Uwo dutegereje ni nde kandi akomoka he?

Inyigisho yo ku wa gatatu w’Icyumweru cya 3 B cya Adventi

Tariki ya 17 Ukuboza 2014

 

Bavandimwe,

Ineza n’Amahoro bikomoka kuri Nyagasani Yezu Kristu bibane namwe!

Dukomeje urugendo rwacu tugana ibirori bya Noheli, aho tuzizihizanya ibyishimo iyobera ry’Ukwigira umuntu kwa Jambo kugira ngo dukire.

Dore hasigaye icyumweru kimwe gusa! Ni umwanya wo gusubiza amaso inyuma tukareba aho tugeze twitegura. Sinshaka kuvuga imyiteguro y’inyuma, y’imyambaro, y’ibiribwa n’ibinyobwa, yo gusukura no gutaka aho dutuye. Ibyo tubizobereyemo. Ariko ndashaka kuvuga imyiteguro y’imbere ku mutima no kuri roho. Ku cyumweru gishize, twumvise ijwi rituruka kuri Yohani Batisita rigira riti: “Nimutunganye inzira ya Nyagasani…” Tugeze he dutunganya iyo nzira?

Amasomo matagatifu y’uyu munsi aradufasha gukomeza kwitegura; ari ko anaduhamagarira kuzirikana Uwo dutegereje uwo ari we n’aho akomoka.

1. Uwo dutegereje ni Umukiza, umwana wa Dawudi, mwene Abrahamu

Umukiza dutegereje afite inkomoko mu muryango ufite amateka azwi; umuryango watowe n’Imana ngo utwarire isi yose amizero yo gukizwa.

Mu isomo rya mbere, twumvise umugisha Umukurambere Yakobo yahaye umuhungu we Yuda: umuryango wa Yuda uzakomera, ukomeze ingoma kugeza igihe Uwo igenewe azazira, Uwo amahanga yose azayoboka. Koko rero, amateka atwereka ko ubwami bwagize umwanya ukomeye mu muryango wa Yuda, kuva kuri Dawudi n’abandi bami bamuzunguye. Uwo Mwami w’ukuri, uwo Mwami w’Amahanga yose Umukurambere Yakobo yahanuye, nta wundi; ni Yezu Kristu, Umukiza, nk’uko tubisanga mu Ivanjiri y’uyu munsi.

Mu Ivanjiri, Mutagatifu Matayo yashimangiye iyo nkomoko ya Yezu atugezaho amasekuru ye. Uwo dutegereje ni umwana wa Dawudi, mwene Abrahamu. Twibuke ko Matayo yandika Ivanjiri yayandikiye mbere na mbere Abayahudi bari barahindutse abakristu. Mbere y’uko ababwira ibyerekeye Inkuru Nziza ya Yezu Kristu Umukiza, yabanje kubibutsa ko uwo Mukiza afite inkomoko muri bo kandi ko ari We waje kuzuza amasezerano Imana yari yaragiriye umuryango we.

Yezu rero ni We Mukiza w’ukuri. Nk’uko tubisanga mu gisobanuro kiri muri Bibiliya Ntagatifu, Yezu akomoka kuri Abrahamu, we Imana yari yarasezeranyije ati “Amahanga yose y’isi azaherwa umugisha mu rubyaro rwawe” (Intg 22, 18). Yezu akomoka kandi kuri Dawudi, Imana yasezeranyije iti “Inzu yawe n’ubwami bwawe bizahoraho iteka imbere yanjye” (2 Sam 7, 16). Byongeye kandi abahanuzi Izayi (11, 1-10) na Yeremiya (23, 5; 33, 15) nabo bagiye bahanura ko Umukiza azavuka mu nzu ya Dawudi.

2. Uwo dutegereje ni Umukiza, umwana w’Imana, mwene Nyir’ijuru

Mu kurondora amasekuruza ya Yezu Kristu, igihe Matayo ageze kuri Yozefu, ntiyavuze ko ari we wabyaye Yezu nk’uko yagiye abigenza haruguru yerekana inkomoka ituruka ku kuvuka ku mugabo (Abrahamu abyara Izaki…. Matani abyara Yakobo, Yakobo abyara Yozefu…). Ageze ku musozo w’aya masekuru, Matayo yagize ati Yakobo abyara Yozefu, umugabo wa Mariya ari we wabyaye Yezu witwa Kristu (Mt 1, 16).

Matayo arashaka kutwumvisa ko Yezu Kristu, mwene Dawudi, afite n’indi nkomoko. Yezu Kristu ntiyavutse ku bw’amaraso cyangwa ku bushake bw’umubiri, ahubwo yavutse ku bw’Imana (Yh 1, 13). Koko rero, Matayo atubwira ko Yozefu, wari warasabye Mariya, igihe abonye umugeni we atwite kandi batarabana, yashatse kumusezereha rwihishwa. Ariko Umumalayika wa Nyagasani akamubonekera mu nzozi, akamubwira ati Yozefu, mwana wa Dawudi, witinya kuzana umugeni wawe Mariya, kuko yasamye ku bubasha bwa Roho Mutagatifu (Mt 1, 20).

Mutagatifu Luka we, mu Ivanjiri ye, atubwira ko igihe Malayika Gaburiyeli agendereye Mariya akamugezaho ubutumwa bw’uko agiye gusama, akazabyara umuhungu, ndetse akazamwita izina rya Yezu (Lk 1, 31), Mariya yabwiye Malayika ati Ibyo bizashoboka bite kandi nta mugabo mfite?(Lk 1, 34). Malayika yamwumvishije ko igisubizo kiri mu bubasha bwa Roho Mutagatifu. Yagize ati Roho Mutagatu azakumanukiraho maze ububasha bwa Nyir’ijuru bukubundikire mu gicucu ke, ndetse ugiye kuvuka azaba intungane, kandi azitwa Umwana w’Imana (Lk 1, 35).

Koko, Uwo dutegereje, ni Yezu Kristu, Umukiza, Umwana w’Imana wigize umuntu. Nuko Jambo yigira umuntu maze abana natwe (Yh 1, 14).

3. Uwo dutegereje si Umukiza w’umuryango wa Israheli gusa, ahubwo ni We Mukiza w’abantu bose b’amahanga yose

Mu kurondora amasekuru ya Yezu Kristu, Matayo yashyizemo amazina y’abandi bagore bane, mbere y’uko avuga Mariya. Abo ni Tamara (Mt 1, 3), Rahabu (Mt 1, 5), Ruta (Mt 1, 5) n’umugore wa Uriya (Mt 1, 5). Umuntu yakwibaza impamvu Matayo, Umwanditsi w’Ivanjiri, yahisemo kubashyira mu masekuru ya Yezu.

Harimo abantu babona ko aba bagore bahujwe no kuba bari “abanyabyaha”. Bityo bikaba bishatse kuvuga ko Yezu Kristu yazanywe no gukiza abanyabyaha. Ariko ikigaragara ni uko no mu bandi bagize amasekuru ya Yezu Kristu, bose batari “intungane”.

Ikintu gikomeye aba bagore uko ari bane bahuriyeho ni uko bose batari abayahudi; bari abanyamahanga. Bityo, Matayo yashatse kutwumvisha ko abanyamahanga nabo bafite umwanya mu masekuruza ya Yezu Kristu; ko Yezu Kristu atari Umukiza w’Abayahudi gusa, ahubwo ko yaje guhuriza bose, Abayahadi n’abatari bo, mu muryango umwe (Ef 2, 14) w’abana b’Imana.

Koko Uwo dutegereje ni Umukiza w’abantu bose. Dukomeze rero tumwitegurane ibyishimo. Kandi azasange turi indahemuka twese, nta makemwa dufite ku mutima no ku mubiri (1 Tes 5, 23).

Muhorane iteka ineza y’Umwami wacu Yezu Kristu (1 Tes 5, 28).

Yateguwe na Padiri Balthazar NTIVUGURUZWA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho