Uyu munsi twereke Yezu abarwayi bose n’ababitaho

Inyigisho yo ku cyumweru cya 5 gisanzwe, giharwe cy’umwaka B

Ku ya 08 Gashyantare 2015

“Icyatumye amanuka mu ijuru ni twebwe abantu no kugira ngo dukire” 

Bavandimwe, mbifurije ineza n’amahoro biva ku Mana, Umubyeyi wacu no kuri Nyagasani Yezu Kristu.

Tugeze ku cyumweru cya gatanu mu byumweru bisanzwe by’Umwaka wa Liturujiya B. Kuri iki cyumweru, Kiliziya yo mu Rwanda yashatse ko twizihiza Umunsi mpuzamahanga wa 23 wo kuzirikana ku barwayi. Ubundi ubusanzwe uwo munsi wizihizwa kuri 11 Gashyantare ya buri mwaka. Muri iyi nyigisho ndifuza ko tuzirikana amasomo matagatifu, ari nako tugenda tuyahuza n’umunsi wo kuzirikana ku barwayi. Turabifashwamo kandi n’Ubutumwa Papa Fransisiko yageneye uwo munsi.

1. Yobu: ishusho y’umuntu w’intugane washegeshwe n’imibabaro

Mu isomo rya mbere, twumvise akababaro ka Yobu, utaka kubera ububabare burenze imivugire arimo, we wari umuntu w’intungane ariko akagwirirwa n’ibyago bikomeye, ntanamenye n’impamvu Imana itihutira kumurenganura. Aragira ati “Hano ku isi, kubaho k’umuntu ni nko kurwana intambara kandi ubuzima bwe ntaho butaniye n’ubw’umucancuro… incuro yanjye yabaye amezi yo kumanjirwa, amajoro y’ububabare ambera igihembo. Iyo ndyamye, ndavuga ngo “Icyampa ngo mbyuke”, naba mbyutse nti “Ntibwira nkiriho”, nuko nkirirwa mbuza imitima umugoroba ugakika” (Yobu 7, 1-4).

Yobu yaragirijwe bitavugwa; yabuze amahwemo. Ariko tuzi ko muri ako kababaro kose, atigeze ata ukwemera n’ukwizera. Yakomeje kwizirika ku Mana no kwishyira mu maboko yayo. Isengesho rye ni isengesho ritakamba: “Ibuka ko ubugingo bwanjye ari nk’umuyaga…” (Yobu 7, 7).

Bavandimwe, kuri uyu munsi mu Rwanda twizihizaho Umunsi mpuzamahanga wa 23 wo kuzirikana ku barwayi, duture Nyagasani ba “Yobu” bo ku isi yose, abantu bose bababaye, cyane cyane abarwayi: abarwariye mu ngo cyangwa mu bitaro; ababuze uko bivuza kubera amikoro make no kubura mituweli; abafite indwara zidakira; abadafite kirwaza… Abo bose Nyagasani abibuke, ababe hafi; bagume mu gushaka kwe no mu ihumure atanga.

2. Yezu: igisubizo cy’Imana imbere y’imibabaro ya muntu

Nyagasani Imana ntiyigera atererana muntu mu kababaro ke. Ntiyigera yima amatwi abamutakira; atabara abamutakambira bamwiringira. Amateka y’ugucungurwa kwacu, mbere na mbere ni amateka y’Imana ihora idushakira icyiza. Ayo mateka akaba yarageze ku ndunduro muri Yezu Kristu Umwami wacu.

Koko Yezu Kristu ni Emmanweli; ni Imana-turi-kumwe. Muri we Imana yaradusanze, yaratwegereye, yigize umuntu kugira ngo isangire natwe akabisi n’agahiye. Muri Yezu Kristu, Imana yadusanze mu buzima bwacu bwa buri munsi, igamije kudukiza ingoyi zose zidushikamiye.

Tumaze kubyumva mu Ivanjiri. Igihe kimwe Yezu yari avuye mu isengero nuko ajya kwa Simoni na Andereya. Ngo Nyirabukwe wa Simoni yari arwaye. Yezu ahageze bamubwira iby’uburwayi bwe. Yezu ntiyatindiganyije kumusanga. Nta cyo yavuze. Yaramusanze gusa amufata akaboko aramuhagurutsa. Nuko uwo mubyeyi na we amaze gutora agatege ahita abahereza.

Aha harimo isomo rikomeye Yezu aduhaye, cyane cyane kuri uyu munsi tuzirikana ku barwayi : Kudatinda mu makoni igihe badutabarije umurwayi. Mu butumwa bwacu nk’abakristu, mu butumwa bwacu nk’abasaserdoti, hari ubwo badutabariza umurwayi, nuko tugatinda mu mayira, cyangwa se tukagenda duseta ibirenge. Yezu we ntajya atinda igihe bamutabaje. Yezu ni Rudukundo rudatinda mu mayira. Mwibuke igihe Yayiro wa mutware w’isengero, amutabarije umukobwa we agira ati “Umukobwa wanjye ararembye cyane, ngwino umuramburireho ibiganza akire, abeho ” (Mk 5, 23). Yezu yahise ajyana na we (Mk 5, 24). Natwe tubere abavandimwe bacu, cyane cyane abarwayi, urukundo rudatinda mu mayira.

Hari irindi somo Yezu aduhaye. Yezu asanze uriya murwayi, nta cyo yavuze. Yaramwegera gusa amufata akaboko. Hari ubwo dutinya kujya gusura umurwayi, cyangwa undi wundi uri mu kababaro n’agahinda bikabije, twibaza icyo tuza kuvuga ; tuti “Ariko buriya ndamubwira iki ? ” Imbere y’umuvandimwe ubabaye, imbere y’umurwayi si ngombwa buri gihe kugira icyo tuvuga. N’iyo nta jambo twabona twavuga, ntitugatinye kumwegera. Aba akeneye ko tumuba hafi, ko yumva ko tutamuteranye. Kumuba hafi, kumubonera umwanya no kumufasha mu byo aba akeneye muri ako kanya biba bihagije kugira ngo agarure agatima.

Ibyo ni byo Papa Fransisko atwibutsa kandi adusaba kuzirikana mu butumwa yageneye Umunsi mpuzamahanga wa 23 wo kuzirikana ku barwayi. Ubwo butumwa bufite insanganyamatsiko idukangurira kuzirikana interuro dusanga mu gitabo cya Yobu igira iti “Nareberaga impumyi, nkagendera igicumba ”  (Yobu 29, 15). Papa yagize ati “Ndasaba ko muri iki gihe abakristu barushaho gutanga ubuhamya nk’ubwo bagaragaza ko ari ‘’amaso y’impumyi’’ n’ ‘’amaguru y’abacumbagira ‘’ bitari mu magambo gusa ahubwo mu bikorwa bishinze imizi mu kwemera. Bakaba hafi abarwayi babaha ubufasha buhoraho, babuhagira, babambika, cyangwa se babagaburira ”.

Akomeza agira ati “Icyo gikorwa cyo kwita ku barwayi gishobora kunaniza kandi kikanagorana cyane cyane iyo kirambiranye. Koko rero, biroroha gufasha umuntu mu minsi mike, ariko biragoye kwita ku muntu amezi n’amezi, imyaka n’imyaka mu gihe we atazashobora wenda kugushimira. Nyamara iyo ni inzira ikomeye yo kwitagatifuza! Muri icyo gihe uri kugenza utyo izere ko Nyagasani ari kumwe nawe, kandi ko ari umuganda ukomeye utanga mu butumwa bwa Kiliziya ”.

Tugaruke ku Ivanjiri. Nyirabukwe wa Simoni na we araduha isomo mu bukristu bwacu. Ngo amaze gukira, yatangiye kubazimanira. Yasubijwe ubuzima kugira ngo na we ahe abandi ubuzima. Ubukristu nyabwo ni uko buteye. Kuba umukristu ni ukwemera gukizwa n’Imana kugira ngo natwe tube abahamya w’uwo mukiro: twitangira abandi, tubamenyesha Imana, tubakorera ibikorwa by’urukundo, tubagezaho Inkuru nziza y’umukiro. Uwahuye na Yezu, ntashobora kwiyicarira ngo asase akarago. Uwahuye na Kristu arahaguruka, na we akamamaza. Pahulo we, mu Isomo rya kabiri, yagize ati “Ndiyimbire rero niba ntamamaje Inkuru nziza” (1 Kor 9, 16).

3. Isengesho: ibanga ry’ubutumwa bwa Yezu

Bucyeye bwaho Yezu abyuka mu rukerera, arasohoka, ajya ahantu hihereye, nuko arasenga” (Mk 1, 35).

Abanditsi b’Ivanjili bakunze kutwereka Yezu ari wenyine mu isengesho, aganira na Se. Iryo sengesho akunze kurikora mu gitondo cya kare, mu rukerera cyangwa se ku mugoroba kugeza bucyeye.

Muri iryo sengesho ni ho avoma imbaraga zo kutigera na rimwe atwarwa na rubanda rumugana ari rwinshi; ni ho avana imbaraga zo kutigera na rimwe atwarwa n’uko yerekana ububasha mu kwigisha, mu gukora ibitangaza, mu gukiza abarwayi no mu kwirukana roho mbi. Twumvise ko yirukanaga roho mbi nyinshi ariko akazibuza kumuvuga kuko zari zizi uwo ari we. Kuko Yezu nta mashyi aharanira. Ntiyigera na rimwe aharanira ikuzo no kumenyekana. Ikuzo rye ni uko muntu yagera ku mukiro.

Yezu azi kwikura rubanda akajya gusenga; azi kwikura igitotsi akajya gusenga. Muri iryo sengesho ni aho avoma imbaraga zituma asohoza neza ubutumwa bwe mu gushaka kwa Se no mu ishyaka rizira gutuba. Mwumvise Simoni na bagenzi be bamubwira bati “Rubanda rwose ruragushaka” (Mk 1, 37). Ariko we akabasubiza ati “Nimucyo tujye ahandi, mu nsisiro za hafi, na ho mpamamaze Inkuru nziza, kuko ari cyo cyanzanye” (Mk 1, 38). Ngo “nuko azenguruka Galileya yose, yamamaza Inkuru nziza mu masengero yabo, kandi yirukana roho mbi” (Mk 1, 39).

Natwe twigire kuri Yezu ibanga ry’isengesho. Hamwe na We, tujye tugira umwanya wo kujya ahiherereye kugira ngo dusenge. Hamwe na We, muri gahunda yacu ya buri munsi, tujye tumenya kugena igihe gihagije cyo kuganira n’Imana Data mu isengesho, cyane cyane mbere yo gutangira cyangwa se dukitse imirimo. Twikure ibipara, twikure igisagara, twikure ibitaramo, twikure ubushyuye bw’ikiringiti cya mugitondo kugira ngo natwe turangwe n’ubwo buzima bw’isengesho. Ni ho natwe tuzavoma imbaraga zo gusohoka, tukazenguruka za « Galileya » z’iki gihe, twamamaza Inkuru Nziza ya Yezu Kristu mu mvugo no mu ngiro.

Uyu munsi isengesho ryacu turiganishe ku barwayi. Twereke Yezu abarwayi bose n’ababitaho. Natwe kandi tumwereke uburwayi bwacu kugira ngo adukize. Ni We Mukiza; ni We Mutabazi. Ni cyo cyamuzanye. Si byo se duhora duhamya mu Ndangakwemera yacu tugira tuti “ Icyatumye amanuka mu ijuru ni twebwe abantu no kugira ngo dukire” ?

Naharirwe ikuzo ubu n’iteka ryose. Amina.

Yateguwe na Padiri Balthazar NTIVUGURUZWA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho