Uwubatse ku rutare

Inyigisho yo ku wa gatandatu w’icyumweru cya XXIII gisanzwe/A, 12/09/2020

Amasomo: 1 Kor 10, 14-22; Zab 116 (114-115), 12-13, 17-18; Lk 6,43-49

UWUBATSE KU RUTARE NTASENYERWA N’IMIYAGA

Yezu naganze iteka.

Ubusanzwe umuntu wese ugiye kubaka inzu, abanza gusiza ikibanza akageza aho abonye ubutaka bukomeye byaba akarusho akaba yageza ku rutare. Kandi na bwo iyo amaze kubona ubutaka bukomeye, ntibimubuza kongera gucukura kugira ngo inzu ye izabe ifite urufatiro rukomeye. Kenshi twifashisha amabuye na sima, abifite bakanashyiramo ibyuma ngo bizarusheho gukomera bityo iyo inzu izabe ikomeye kandi nta cyapfa kuyihungabanya.

Ibyo ni byo byakabaye no mu kwemera kuba abayoboke n’abigishwa ba Yezu Kirisitu. Twese tuzi neza ko iyo tubatijwe turi bakuru, tubanza kuyitegura, kugira ngo tubanze tumenye uwo tugiye kwiyemeza gukurikira, nuko wakumva ntacyo bigutwaye ukiyemeza ibintu bikurikira: Kwanga icyaha n’icyitwa ikibi cyose; Gukurikira no gukurikiza Yezu; Kumwamamaza ari byo kumushyikiriza abandi. Iyo ubatijwe uri uruhinja, iyo iba inshingano y’ababyeyi b’umubiri n’aba batisimu. Biyemeza kuzagutoza ubwo burere bwa gikirisitu, bakakubera urugero.

Izi nkingi eshatu ni ingenzi ku wiyemeje kuba umwigishwa wa Yezu. Kugira ngo rero ube umwigishwa w’ukuri, ni ukwihatira kugenza uko yagenjeje: “Muzi n’ibya Yezu w’i Nazareti: ukuntu Imana yamusize amavuta y’ubutore ibigirishije Roho Mutagatifu, ikamuha n’ububasha; n’uko yegendaga agira neza aho anyuze hose kuko Imana yari kumwe na we” (Int 10,38). Uwa Kristu rero si umuntu usanzwe, ni uwatowe, agasigwa amavuta kandi agahabwa Roho Mutagatifu uzahora amwibutsa isezerano yagiranye n’Imana kandi akamuha imbaraga zo kudacogora ku rugamba rw’icyiza atsinsura icyitwa inabi cyose.

Ivanjili tumaze kumva yatweretse ko imbuto zidufasha kumenya niba igiti ari cyiza cyangwa ari kibi, kirwaye cyangwa cyaragwingiye. Imbuto kandi zikerekana uburyohe, uburwayi no kubora ariko gupfa kwazo. Natwe Yezu arashaka ko dufatira urugero ku biti n’imbuto byera maze tugasuzuma imibereho yacu y’ubukirisitu. Ese nerera mbuto ki abo tubana, dukorana cyangwa dusengana? Imana yampaye ubuzima n’amahirwe yo gutunga no gutunganirwa. Ese ibyo bimariye iki abandi batagize amahirwe nk’ayo mfite? Ese imbuto zanjye ziraryohereye, zirasharira, zirarura cyangwa zaraboze? Ibaze wisubize.

Kenshi iyo havuzwe gutunga no gutunganirwa benshi twiyumvira kugira ibintu n’amafaranga gusa. Ntabwo twibuka ko ubutunzi buruta ubundi ari amagara mazima, ukaba ufite ingingo zikora neza. Iyo ubonye nk’umuvandimwe wamugaye, amaso amatwi, amaboko, amaguru, urwaye se n’ubundi bumuga bwibasira ubuzima, uwo wumva hari icyaha yakoze ngo avuke gutyo cyangwa se ngo abe ameze gutyo kubera isi dutuyeho? Ese umwerera mbuto ki zimufasha kwishimira ko agufiteho umuvandimwe cyangwa ko wayobotse Yezu, uhora adusaba kurangwa n’urukundo rwa kivandimwe tugenza uko yagenzaga. Mwibuke aho yavuze ati: “Umwigishwa ntasumba umwigisha we n’umugaragu ntasumba shebuja” (Mt10,24). None se niba tutagenza nk’uwo twemeye gukurikira ubwo tuba tumubaniye? Tuba tumweretse ko turi abayoboke be koko bamwizihiye? Oya rwose.

Niba rero umunyamico myiza avana mu mutima we ibyiza biwubitsemo, ni ikimenyetso cy’uko uwo muntu, muri we, yimitsemo ineza, urukundo, ubuntu n’ubumuntu, ni uko agahimbazwa no gusangiza abandi ibyiza yifitemo. Kandi koko barabivuze ngo: Ntawe utanga icyo adafite.  Kuko uwifitemo ishyari, ubwirasi, ubwibone n’ubwikunde, ntazigera yishimira ko mugenzi we yahirwa, yagira icyo ageraho, kuko yibitsemo ibikorwa bibi, azahora amaranira ko mugenzi we nta mahirwe yabona cyangwa se ngo agire ibyishimo dore ko we ikimugwa neza ari ukwishimira ingorane za mugenzi we. Iyi myifatire tuyigendere kure.

Yezu araturarikira kwikonozamo icyitwa ikibi, urwango, ubugome n’ubushinyaguzi maze tukarangwa n’ineza, urukundo, amahoro no guharanira gusubiza icyanga, ubuzima bw’abavandimwe bwashaririye. Nituramuka tugenje gutyo tuzaba tubaye abigishwa beza ba Yezu kuko tuzaba tugenza uko yatwigishije, ari byo gukora icyo atubwiye cyose kuko ari we Mana yacu.

Nk’uko Pawulo intumwa yabitubwiye, nitwirinde gusenga ibigirwamana no kubiyoboka kuko nta mahoro n’umugisha bizanira uwabyimitse. Aha ntawabura kugira icyo yibutsa. Ikigirwamana ni iki? Nabivuga mu magambo yoroshye nti: ni umuntu, ikintu, umutungo cyangwa amatungo. Ibi bintu mvuze hamwe n’ibindi bintu umuntu usanga byaramutwaye uruhu n’uruhande, bikamutwara umwanya we wose, akaba yatanga n’amagara ye cyangwa ay’abandi ngo bitamucika, bitamunyura mu myanya y’intoki. Ibyo bintu bimwibagiza Imana yamuremye kandi ikaba imukunda urudacuya, we akumva kuba ari ho abikesha ubwenge n’imbaraga afite aho kumva ko abikesha uwaremye isi n’ibiyiriho byose.

Yezu rero yaduhamagariye kubakira kuri we, niba dushaka kudasenyerwa n’ibihita byose, dore ko n’iyo muntu yatunga ibya Mirenge ku Ntenyo cyangwa se akagira ubukire bw’isi yose, ubwo butunzi si bwo buzatuma abaho anezerewe, afite amahoro cyangwa afite ubuzima bwiza, dore ko urupfu iyo ruhingutse rugutambikana nk’abo wasuzuguraga bose. Tugarukire Imana, niba twariyemejye kuba abayo dukore ibyo idusaba kandi tubifashemo n’abavandimwe bacu kuko twese turi abana b’umubyeyi umwe, ibyo bikatugira abavandimwe badahujwe gusa n’isano y’amaraso ahubwo kuba Aba Kristu Umucunguzi wacu.

Niba rero dushaka kubaho twera imbuto zishimishije Imana kandi ubuzima bwacu ntibwangizwe n’ibije byose, niduharanire kubakira byose kuri Yezu, turangwe no kumva Ijambo rye kandi turishyire mu ngiro, twihatire kuba indahemuka mu myifatire yacu n’umubano dufitanye n’abandi, Yezu we soko y’icyitwa ihumure n’icyiza cyose azatubera ingabo idukingira imyambi ya Sekibi. Amina

Padiri Anselimi Musafiri.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho