“Uyu muryango unyubahisha akarimi gusa naho imitima yabo indi kure”

Inyigisho yo ku wa kabiri w’icyumweru cya 5 gisanzwe, giharwe,B

Ku ya 10 Gashyantare 2015 – Mutagatifu Scolastica, umubikira.

Mu mibereho ye hano ku isi Yezu hari abantu yagiye agaya ku mugaragaro atagamije kubasebya ahubwo agira ngo abafashe kuva mu cyibi kijyana mu rupfu bityo bashobore kubaho. Muri abo twavuga abafarizayi n’abigishamategeko bagereranywa na bamwe mu bantu b’igihe cy’ umuhanuzi Izayi bubahishaga Imana akarimi gusa nyamara imitima yabo iyiri kure.

1.Ntitugacire abafarizayi n’abigishamategeko urubanza natwe ntituri shyashya

Ese umukristu wa none aho ntiyaba yifitemo imico n’imibereho yo kunoza neza ibigaragarira amaso y’abantu, ibyo umuco w’abantu umusaba, ibyo abo babana bakunda kandi bakundira uwabikoze, ariko atitaye ku kinyura Imana? Ntibitangaje ko kwibanda ku byo abandi babona bishobora no guhura n’icyo Imana ishaka nyamara agaciro kabyo mu maso y’Imana gaterwa n’umutima tubikoranye,niba dukorera Imana dushaka gushimwa nayo,mbese koko niba itegeko ryayo ariryo riduharanya.

Ntidukwiye gucira urubanza abafarizayi n’abigishamategeko kuko natwe kenshi tuvuga Imana n’akarimi keza, dutangarira kenshi ubuhangange bwayo mu mvugo n’ibiganiro byacu, tugaruka kenshi ku byo dukora ari yo tugirira nyamara umuntu yashishoza neza agasanga umutima wacu utari hafi y’Imana.

Abakristu bamwe bafata umugambi n’umurongo mwiza wo kwitangira imirimo muri Kiliziya yewe ikanabafata umwanya munini, baboneka kenshi mu masengesho yateguwe na Kiliziya by’umwihariko misa ntagatifu, bakora n’ibindi bikorwa nko gutanga ituro rifasha kiliziya mu mibereho yabo n’ibindi nk’ibyo. Nta kibabaza nko gusanga imigirire nk’iyo itarabafashije kugira umutima uri hafi y’Imana. Nawe se kubona umukristu wangana na mugenzi we ku mugaragaro nta n’icyo akora ngo biyunge, ugambanira abandi,uriganya abandi,urangwa n’ubuhemu bw’amoko yose nyamara ku bigaragara asenga kandi akunda Imana bitandukaniyehe no kuba umufarizayi n’umwigishamategeko batigeze bashimwa na Yezu kubera uburyarya bwabo?

2.Ntitukitwaze iyobokamana ngo twibagirwe kubaha Imana

Itegeko ry’Imana rirazwi icyakora kurimenya ni ikintu kimwe ikindi kandi gikomeye kurushaho kikaba kurikurikiza. Ni byiza ko twibaza kenshi iki kibazo: ‘’ Nyagasani n’ibi ngiye gukora bihuye n’itegeko ryawe’’? Kwibaza dutya ni kwa gushaka kudakora iby’amaso y’abantu abona ariko twirengagije iyo Mana ishavuzwa kenshi n’imitima yacu kuko yo ibona neza uko umutima wacu ugenda usatira urupfu doreko umutima usabistwe n’uburyarya nta handi uganisha nyirawo atari mu rupfu.

Kubaha Imana nibijyane n’itegeko ryo gukunda Yezu n’abavandimwe bacu. Dukunde Yezu kandi dushime ibyo akora. Si twe tugomba kujora Yezu ngo agize nabi kuko adakoze uko tubikora cyangwa twabikekaga. Imikorere ye irenze kure imico yacu,ntacyo akora kitari cyiza nubwo tutabyumva neza ariko abafite ukwemera gushyitse babona ko nta na kimwe akora kidahwitse. Koko rero Yezu ni isoko y’ibyiza byose. Aho abafarizayi ntibagize amahirwe yo kuhagera, mu bunangizi n’ubwirasi byabo bumvaga Yezu yagombye kureba uko babaho akabigana imikorerere n’imibereho. Ni ngombwa twe nk’abakristu kujya turenga imyumvire yacu tukamubaza uko dukwiye kugenza. Abafarizayi ntibari barageze ku rukundo rw’abavandimwe. Tuzabona aho bababajwe n’uko Yezu akijije abantu ku isabato, mu ivanjili ya noneho bagatangazwa n’uko abari kumwe na Yezu bariye batabanje gukaraba. Uwo mutima wo guca urubanza warababangukiraga kandi wabaga ushingiye ku buryarya bwabo kuko bo batashoboraga kubikora ngo hato rubanda rutagira ruti: ‘‘Ibi ni ibiki ku mufarizayi w’intungane’’? Twe nk’abakristu dukwiye gusaba Imana igihe n’imburagihe umutima wuje urukundo rw’abavandimwe, umutima uzira uburyarya butuma dushaka kugaragara neza imbere y’abantu ariko tukiyibagizako hariho n’ibyo abantu bashima nyamara mu maso y’Imana ari umwaku.

3. Imana yifuza abantu bafite umutima uyiri hafi

Mu gitabo cy’intangiriro aho dusoma iremwa rya byose ari nako tuzirikana ko Imana byose yabyeguriye muntu ngo abitegeke kandi bimufashe kubaho neza, dutangarira ukuntu mu byaremwe byose nta kindi kiremwa cyahanzwe mu ishusho y’Imana usibye muntu.Muntu yahawe ubwenge,umutima,ugushaka, bityo aba ikiremwa kidasanzwe mu maso y’Imana. Ni nawe wahawe gusabana n’Imana kandi uwo musabano ntugomba gushingira ku karimi keza ahubwo ku mutima mwiza,ukunda kandi uzira uburyarya. Muntu muzima ufite umutima muzima ni ikuzo ry’Imana. Muntu utagenda yiyangiza mu byifuzo bibi n’imigambi mibi,ufite umutima ucyereye kwakira Imana no guturwamo nayo ni igisingizo cy’Imana.

Dusabe Imana ngo iduhe umutima muzima uyiri hafi wifuza ibyo Imana yifuza, urarikiye icyiza,unyotewe n’igitunganye,umutima ukunda Imana n’abavandimwe bacu by’ukuri kandi uzirikana ko Imana yatugize ibiremwa bidasanzwe mu ruhando rw’ibyaremwe byose.

‘‘Nyagasani duhe kugira umutima mwiza, Nyagasani duhe kugira umutima mushya’’.

Bikira Mariya umubyeyi w’Imana n’uwa Kiliziya, we waranzwe n’umutima utagira inenge adusabire kuba abafite imitima inogeye Imana.

Padiri Fraterne NAHIMANA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho