi bagiye mu bucuruzi. Twibuke ko icyumweru ari umunsi mutagatifu wo gusangira ibyiza by’ijuru, ni umunsi wo gusingiza Imana, ni umunsi wo gutega amatwi icyo Imana idushakaho, ni umunsi wo guhimbaza izuka rya Nyagasani. Ese abatitabira ubutumire bw’icyumweru batanga izihe mpamvu? Zimwe mu mpamvu batanga ni izi: ndananiwe ngiye kuruhuka, ngiye gucuruza uyu munsi niho ndunguka amafaranga menshi, ngiye kwita ku matungo yanjye, ngiye kwishimana n’inshuti zanjye, hose ni ugusenga ndasengera mu buriri bwanjye, ngiye muri sport, ngiye mu nama,…rimwe na rimwe, inyuma y’izo mpamvu, hari igiihe haba hihishe Umushukanyi. Ibuka ko Missa ari isengesho rikuru. Ibuka ko buri cyumweru Nyagasani agutumira ngo uze wishimane na We. Igitambo cya Missa ni igikorwa cy’ikirenga gikwiye kubahwa kuruta ibindi bikorwa byose mu rugendo nyobokamana. Mutagatifu Yohani Mariya Vianney ati “ibikorwa byose bishyizwe hamwe, ntibishobora kugira agaciro nk’ak’igitambo cya Missa kubera ko ari ibikorwa by’abantu mu gihe Missa Ntagatifu ari igikorwa cy’Imana ubwayo”.
Mbifurije kwitabira ubutumire bwa Nyagasani mwambaye umwambaro w’ubukwe!
Padiri Emmanuel TWAGIRAYEZU
Pauwasi MURUNDA