Uwiringira Imana

“HAHIRWA UMUNTU WIRINGIRA IMANA?”

Inyigisho yo ku wa kane w’icyumweru cya II cy’Igisibo/A

Amasomo: Yeremiya 17,5-10; Zab 1, 1-2.3-6; Luka 16, 19-31

1.Ibanga rigeza ku mukiro

Yezu naganze iteka.

Haciye hafi ibyumweru bibiri dutangiye igihe cy’Igisibo. Igihe cyiza gifasha umukirisitu kugarukira Imana, anoza umubano na yo hamwe n’uw’abayo, ari bo bagenzi be. Kuko tutakunda Imana nyabyo, igihe tutabanje guhera ku bo yaremye. Ni igihe cyo kureka Ijambo ry’Imana rikinjira mu mutima wacu, kuko ari Ijambo ritanga ubuzima n’ikizere cyo kubaho. Arahirwa rero umuntu wese wiringira Imana, kuko izamubere ikiramiro aho azaba ari hose. Ibanga nta rindi ni ugukunda gusoma kandi ukazirikana Ijambo ry’Imana, kuko ari ho tuzamenyera icyo itubwira n’icyo idushakaho, cyatuzanira amahoro n’umukiro buri wese ahora ashakisha ubutaretsa.

2.Igiti ku nkombe z’amazi

Umuhanuzi Yeremiya arabitubwira neza ati: “Arahirwa umuntu wiringira Uhoraho, kuko Uhoraho amubera ikiramiro. Ameze nk’igiti giteye ku nkombe z’amazi(…) nta cyo cyumva iyo icyokere kije, amababi yacyo ahora atohagiye mu gihe cy’amapfa (…) kandi ntigihwema kurumbuka imbuto”. Aha twakwibaza impamvu annyega umuntu wese wiringira abantu! Nta yindi mpamvu, ni uko iyo bikozwe mu rwego rwo kwirengagiza Uhoraho, akumva ko abandi ari bo akesha byose, ntaho biba bitaniye no kwizera imbaraga n’ubwenge bw’umubiri kandi bidashobora kuba byagusha imvura cyangwa ngo biyibuze kugwa igihe irimo ica inkangu igatwara amazu n’abantu. Ibyo ntawe byongerera iminsi yo kubaho nta n’uwo na we ashobora kuyongerera ku bushake bwe. Aha rero Yeremya aratwibutsa ko niba dushaka kugera ku byo twifuza twiringire kandi twizere Uhoraho Imana yacu, yo ifite ijambo rya nyuma ku buzima bwacu.

Umuhanuzi yabishimangiye aduha urugero rw’igiti giteye ku nkombe z’amazi, aho imizi yacyo itumirana, amababi agahora atoshye kandi kikera imbuto uko igihe kigeze. Umuntu wese wizera Imana akayiringira, agakora ugushaka kwayo, na we ntagamburuzwa n’ibigeragezo: indwara, intambara, ibyorezo, urupfu. Ahubwo ku bwenge n’imbaraga akesha Imana n’ubufatanye hamwe na bagenzi be bibafasha kutiheba bagahorana ibakwe ryo kubonera igisubizo ingorane bahura na zo.

3.Mu nda ni kure…

Na ho kwiringira muntu ni ukwibeshya kuko ahindagurika, kandi ukaba utamucengera ngo umenye ibitekerezo bye, kimwe n’ibimutera kukwizirikaho. Yabitubwiye neza ati: “Mu nda y’umuntu ni ho kure” ari byo kuvuga ko umuntu ari mugari. Kubera inyungu ze ashobora kukwitwararikaho, ariko yabona atakigukeneye ntumenye aho anyuze cyangwa akaba yakwambura ubuzima. Ibyo rero ni byo bituma Uhoraho atuburira kutiringira umuntu.

Nyamara Uhoraho we nta kimwihisha, azi imitima yacu n’ibitekerezo byacu. Kenshi twitiranya urukundo rwe, aha ndavuga ko atajya adutamaza, nuko twabona dushoboye kwihishahisha mu buryarya n’ubucabiranya tukirata ubwenge n’ubucakura. Nyamara buri wese azirikane ko azahemberwa ibyiza yakoze, undi agahanirwa ubugizi bwa nabi yakoze. Ibikorwa byiza ni rwo rufunguzo ruzadukingurira amarembo y’ijuru.

  1. Duce akenge

Ivanjiri ya none ni urugero rw’imibereho yacu hano ku isi ndetse na nyuma umunsi tuzaba twarayivuyeho. Yezu arashaka ko duca akenge, tukamenya uko dukwiye kuba kuri iyi si kandi bikazatubera inzira izatugeza ku munezero udashira. Yaduhaye urugero rw’abantu babiri: umukene Lazaro n’umukungu. Hano twakwibaza impamvu Yezu, atubwira izina ry’umukene (Lazaro) gusa ariko ntavuge iry’umukire!

Yezu igihe cyose yigishaga, yabaga afite isomo rikomeye ashaka guha abamwumvaga. Kuba ataravuze izina ni uko yashakaga gukomanga umutima wa buri wese, ngo yirebe ajye yibuka ko afite ubukungu atunze, ashobora gusangiza umukene azi. Ese ni nde wavuga ko yihagije, twese turi abakene ku buryo buri wese akenera undi ngo agere ku byishimo cyangwa ibyo yifuza kugeraho. Ariko se tumenya kubaha no guha agaciro abo tubana? Ubukungu bushobora kuba ibintu: Amafaranga, ibiribwa n’ibinyobwa, ubutaka, igihe, ubwenge, imbaraga n’ibindi… Ese tumenya kubisaranganya, tumenya kubitabaramo abaje batugana cyangwa abo tubona bakeneye ubufasha bwacu? Aho ntitugenda turaramye tukibuka ko abandi na bo bafite akamaro ari uko dusumbirijwe? Dore ko uhiriye mu nzu nta ho adapfunda imitwe ashaka ubutabazi… Ak’uyu mukungu utarigeze abona ko Lazaro wahoraga ku muryango we yari akeneye ubufasha bwe, akajya amurenza imboni, ni uko yamubona mu bwami bw’ijuru ari kumwe na Abrahamu, akibuka izina rye, akamusaba ubufasha bitagishobotse…

Ese aho twe ntitwibuka abacu iyo tugeze mu makuba? Aho ntitwibuka Imana ari uko bituyobeye tubuze aho tubandwa tuzerekeza? Nimucyo tugarukire Imana kakiri kare, kuko burya ejo si ahacu. Ntawe uba uzi niba azahagera. Ibyo ni ubuntu bwayo. Kwitegura neza ejo ni ukugeregeza, guharanira ineza, ubuntu n’ubumuntu none. Icyo gihe n’ubwo ejo utakongera kubona izuba, uzahinguka imbere y’Uhoraho utubitse umutwe wo kubanira n’abandi ahubwo uhimbajwe n’ uko ku isi wahanyuranye umucyo. Umwe ufasha abandi kuvuga ngo: “Ruhukira mu mahoro, ikivi wushye aho ugisize tuzakigeza ku musozo”.

5.Icyo tuzirikana: Amizero yacu ni ayahe?

Icyo twazirikana kuri iyi nyigisho ya Yezu: ni uko icyaha cy’umugabo w’umukungu, igihe yari ariho yihugiyeho, ashakashaka ibintu, abishyiramo amizero ye yose, yumva ko yageze iyo ajya. Mwibuke ko nta kibi batubwira yaba yarakoreye Lazaro: ntiyigeze amwirukana, yewe nta n’aho tubona amukabukira ati: “Sinzongere kukubona aha”. Kuri we yahaba atahaba ntabwo cyari ikibazo yumva kimushishikaje. Imbwa ze ni zo zari inshuti ya Lazaro!

Icyaha cye ni ukwirengagiza umukene Lazaro wahoraga ku mbuga ye. Nyamara amaze gupfa akabona Lazaro, yamenye ko afite akamaro, ni ko gusaba Aburahamu rwose ko yamusabira Lazaro akamuha ku tuzi. Abonye ko bidashoboka amusaba ko yamwohereza akajya kuburira abo yasize ku isi. Na byo ntibyamukundiye. Nimucyo duhore dukora ibyiza, kuko ari twe bizagirira akamaro.

Dusabe Imana kugira amaso abona agahinda ka bagenzi bacu, kandi twigiremo n’ubushake bwo kugira icyo dukora. Byose tubikorera, ikuzo ry’Imana n’umukiro w’abantu. Nyagasani Yezu, duhe inema yo gucengera Ijambo ryawe no gushyira mu ngiro icyo uritubwiramo. Amina.

Padiri Anselme MUSAFIRI

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho