Ku wa kabiri w’icya XIX Gisanzwe C, 13 Kanama 2019
Abatagatifu Ponsiyani na Hipoliti
Amasomo: Ivug 31,1-8; Zaburi (Ivug 32, 3-4b.7.8.9.12); Mt 18, 1-5. 10-14
Bavandimwe,
“Nimwemere ko Imana yacu ari indahangarwa. Ni urutare, ibyo akora biba bitunganye rwose, uburyo bwe bwose buraboneye.” Amasomo twateguriwe kuri uyu munsi araduhamagarira kongera kuzirikana ku mugenzo mwiza wo kwicisha bugufi imbere y’ubuhangange bw’Imana.
Twumvise mu isomo rya mbere urugero rwa Musa. Uhoraho ubwe yari yaramwibwiriye ko atazakandagiza ikirenge cye mu gihugu cy’Isezerano, ati: “Nta bwo uzambuka iyi Yorudani ureba”. Twumvise rero ko Musa yiyumvamo imbaraga zigenda zimushiramo maze agategurira umuryango wa Israheli kuyoboka Yozuwe uzamusimbura. Twumvise ahanura Yozuwe ati: “Komera kandi ube intwari, kuko ari wowe uzinjirana n’aba bantu mu gihugu Uhoraho yarahiriye abasokuruza babo akazakibaha; … Wigira ubwoba, ntucike intege”. Musa aduhaye urugero rukomeye rwo kwemera kurekura igihe wumva inshingano zawe utakizishoboye maze ugaha umwanya ugusimbura nawe agakomereza aho wari ugejeje. Koko rero nta gahora gahanze.
Mu ivanjili, Yezu arakangurira abigishwa be guhindura imyumvire bakicisha bugufi mbese bakamera nk’abana bato. Uwicisha bugufi niwe uzinjira mu ngoma y’Ijuru. Urugero rwa kabiri rwo kwicisha bugufi Yezu aduha ni urwo gushakashaka intama imwe yazimiye.
Bavandimwe,
Turi mu gihe cy’irushanwa mu gukora cyane tugategeka, tugakira, tukagera ku bukungu bwinshi, tukazamura icyizere cyo kubaho neza kandi tukaramba, mbese tugatunga tugatunganirwa. Urusha abandi ubuhangange arigaragaza abandi bakamuyoboka. Buri wese rero aba aharanira kwicara kuri izo ntebe z’ibyubahiro. Ku bw’ibyo rero, uyu ni umwanya wo gusubiza amaso inyuma tukareba niba koko tugikurikiza inyigisho y’umwimerere ya Nyagasani Yezu yo kwicisha bugufi. Aho ntiyaba yibereye mu mpapuro gusa maze umunsi tuyiguyeho tukayigisha abandi ndetse mu mvugo inoze ariko twebwe twaranze kuva ku izima?
Iyo urebye uburyo tubyiganira imyanya y’ibyubahiro kugeza n’aho bamwe bashobora kuvutsa abandi ubuzima, usanga tugifite mu mitwe yacu iki kibazo abigishwa babajije Yezu: “Mbese ubona ari inde uruta abandi mu Ngoma y’Ijuru?”. Nyagasani Yezu yaduhaye urugero rwo kwicisha bugufi. Imibereho ye ubwayo iratwigisha. Yemeye kuba umwe muri twe ndetse yigira uwa nyuma kugira ngo twese nta n’umwe usigaye inyuma adukize. None se twebwe tuvuga ko twamukurikiye dukurikiza urwo rugero yaduhaye?
Kwicisha bugufi by’ukuri ni ukumenya umwanya wawe. Imbere y’Imana buri wese ameze nk’umwana muto uhora ahanze amaso umubyeyi we kuko ari we atezeho amakiriro ye yose. Twese turi bagufi imbere y’Imana. Ugize amahirwe agahagarara imbere y’abandi agomba kuba umugaragu wabo kuko Databuja ari umwe; ni Imana Data Ushoborabyose. Ariko muri uko guca bugufi buri wese muri twe afite umwanya adasimburwaho mu muryango w’abana b’Imana. Kwicisha bugufi rero si ukwisuzugura, kwisuzuguza cyangwa kwishyiramo ko ntacyo umaze, ko ntacyo washobora, ahubwo ni ukumenya abo turi bo, kumenya uruhare rwacu mu kubaka umuryango w’Imana. Tugomba kumenya ko ntawe udasimburwa mu butumwa bwo guhagararira abandi tukamenya ko mu byo dukora tugenda twuzuzanya, kuko turi ingingo z’umubiri wa Kristu nk’uko Pawulo mutagatifu abitubwira.
Nimucyo rero dusabe Nyagasani aduhe imbaraga zo kumenya ko nta na kimwe twakwigezaho igihe tutari kumwe nawe ahubwo twihatire kumwiyambaza igihe cyose, tumere nk’abana bato imbere y’Imana.
Padri Léonidas NGARUKIYINTWARI