Uyu si mwene Yozefu ?

Inyigisho yo ku wa mbere w’icyumweru cya 3, Igisibo 2014

Ku ya 24 Werurwe 2014 – Yateguwe na Padiri Bernardin TWAGIRAMUNGU

1.Yezu w’i Nazareti, uyu muhungu wa Yozefu na Mariya twese tuzi, niwe uvuga ko aje kugeza Inkuru nziza ku bakene, agahumura impumyi, akabohora imbohe n’abapfukiranwaga, akamamaza umwaka w’impuhwe za Nyagasani ? Ubwo bubasha se arabukurahe ko twese tuzi aho avuka ? « Uriya se si umwana wa wa mubaji ? Nyina ntiyitwa Mariya ? Abavandimwe be se si Yakobo, Yozefu, Simoni na Yuda ? Bashiki be bose ntiduturanye » (Mt 13, 55-56) ? Nonese amagambo amusokamo n’ibitangaza twumva akorera iyo za Kafarinawumu abikura he? Ni ngombwa rero ko akorera ibitangaza hano iwabo i Nazareti tukajya twakwemera ko ariwe mukiza Isiraheli itegereje!

2. Hari mu isengesho ryo ku munsi w’isabato, ubwo Yezu yavugiraga i Nazareti ko ubuhanuzi bwa Izayi, bwahanuraga ukuza kw’umukiza, bumwujurijweho. Ivanjili itubwira ko bamushimye kuri ibyo yari amaze kubabwira. Ariko ngo bahise bavuga bati “uyu se si mwene Yozefu”? Uwagerageza gusobanura iyi mvugo neza ayijyanishije n’umuco wa Kinyarwanda yavuga ati: uyu Yezu ko ari mwene ngofero, ko atavuka mu bakomeye, ko bose tubazi, niwe ushaka kwishyira hejuru se ra ? Aho ga kwa Yozefu baradukiranye ye! Natange ibimenyetso, ibyo yakoreye ahandi abikorere no muri bene wabo! Nibwo tuzamwemera! Yezu rero wagirango yari umunyarwanda kuko yahise yumva iyi mvugo yabo agahita ababwira ko yumvise icyo bashatse kuvuga agira ati : « nta gushidikanya mugiye kuncira wa mugani ngo muganga, banza wivure ubwawe. Twumvise ibyo wakoreye Kafarinawumu byose, ngaho bikorere na hano iwanyu ».

3. Iyi vanjili iratwereka ko bene wacu, abo mu karere kacu, abo mu bwoko bwacu, abo mu gihugu cyacu, abo mu idini ryacu, bashobora kubangamira umurimo wacu wo kwamamaza inkuru nziza ya Yezu Kristu. Inkuru nziza Yezu yatuzaniye ntivangura kuko twese turi abana b’Imana imwe twigishijwe kwita Data. Ingero ivanjili yatanze ku mupfakazi w’i Sareputa wakijijwe inzara n’umuhanuzi Eliya no kuri Nahamani w’Umunyasiriya wakijijwe ibibembe n’umuhanuzi Elisha, zitwereka ko Yezu yaje gukiza isi yose. Inkuru nziya ya Yezu irwanya ivangura iryo ari ryo ryose. Abo bakene Yezu yaje gukenura, izo mpumyi yaje guhumura, izo mfungwa yaje gufungura, ntabwo ari iz’i Nazareti gusa. Abo bose nta n’ubwo ari Abayisiraheli gusa. Ni abo ku isi yose.

4. Ibyo abo mu muryango wa Yezu bamubwiye agitangira umurimo we wa gitumwa wari waramuzanye ku isi, Abanya-Isiraheli n’abasirikare bakoreraga abakoloni b’i Roma yabimusubiriyemo mu gihe bamubambaga ku musaraba. Ubugira gatatu baravuze bati : « yakijije abandi, ngaho nawe niyikize, niba ari Kristu Intore y’Imana ! » (Lk 23, 35) ; « Niba uri umwami w’Abayahudi, ngaho ikize ubwawe ! » (Lk 23, 37) ; « Harya si wowe Kristu ? Ngaho ikize ubwawe, natwe udukize » (Lk 23, 39).

Aya magambo yabwiwe Yezu mu gihe yatangiraga ubutumwa bwe no mu gihe cyo kubusoza, atwereka ibikunze kuranga umutima wa muntu : kwirata, kwikunda, kwikuza, gusuzugura, kwishongora, gushinyagura, kwumvisha, kubabaza abandi, n’ibindi n’ibindi. Ishyari, kwirata no kwiyemera ni isoko y’ibibi byinshi. Byatumye umwana w’Imana abambwa ku musaraba. Ariko we ntabwo yigeze arangwa n’urwango. Yaranzwe n’urukundo no kubabarira. Bavandimwe, twari dukwiye kwitegereza ukuntu Yezu yitwaye muri ibi bibazo byamugwiririye maze tukagerageza kwigana uburyo yabyitwayemo. We ntarangwa n’ubwirasi, ntiyikuza, ashimishwa n’ineza y’undi muntu, ntavangura, amagambo ye ntasenya ahubwo arubaka, yatubwiye ko Imana ari Data wa twese udukunda. Nimucyo dusabe inema yo kumwigana.

Yozefu na Bikira Mariya batube hafi !

Padiri Bernardin TWAGIRAMUNGU

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho