Ese koko uwicisha bugufi arakuzwa ?

Inyigisho y’icyumweru cya 30 C, ku wa 23 Ukwakira 2016

Amasomo: Sir 35,12-14.16-18 ; Zab 33, 2-3,16.18-19.23; 2Tim 4,6-8.16-18; Lk18, 9-14.

Bavandimwe nimugire inema n’amahoro byitangirwa na Yezu Kristu, Umucunguzi wacu udukunda urudacuya. Ku cyumweru gishize Yezu yatwibukije ko tugomba gusenga ubutarambirwa. Dore ko iyo twinikije isengesho dutakamba dusaba gusubizwa, iyo bitagenze uko twabyifuzaga kenshi ducika intege, tugashidikanya ndetse umuntu akaba yagera naho yibwira ko Imana yamukuyeho amaboko. Oya se kandi Imana yacu irumva kandi igasubiriza igihe.

Uyu munsi Yezu yakomeje kutwigisha, atubwira isengesho ry’abagabo babiri bahuriye mu Ngoro. Umwe yari Umufarizayi undi ari umusoresha. Twibuke ko Abafarizayi ryari itsinda rigizwe n’abahanga mu Byanditswe ndetse n’ubundi bumenyi bw’icyo gihe, bakumva ko iyobokamana nyaryo ari ukubaha no kubahiriza Amategeko, bityo utagenza nkabo yafatwaga nk’umwanzi ndetse bakamurwanya bivuye inyuma cyangwa se akaba asuzuguritse mu maso yabo. Naho abasoresha bari abakozi b’Abaromani bashinzwe kwakira no kwaka imisoro uko Abayahudi bari bahamagariwe kuyitanga. Nuko nabo bakaboneraho bakikungahaza bakuramo icy’icumi cyabo cyangwa se basoresha iberenze ibigenwa n’amategeko.

Mu Bafarizayi no mu basoresha dusangamo abeza n’ababi, dufate urugero nka Matayo watowe na Yezu akamubera Intumwa n’Umwanditsi w’Ivanjili ( Mt 10, 3), Nikodemu, wari Umwigishamategeko akaba n’Umufarizayi, yagiye kureba Yezu mu ijoro bakaganira, byarangiye abaye inshuti ye (Yh 3,2). Mu bo twavuga ntabwo twakwibagirwa Zakewusi, wari umusoresha, ubwo yagiraga amatsiko yo kubona Yezu, akiyemeza kurira igiti, byarangiye Yezu amuhamagaye ni uko na we ntiyazarira, ahubwo amutumira iwe barasangira (Lc 19,5). Yezu yari inshuti ya bose, abakize n’abakene, abarwayi, intungane n’abanyabyaha. Mbese buri wese yari uw’igiciro imbere ye. Natwe twibaze :. ..Ese twe abahisemo kumuyoboka…Aho nihatira kubona mu bantu bose ishusho y’Imana nk’uko nifuza ko buri wese yayimbonamo ?

None se uyu mugani Yezu amaze kuducira uratwigisha iki? Nta kindi uretse kutwereka ko hari uburyo bubiri bwo gusenga. Ubwa mbere ni ubw’umufarizayi, ubwa kabiri ni ubw’umusoresha. Ni uko Yezu ahereye kuri abo bagabo akatwereka gusenga binyura Imana. Twibuke ko Umufarizayi ari umuntu wubahiriza Amategeko, akihatira gushyira mu ngiro ibyo asabwa gukora no gutunganya. Muri rusange basuzuguraga abandi bantu kandi bakivuga imyato, berekana ko bashoboye kandi ibyo bakora bifite ireme mu maso y’Imana. Iyumvire nawe : « Mana ndagushimira ko ntameze nk’abandi bantu b’ibisambo,b’abahemu, b’abasambanyi, mbese nk’uriya musoresha » (Lk 18,11).

Nuko Umufarizayi aremarara atangira gusenga. Ubundi isengesho rye ni agahebuzo, atangira ashimira Imana, akarondora ibyo akora byose, nyamara aho ribera imfabusa ni uko mu mu gusoza aho gukomeza gushimira Imana yamuhaye izo ngabire zose ahubwo arangiza yishyira ejuru mu bikabyo byinshi no gucira mugenzi we urubanza kandi atazi n’icyamuzanye mu Ngoro. Uyu mufarizayi yuzuye ubwirasi n’ubwishongozi. Ibyo yumva rero bimugira umuntu w’igitangaza, agasuzugura abandi nta mpamvu, nuko aho gusingiza Imana akaba yiteye icyishongoro kitajya kinyura Imana na rimwe. Kubera kwigereranya n’abandi abashinja ubusambo, ubuhemu, ubusambanyi agasoza yishyira ejuru imbere y’Imana ko ashoboye: Asiba kurya, agatanga icy’icumi mbese nta tegeko yica. Isengesho rye ni isengesho ryihugiraho aho gusingiza Imana akisingiza we ubwe ko ashoboye. Aho gusenga Imana arisenga we ubwe. Icyaha cyangwa inenge y’uyu mufarizayi ni ubwirasi no gusuzugura abandi yumva ko ari ingenzi abandi bakaba ingegera.

Tuzirikane amagambo ya Pawulo Intumwa yabwiye abanyakorinti: “Mu by’ukuri, ni iki kigusumbije abandi? Ni iki utunze, waba utahawe? Niba se waragihawe, ni iki cyatuma wirata nk’aho utagihawe?” (1 Kor 4,7). Ni uko Petro intumwa akabyuzuza agira ati : “Mwese murangwe no kwiyoroshya, kugira ngo mushobore gufashanya kivandimwe, kuko byanditswe ngo Imana irwanya abikuza, ariko abiyoroshya ikabagirira ubuntu”. (1 Pet 5,5).

Naho umusoresha we ngo yihagararira kure atinya no kubura amaso kubera ubuhemu bwe. Ni ko gusenga yisabira atiriwe anarondora ibyo yakoze kuko yumvaga ari byinshi, yizeye ko Imana imwumva kandi imubabarira kuko ari umunyabyaha. Isengesho rye ryuje kwiyoroshya no kwemera ubuhemu bwe akabusabira imbabazi ryanyuze Imana. Abivuga neza muri aya magambo: “Mana yanjye, mbabarira jyewe w’umunyabyaha”. (Lk 18,13). Koko ngo mu murima w’amashaza ntuzizere kadahumeka(cya kintu gifite ishusho nk’iy’umuntu, bashyira mu murima bagira ngo bakange inyoni zoye kona)…mu maso y’abantu umufarizayi agaragara nk’intungane, nyamara mu maso y’Imana umusoresha niwe utunganye, kuko yababariwe. Koko “ Uwikuza azacishwa bugufi naho uwicisha bugufi akuzwe”. (Lk 18,14b)

Bavandimwe nkunda, none twaje mu Kiliziya tuzinduwe no gusenga, gusingiza no gushimira Imana ibyiza ihora itugirira. Twese aho turi mu ngoro ya Nyagasani yewe niba utanabonye akanya ko kujyayo,,,twibaze: Mbese isengesho ryanjye rimeze kimwe ni iry’umufarizayi cyangwa n’iry’umusoresha?

Ndabarahiye kenshi biratugora kwemera ko turi abanyantege nke n’abanyabyaha nk’uyu musoresha. Kenshi, tugenza nk’uyu mufarizayi, ugasanga niyo twahemutse twishakira impamvu zoroshya icyaha cyacu. None se ni bangahe bihutira guhabwa isakaramentu ry’imbabazi ngo biyunge n’Imana, ahubwo twiyumvamo ubutungane, tukumva ridakenewe. Ndetse hakaba ubwo duhirika umwaka tugashyikira undi tudahawe imbabazi,,,yewe n’icyumweru ugasanga ntitukibuka ko ari umunsi wa Nyagasani tugomba gutunganya…Hakaba nubwo twisuzuma bikarangira tuvuga nkuriya mufarizayi…. Ni ukwitonda hato ubwirasi butazadutera kwirarika no kwiyemera , kandi ntacyo turi cyo.

Bavandimwe duce bugufi twibuke ko icyubahiro ari icy’Imana, naho twe tukaba abavandimwe ntawe ugomba ugomba gusuzugura undi cyangwa amwishongoreho kuko twese twacunguwe n’ubuntu bugeretse ku bundi dukesha Yezu wadupfiriye ku musaraba.

Mubyeyi Bikira Maria, Nyina wa Jambo, urahore udasabira twe abanyabyaha kuri ubu n’igihe tuzapfira, Amina.

Padiri Anselimi MUSAFIRI

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho