Uwirengagiza ukuri ahora abunza imitima

Ku wa kane w’icya 2 cya pasika B,12 mata 2018.

Intu 5, 27-33; Yh 3, 31-36.

Bakristu nshuti z’Imana namwe mwese bantu b’umutima ushakashaka Imana, nimugire amahoro aturuka kuri Kristu watsinze urupfu akazukira kutwizeza ubuzima bw’iteka: Yezu muzima  akomeza intege z’abadandabirana kandi abibwira ko bakomeye abashyigikire mu kwemera, mu rukundo n’ukwizera abo bagendana maze Kristu abe isangano ry’ibyishimo n’ishingiro ry’icyizere cy’ubuzima buzira kuzima no kuzimata.

Igihe cya Pasika ni igihe cy’ubuhamya bw’intumwa za Kristu, ni igihe zitangaza ibyo zumvise, zabonye, zabayemo byerekeye Kristu kugira ngo abantu bemere ko Kristu ari muzima kandi ko urupfu rwambuwe ijambo kuri kiremwa-muntu. Ni igihe kandi Kristu ubwe yiyerekana akomeza izo Ntumwa n’abigishwa be abahumuriza kandi abaha umurage wo gukwirakwiza inkuru y’ukuzuka kwe gutagatifu no kwigarurira amahanga bakoresheje ubuhamya bw’ubuzima n’inyigisho zabo. Ni igihe cyo guhimbaza amasakramentu cyane cyane ay’ibanze kugira ngo Kristu wazutse arusheho kwigarurira imitima ya benshi.

Mu masomo Kiliziya yateguriye abana bayo n’abandi bose b’umutima worohera Imana, uyu munsi, izina rya Kristu wazutse rishyizwe imbere. Intumwa ntizishobora guceceka ukuri kw’ibyo zabonye n’ibyo ziyumviye, zigomba kubaha Imana mbere ya byose, Yezu Muzima na we akunga mu ry’abigishwa ahamya ko abumva kandi bakemera ijwi ry’umwana w’Imana ari abagenerwamurage b’ubuzima bw’iteka ariko abataryumva kandi ntibemere bo barangije kwigira ibicibwe kandi bafitanye urubanza na Roho bahawe baremwa. 

Bakristu namwe bantu b’umutima worohera Imana, ubuhamya bw’Intumwa n’abigishwa babanye na Kristu bukwiye kudutoza guhagara ku kuri n’amaguru yombi kabone n’iyo kwatuviramo gutotezwa no guhohoterwa. Ukuri kuromora, ukuri kurakiza, ukuri gutera ibyishimo birambye! Ntibikwiye rwose kuba nk’abandi bagira bati: “ukuri wakoresheje uraguhakishwa”. Ubwo bukire ukura mu buhake, ariko bukagutera gupfa uhagaze bukumariye iki? Uzi kubaho wububa mu kinyoma kandi uwububa abonwa n’uhagaze? Yezu Kuri adufashe twese gukunda ukuri, kubaho mu kuri no gukoresha ukuri aho turi hose.  Uko kuri kuduhe kwatura tuvuge turanguruye izina rya Yezu wazutse, izina ry’ububasha n’ubushobozi, izina rikiza, izina ryomora kandi ryubaka imitima, izina ritanga umutuzo n’amahoro! 

Muntu w’Imana hora uzirikana ko uwirengagiza ukuri wese, ahora abunza imitima ubudahagarara, ahora yububaha kandi uko ukuri yirengagiza guhora kumucira urubanza, kukamubera umutwaro uhora umushikamiye: mbasabiye kuba mu kuri, kuvugisha ukuri, gukora mu kuri kuko Kristu wazutse ari UKURI, INZIRA N’UBUZIMA.

Mwese Pasika nziza!

Padiri NKUNDIMANA Théophile.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho