Ku wa 2 w’icya 27 Gisanzwe B, 9 ukwakira 2018
Ga 1, 13-14; Lk 10, 38-42.
Bantu b’Imana, Kristu Umucunguzi kandi Umuvunyi uhoraho nahorane namwe!
Bakristu namwe mwese mushakashakana Imana umutima utaryarya, amasomo ya liturujiya y’uyu munsi ni impanuro ikomeye itwereka ko uwo Imana yigombye ngo ayibere intumwa ntaho yayicikira kabone n’iyo yabanza kuyitoteza, akinangira rwose, ukuboko kwayo ikurambura rimwe gusa ikakuroba ikakwerekeza mu nzira yayo. Urugero dufite ni urwa Sawuli waje guhinduka Pawulo Mutagatifu ku bw’ineza y’Imana n’Impuhwe zayo, maze akiyemeza kuyitangira no kuyamamaza mu bandi ku bwa Yezu Kristu Umucunguzi we kandi ashyigikiwe n’imbaraga za Roho Mutagatifu!
Ubuhamya bwa Pahulo, nibubere buri wese impamvu yo kubaduka maze yinjire mu ruhando rwo gutangariza abandi Inkuru y’Umukiro w’Iteka. Muntu w’Imana, wikwigaya, ishyaka ufite mu byo ukora ryerekeze no mu bya Nyagasani. None ntubona uko Pawulo Mutagatifu yabigenje: igihe ahuye na Yezu akamwihishurira wese ishyaka ryose n’ubuhanga bwe bwose yagaragazaga mu gutoteza abayoboke ba Kiliziya yabyerekeje mu kwamamaza Kristu wazutse maze abanyamahanga bahindukirira Imana ari benshi!
Muntu w’Imana, wenda nawe waba wifitemo ishyaka ryo kurwanya Iyobokamana witwaje umwanya waba ufite (haba mu buyobozi, haba mu ruhando rw’abaherwe muri iyi si, haba mu bakwirakwiza inyigisho zigamije gusenya muntu zimwumvisha ko yihagije kandi ko ifaranga n’ubutegetsi byonyine ari byo bitanga amahoro n’amahirwe,…): none ni iki ubura ngo imbaraga ukoresha muri iyo nzira uzishyire ku murimo w’Imana? Ko yaguhaye ubwenge bwayo kuki uyima ubwawe? Ko yaguhaye umutima wayo kuki uyima uwawe? Ko yaguhaye amaguru yayo kuki uyima ayawe? Ko yaguhaye umunwa wayo kuki uyima uwawe? Ko yaguhaye amaboko yayo kuki uyima ayawe? Muntu w’Imana ngusabye gusubiza ugatima impembero maze nka Pawulo ukabadutuka urwanira Yezu Kristu Umucunguzi wawe. Ngicyo icyo nkwifuriza kwigira kuri Pawulo Mutagatifu uyu munsi. Ntiwiteshe kandi kurebera ku rundi rugero Yezu aguhaye mu ivanjili ye.
Muntu w’Imana, Yezu arakwereka na none ko bidahagije guhibibikana nta kanya umuha: ni ngobwa kugira umwanya wihariye wo kwihererana na We kugira ngo utazavaho umuhimbira cyangwa umubeshyera ukavuga ibyo atagutumye, bityo ukaba winjiye mu rwego rw’abahanurabinyoma. Mu kiganiro cyiza Yezu yagiranye na Marita ntasuzugura ubutumwa akora gusa arerekana ko umurimo wagira icyanga ufite isoko muri we, ni nk’aho yamubwiye ati: “Marita ingabire yanjye iraguhagije, ibyo wakora byose utamurikiwe nanjye nta mbuto nzima byatanga” akungamo ati “utaraganiye na Se ntamenya icyo sekuru yasize avuze”.
Muntu w’Imana, ndakwifuriza kunga ubumwe na Kristu ukamutega amatwi y’umutima, maze ukabona imbaraga zo kwita ku murimo we, kugira ngo uzaronke umurage ukwiye. Bikira Mariya, Umwamikazi wa rozari ntagatifu kandi Nyina wa Jambo, we wamenye gutega amatwi ubutumwa bw’Imana, aguhakirwe nawe unezwe no kumva Kristu kandi umukurikize.
Padiri NKUNDIMANA THÉOPHILE.