Uwiha gutumikira uwo badaherukana agera aho akamubeshyera!

Inyigisho yo ku wa kabiri ku w’icyumweru cya 19 gisanzwe, Umwaka A

Ku ya 12 Kanama 2014

Amasomo: Ez2, 8-3,4; Zaburi 118; Mt 18, 1-5.10.12-14

Umuhanuzi Ezekiyeli yari umuherezabitambo. Yari asanzwe amenyereye iby’Imana; kimwe na se Buzi, bari baratorewe gutura ibitambo. Urugamba ruremye, yafashwe bunyago, mu ba mbere na Nebukadinetsari;kuva ubwo Ezekiyeli ateshwa igihugu cye! Ageze mu bunyago, i Babiloni, Uhoraho yamuhaye ubutumwa bushya! Yamutoreye kuba umuhanuzi ugomba kuburira umuryango w’Imana, akawuhamagarira kwisubiraho, guhinduka, kuzibukira ibigirwamana no kurenganya abanyantege nke. Yagombaga guhamagarira Abayisraheli bose kugarukira Uhoraho n’isezerano bagiranye, buri wese akitoza kongera gusubiza icyubahiro n’igitinyiro Imana isumba byose, kandi bakongera kubaha Ingoro y’Imana. Ezekiyeli yatorewe kubaburira ko nibadakurikiza ubwo butumwa bw’Uhoraho, bazibonera amakuba akaze, ndetse bikazanagera aho Ingoro isenywa n’ingabo za Nebukadenatsari, kandi abadapfuye nabi bakazajyanwa bunyago i Babiloni! Ibi baje kubipinga, maze Umuhanuzi bamuhindura umusazi, ubutumwa bw’Uhoraho barabwirengagiza! Nyamwanga kumva ntiyanze kubona! Mu mwaka wa 587 mbere ya Yezu nibwo Nebukadinetsari yabigaruriye, abicamo benshi, asenya Ingoro, abo atishe abajyana iwe mu bucakara, bamarayo imyaka 50 yose!

Isomo ry’uyu munsi riratwereka Ezekiyeli atangira ubutumwa bwe nk’Umuhanuzi w’Uhoraho. Uhoraho yamweretse ko ubutumwa amuhaye buremereye: n’ubwo yari asanzwe ari umuherezabitambo, ntibihagije! Ntibihagije ngo abe yatumikira Uhoraho. Uhoraho yamutegetse kurya igitabo cyose yari aherejwe (Ez2, 8-3,4). Agomba kukirya, akakimara, akagihembuka, akabona uko ajya kwigisha no kuburira begenzi be. Yezu ni we Jambo w’Imana: tumurye, tumwumve, tumwamamaze: “umva ngo araryoha”!

Dusabire abogeza inkuru nziza ya Kristu. Ngo ntawe utanga icyo adafite! Abigisha b’Inkuru nziza: Bajye basoma kenshi ijambo ry’Imana, ribacengere, boroshye riyobore ubuzima bwabo, ryere imbuto muri bo, maze barisangize bagenzi babo mu mvugo n’urugero rw’ubuyoboka-mana. Mutagatifu Agustini yaravuze ati “Bakristu, hamwe namwe ndi umukristu, imbere yanyu ndi umushumba”. Bishatse kuvuga ko n’abashumba ntibaragerayo (mu ijuru). Nabo bari mu rwuri rwa Kristu, n’ubwo bamuragiriye, bagomba nabo kurisha mu rwuri rwe, akabatungisha ubuzima bwe. Mutagatifu papa Yohani Paul wa 2 na we ati “Umupadiri atanga Penetensiya neza kandi agafasha abandi kuva mu cyaha, iyo na we ayishaka, ayihabwa kenshi”. Naho abepiskopi bo batanga ubusaserdoti bagahereza umudiyakoni Bibiliya bagira bati “Jya umenya ko ibyo usoma mu Byanditswe Bitagatifu ugomba kubyemera; ibyo wemera ukabyigisha; ibyo wigisha, ukihatira kubikurikiza”. Dusabe inema yo gusonzera Ijambo ry’Imana.

Iyi nyota y’Ijambo ry’Imana ijyana n’umugenzo nyoboka-mana w’ubwiyoroshye.Kwiyoroshya nk’umwana muto nk’uko tubibwiwe mu Ivanjili ya none. Umwana muto atungwa n’ibyo ababyeyi bamuhaye. Arategereza, arakira, arashima, arumvira, yizera ubushobozi bw’ababyeyi be.Iyaba tworoshyaga ntituzigere tubwira Imana ko twahaze ibyayo. Iyaba twahoranaga nayo, tuyumva, tuyumvira, ngo tubone kuyitumikira duherukana koko, turi kumwe. Nyagasani twe abo utuma kukuvuga no kukuvugira, uturinde kugenda imbokoboko twibagiwe Ijambo ryawe.Turinde kwivuga ibigwi, ahubwo tukuvuge Nyakuvuririzima ritanga ubuzima (Yoh6, 68).

Padiri Théophile NIYONSENGA


IMPURUZA: NYIRUBUTUNGANE Papa Fransisko araduhamagarira gusabira abakristu batotezwa hirya no hino ku isi


Publié le
Catégorisé comme Inyigisho