Witinya, ni jye Uwibanze n’Uwimperuka

Inyigisho yo ku cyumweru cy’Impuhwe z’Imana (icyumweru cya 2 cya Pasika, C,)

Ku ya 03 Mata 2016:

AMASOMO: 1º. Intu 5, 12-16; Zab: 117, 2-4.22-27; 2º. Hish 1, 9-11ª.12-13.17-19; Yh 20, 19-31.

Kuri iki cyumweru cy’Impuhwe z’Imana, twese dukereye kwakira izo mpuhwe kugira ngo tubeho nta bwoba, nta gihunga nta n’inkomanga. Ese ubwoba twabuterwa na nde kandi turi kumwe n’uwahangaye abanyabukana bamwishe babanje kwibwira ko agira ubwoba  akava ku izima yitandukanya n’Imana Se? Umwami wacu YEZU, nta bwoba bumuranga, intumwa ze na zo nyuma y’izuka, nta bwoba bwaziheranye, ahubwo yarazibonekeye maze zishira amazeze zumva neza ko ari muzima iteka ryose kandi ko ari kumwe na zo ubuziraherezo.

Na n’ubu, abari kumwe n’Uwatsinze urupfu, nta gihunga bakorana imirimo yabo, nta guhubagurika, ahubwo baritonze, amaso yabo bayahanze Uhoraho kuko bemera ko ibye bigenda gahoro ariko bishyira iherezo ryiza. Mu gihe abisi bakubarana ikangata rikabije, uhanze amaso Nyagasani arangwa n’ubwitonzi ateze amatwi ukuri k’Uwamwitangiye ku musaraba.

Turi kumwe na Yezu, nta nkomanga ku mutima kuko ari muri twe nk’umunyampuhwe uhebuje. Nta n’icyaha kidutsikamiye kuko byose abibabarira akaduha amahoro asesuye mu mitima yacu. Turatsikamiwe, kamere ikomeje kugaragaza ubukana bwo kudushora mu bikorwa by’umubiri, ariko Uwatsinze icyaha n’urupfu araduhamagarana ijwi rituje ry’umubyeyi udukunda ku buryo urugamba turimo byanze bikunze tuzarutsinda tugatahana ikuzo mu ijuru. Icyo ashaka ni uko izo mpuhwe ze zitagereranywa zigera kuri buri muntu wese kugira ngo ashyikirizwe Umukiro wuzuye.

Ibyo tuzabigeraho nitwihatira kubaho nk’intumwa. Twiyumviye aho zavanye imbaraga zo kwemeza rubanda: bakoraniraga hamwe n’umutima umwe w’isengesho maze Yezu Kirisitu hagati yabo agakomeza ibitangaza byemeza abantu nk’uko yari yaramaze imyaka itatu abikora. Igituma muri iki gihe imbaraga z’Impuhwe zisa n’aho zitagaragara, ni uko abakirisitu akenshi usanga nta gushyira hamwe mu isengesho, ugasanga abantu bitwa ko bagize ikoraniro ariko nta bwumvikane, buri wese yishakira kwishyira imbere. Ibyo bigaragaza ukwemera guke n’urukundo ruke ku buryo ntacyo dushobora kwizeza abandi batubona. Ibyanditswe, ibivugwa n’ibikorwa muri Kiliziya, byose bigamije gufasha buri wese kwemera ko Yezu ari we Kirisitu no kugira ubugingo mu izina rye. Ubukirisitu budafashije, na bwo butuma ibimenyetso byemeza impuhwe z’Imana biba iyanga maze ukwemera kukayoyoka isi ikigarurirwa n’ibinyoma biyikururira umuvumo.

Yezu Nyirimpuhwe ashaka ko buri wese amumenya bihagije akamwiyumvamo kandi ibimenyetso by’Umukiro byaranze intumwa n’abakirisitu ba mbere bikaba ari na byo byemeza isi yose.

Yezu we, ku bw’ububabare bwawe bukabije, tugirire impuhwe kandi uzigirire n’isi yose. Mubyeyi Mariya komeza uhumurize abana bawe warazwe ku musaraba. Batagatifu namwe batagatifukazi b’Imana (none Rikarido, Sara, Sixte na Ludoviko Sikrosopi), mudusabire.

Padiri Cyprien BIZIMANA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho