“Uwiringiye Uhoraho ntakorwa n’ikimwaro”

INYIGISHO YO KU  WA GATANU KU YA 7 GASHYANTARE 2020
Amasomo: Sir 47,2-11
                    Zab 18 ( 17)
                    Mk 6, 14-19
« Uwiringiye Uhoraho ntakorwa n’ikimwaro »
Bavandimwe Kristu Yezu akuzwe ! Mu buhanga bw’abanyarwanda hari aho bavuga bati “akegereye ntigakiza”. Mu kuvuga ibi, baba bashaka kugaruka ku kaga gakomeye ka muntu, aho umuntu ashobora kuba akonje kandi afite uburyo yakwegera umuriro agashyuha ariko akabyanga abizi kandi abishaka. Baba bashaka kandi kugaruka kuburyo umuntu ashobora kugira inyota kandi abona isoko iruhande rwe ariko agafata iyambere mu kumirana. Nanone baba bashaka kwerekana uburyo umuntu ashobora kuba umupfu kugera aho umuntu yarwara akaremba kandi afite uburyo yakwivuza, ariko agahitamo ububabare abizi kandi abishaka.
Izi ngero ndetse n’izindi nyinshi umuntu yatekereza zigamije kutwumvisha ko uhisemo neza, agahitamo icy’ingenzi aticuza, ko ahubwo urumuri rw’Uhoraho rumurikira ubuzima bwe bwose, haba mu byiza ndetse n’ibibi, mbese ibyo umuntu yahura nabyo muri ubu buzima.
Amasomo matagatifu liturugiya y’ijambo ry’Imana yaduhitiyemo kuzirikana none, aradusubiza ku isoko y’ubukiristu bwacu, aho nk’abantu duhamagarirwa mbere ya byose kubaha Imana n’amategeko yayo kuruta ibindi byose, no kwita kandi tukanitondera indahiro zimwe na zimwe dukora. Iyo usomye neza amateka y’itorwa  ry’umwami Dawudi (1 Sam 16), uko Uhoraho yamuhaye intebe y’ubwami bwa Israheli, wakwanzura ushimangira ubudahangawa by’Uhoraho mu maso y’abamwiringira bose.
Ntawe umwiringira ngo akorwe n’ikimwaro, ntawe umukurikira ngo yikorere amaboko, nta n’umusanga ngo amusanganize ubusa ! Mu mibereho ye, umwami Dawudi ntiyari umugabo gito wawundi usaba uwo yimye, ntashimire uwamugiriye neza, cyangwa ngo yibagirwe gusaba imbabazi igihe yaguye mu cyaha. Natwe rero nk’abana b’Imana, duhamagariwe kworohera urukundo n’icyizere Imana yadushyemo igihe  duhawe impano isumbye izindi yo kubaho turi abana bayo. Icyo duhamagariwe ni ukunga ubumwe n’Umuremyi, kuba intaganzwa no kuririmba tubitewe n’urukundo dufitiye uwaturemyi wacu (Sir 47,8).
Igicubya kandi kigatesha agaciro umushyikirano tugirana n’Umuremyi, ni ukudaha isengesho umwanya w’ibanze mu buzima bwacu; n’ukwimika umwanzi Sekibi yitabaza ibishoboka byose ngo iduhoze ku ngoyi y’icyaha. Kwitaza Sekibi ntibyoroshye mu gihe itaboneka, ntinafatike, ariko birashoboka kandi hari ababishobye mu rugero rwa Yohani Batista. Kimwe mu biranga imbata ya Sekibi icyaha cy’ubusambanyi. Iki cyaha kimunga ubukristu bwacu. Twumvise mu nkuru nziza ntagatifu, ukuntu icyo cyaha cyatumye uwari intungane y’Imana ahatakariza ubuzima (Mk 6, 27). Ivanjili ya none iradusaba guhashya Sekibi twirinda ibi byaha: ishyari, urwango, ubugome, ubusambanyi, kudaha agaciro ikiremwa muntu no gutsimbarara ku mu migenzo ya Sekibi.
Abahanga mu bumenyi bwa muntu, bemeza ko hari uburyo bubiri umuntu akwiriye gufatamo icyemezo: igihe yishimye cyane no mu gihe ababaye cyane. Herodi nk’umwami wari ukunzwe kandi wubashywe na rubanda, kwisubiraho ku ndahiro kandi yakoze kubera ibyishimo by’akana k’agakobwa, byaramunaniye bigeza ndetse ku rupfu wa Yohani Batista. Kwanga icyaha, gukurikira Yezu Kristu, kumwamamaza, kutaryamira ukuri,..ni bimwe mu byaranze Yohani Batista kandi natwe nk’ababatijwe nicyo duhamagariwe.
Mu ndangakwemera ya Kiliziya Gatolika hari aho tugira tuti:  “ …nemera izuka ry’abapfuye n’ubugingo bwo mu gihe kizaza”.  Natwe rero mu mibereho yacu hano muri ubu buzima, hari byinshi biturushya:  ingorane, inabi igenda irushaho kuba nyinshi mu bantu, ibitotezo binaganisha ku rupfu, akarengane nk’akagiriwe Yohani,..ibyo byose ndetse n’ibindi tutarondoye ntabwo aribyo bifite ijambo rya nyuma ku buzima bw’umukristu. Ahubwo turangamire Yezu Kristu we Nzira, Ukuri n’Ubugingo ( Yh 14,6) wahuye n’ibikomeye biruta ibyo kandi akabitsindisha umusaraba we mutagatifu, akaba ari nawo natwe dukesha agakiza.
Ese niba umuntu ashobora kureba undi abyina akishima by’akanya gato akaba yagaba ibyo adunze harimo n’ibitari ibye, uharanira ibyishimo bizahoraho iteka akwiye kwitwara ate ?
Nyagasani Yezu n’abane namwe !
Padiri Prosper NIYONAGIRA
Puruwasi GITARAMA, Diyosezi KABGAYI
Publié le
Catégorisé comme Inyigisho