« Uwo ni nde ugiye kukugambanira? Aho ntiyaba ari naka ? »

Inyigisho yo ku wa Gatatu Mutagatifu, Umwaka B, ku ya 01 Mata 2015

Amasomo: Iz 50,4-9; Zab 69(68),8-10,21-22,31.33-34; Mt 26,14-25

“ Umwe muri ba Cumi na babiri witwaga Yuda Isikariyoti, asanga abatware b’abaherezabitambo, arababwira ati: “ Murampa iki, nanjye nkamubagabiza?”

Mu masomo matagatifu turi kuzirikana muri Liturgiya y’icyi cyumweru gitagatifu, arakomeza kuduha umwanya wo kuzirikana ku minsi ya nyuma ya Yezu kuri iyi si igihe yari kumwe n’intumwa ze yari yaritoreye, ari nazo zarimo uwamugambaniye. Ivanjili ya none iragaruka ku itegurwa rya Pasika, no ku imenyekanisha ry’ubugambanyi bwa Yuda, umwe muri ba cumi na babiri.

Ibiceri mirongo itatu, Umwana w’Imana?

Birababaje kubona umwe mu bo Yezu Kristu yitoreye ariwe ufata iya mbere ajya kumugambanira. Yari yaramutoye amukunze, ariko undi amwitura kumugurana amafaranga ya ntayo, ibiceri mirongo itatu!

Nkuko umwanditsi Matayo yabitubwiye, turabona Yuda ushogoshera no ku batware b’abaherezabitambo, ati « Numvise ko mushaka gufata Yezu. Nabibafashamo. Ariko se muzampemba iki ? » Baraciririkanya nk’abagura itungo, bemeranya ibiceri 30 bya feza. Cyari ikiguzi cy’umucakara! Barayamuha, asigara ashaka uburyo bwo kumutanga. Ntazatinda kububona kuko isaha ya Yezu, isaha yo kuva kuri iyi si agasanga Se yegereje. Namara gusezera ku ntumwa ze, amaze kubaha itegeko rishya ry’urukundo, azitanga ku bwe nk’uko yabibwiye Abayahudi ati « Ubuzima bwanjye ntawe ubunyaka. Ni njye ubutanga ».

Hari abantu bagerageza gusobanura imitekerereze ya Yuda. Bati « Yuda yari yarabonye ububasha bwa Yezu. Kenshi bashakaga kumufata akabananira. Ati ‘Reka mubagabize, ariko se bazamushoboza iki ? Azabacika nk’uko abimenyereye abanyura mu myanya y’intoki, ariko njye amafaranga nayashyize mu mufuka’». Iyo ni imitekerereze y’isi : kumva ko igikorwa kibi gishobora kuvamo ikintu cyiza ibyo ni ugutekereza nabi.

Birashoboka ko Yuda ajya kugambanira Yezu atazirikanaga ingaruka bizagira kuri we ubwe, kuri Yezu ndetse no ku bandi muri rusange. Ikiri cyo ni uko yagiye mu nteko imwe n’abagizi ba nani bari bagambiriye kwica Yezu. Ibyo rero bikatwereka ko ntawe ukina n’umuriro, kuko uratwikana ugakongora!

Kuva kera ku cyaha cya Adamu na Eve, dukangurirwa kutishyira hamwe n’umwanzi w’Imana kuko nta handi atuganisha uretse mu cyorezo. Nyagasani Yezu adusaba ko Yego yacu igomba kuba Yego, na oya ika uko, ntagucabiranya.

Ikigaragara ni uko n’izindi ntumwa zititwaye neza mu rupfu rwa Yezu. Hafi ya bose baramutereranye, Petero amwihakana gatatu… Aho batandukaniye na Yuda, ni uko n’ubwo baranzwe n’intege nke, bagumye mu rumuri rw’ukwemera. Bo bafite ukwemera. Bazi neza Yezu uwo ari we, bakamwita « Nyagasani ». Bazi ko ari Imana. « Mbese yaba ari jye Nyagasani ? » Uburyo babaza Yezu naho harimo inyigisho. Bashoboraga kurebana, bakabaza Yezu bati « Uwo ni nde ugiye kukugambanira ? Aho ntiyaba ari naka ? » Buri wese arisuzuma, aho gusuzuma abandi. Ese twe akenshi twiyerekezaho nkabo aho gusunikira ku bandi?

Muri iyi minsi turi kwinjira bya hafi mu musendero w’iyobera ry’ugucungurwa kwacu, dore ko ejo dutangira iminsi NYABUTATU ya Pasika, dusabe ingabire yo kuguma mu Rumuri rw’Ukwemera, tubeho tutagambanira Yezu Kristu kandi tube intaganzwa mu rugamba rwo kwegukira Kristu wadutoye akatwigomba ngo tumubere abahamya batijana.

Kristu uriho, wahozeho kandi uzahoraho atubere Urumuri muri uru rugendo.

Nyagasani Yezu nabane namwe!

Padiri Emmanuel NSABANZIMA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho