Uzaba akiri hanze azagira ate?

Ku wa 3 w’icya 30 Gisanzwe C, 30/10/2019

AMASOMO: 1º.Rom 8, 26-30; Zab 13 (12), 4-6; . Lk 13, 22-30.

1.Tugana umusozo

Dukomeje gutaguza tugana umusozo w’uyu mwaka wa Liturujiya. Uko umwaka utangira ukagenda ugana ku musozo gahoro gahoro umunsi uhereza undi, icyumweru ni uko, amezi arangira andi agatangira, bishobora kudushushanyiriza uko imyaka tuzamara ku isi na yo igenda iherezanya kuzagera ku iherezo. Icyo twifuza, ni iherezo ryiza. Ikidushavuza ni uko twifuza ibyiza bidutegereje nyamara tukanyuzamo tugacubangana aho kugana umunota ku wundi ku byiza Roho Mutagatifu atuganishaho. Inyigisho Yezu atanga buri munsi, ni yo iduhugura ikaduhumuriza kugira ngo uko byagenda kose duhore twizeye kuzabana na Abrahamu na Izaki na Yakobo n’abatagatifujwe bose mu Ngoma y’ijuru, aho kuzarira tugakekenya amenyo ubuziraherezo.

  1. Iherezo ryiza

Amasomo y’ejo hashize yadufashije kumva ko amagorwa duhura na yo hano ku isi adashobora gusiribanga ikuzo ridutegereje mu ijuru. Cyakora ibanga tumenya rikadufasha guca mu bicika tudacitsemo kabiri, ni uguhura na Yezu, kumukurikira no kumukunda kuruta byose. Uko byagenda koze, iyo tuje kuri iyi si, ni Imana Data Ushoborabyose uba aduhaye ubuzima. Nta na rimwe atanga ubuzima bw’igicagate. Aduha ibyishimo kuri iyi si iyo tugumanye na we. Iyo tubaye ba nyamwigendaho, ubu buzima buturangiriraho ntacyo dusobanukiwe. Uwahawe ubuzima abukuza agana iherezo ryiza. Imana ubwayo ni intangiriro n’iherezo byiza. Dutangira ubuzima muri we tukaburangiza muri we. Abantu bose batangira ubuzima ku bwe ariko kwizera kuburangiriza muri we byo hari ubwo bidashoboka. Hari abo bidakundira kuko binangiye imitima bakanga kugendera mu nzira nziza. Umuntu wese uca inkereramucyamo, akenshi agwa mu mihora agahinduka inguma gusa akabura umwomora akabura urumuri akagenda mu mwijima kugeza ashizemo umwuka. Iyo yanze kumvira uwamuhanze asa n’uwahanzweho, ihirwe rikamucika, rikaba umwaku iherezo rye. Ntawe ushaka iherezo ryiza ngo aribure. Imana kandi yo Nyir’impuhwe nyinshi izi neza buri wese kurenza aho twe dushobora kugeza. Ni yo mpamvu twizera ko abantu benshi bazabana na we mu byishimo bihoraho iteka.

3.Ko ducubangana?

Pawulo intumwa atwibutsa ko twese turangwa n’intege nke. Ariko adufasha kutiheba kuko atwibutsa ko Roho atabara intege nke zacu. Buri wese yarabyiboneye mu buzima bwa buri munsi. Nta n’umwe ushobora kubaho nk’abamalayika. Uyu mubiri w’umunyagitaka Adamu ushoborwa n’ibishuko byinshi. Bimwe muri byo biradutsinda, ibindi tukabirwanya uyu munsi, ejo bikagaruka n’ejo bundi tukabitsinda. Udushuka ntarambirwa cyakora. Ashobora no kwirenza imyaka n’akaka akagaruka aca ibiti n’amabuye. Hari benshi bakomeza kwihagararaho bagatsinda ibishuko kuko nyine bumviye Roho Mutagatifu ubatakambira mu miniho irenze imivugire. We ntatuza, ntahuga kuduhozaho ijisho. Ariko uyu mubiri uri muri iyi si yajwemo n’icyuka cya Shitani uratungurana. Haba ubwo n’umuntu wiyumvagamo gukomera akomererwa akagushwa agakomereka cyane. Uko ni ugucubangana. Ariko Roho utigera adutererana ahora kuri buri wese n’igihe yabandagaye. Ni we umuhumuriza akazanzamuka akegera impuhwe za Yezu agahembuka agakomeza urugendo. Ngicyo ikiduha kwizera.

4.Kwizera bizaturinda amarira n’imiborogo

Twifuza iherezo ryiza n’ubwo tunyuzamo tugacubangana. Inyigisho zose Yezu yatanze zahumurije abanyabyaha. Mu gihe bamubajije niba ari abantu mbarwa bazarokoka, yabasubije ko umuntu wese uzaharanira kwinjira mu muryango ufunganye, uwo nguwo azarokoka. Nta muntu n’umwe rero ushaka iherezo ryiza wananirwa gushaka imbaraga zo kunyura aho hafunganye. Icyo twishimira ni uko mu myaka tumara hano ku isi, Roho wa Nyagasani akomeza kudusobanurira. Nta kintu na kimwe cyatuma duhahamuka ngo kuko tubona ko gukurikiza icyo Yezu ashaka buri munsi bitoroha. Intege nke buri wese afite ntizigomba gutuma acika urukendero. Uwamupfiriye arahari. Akomeza kumwitaho amuhugura. Kandi ibintu anyuramo byose biramuhira mu rugero bituma agaruka imbere ya Yezu nta kwiheba.

Abazarangiza nabi bazarira bahekenye amenyo ubuziraherezo. Abo ni abitandukanya n’Imana nkana. Ni abumva inyigisho ya Yezu bakayikerensa. Abo kandi, ni ba bandi baterera agati mu ryinyo bagahora bibwira ko umuriro w’iteka utabaho. Abo bitwara uko bishakiye. Babaho ntacyo bikopa. Nta kubaha Imana, nta kubaha abantu. Uzakomeza amizero muri Nyagasani, n’aho yaba umunyabyaha bingana iki, n’aho yashukwa bingana iki, n’aho yagwa kenshi mu byaha ariko arwana urugamba akababazwa n’intege nke z’umubiri, uwo nguwo amenya inzira yo kwigorora na Yezu no kwakira Impuhwe ze z’igisagirane. Icyo twakwisabira tugasabira n’abavandimwe bose, ni ukuzagera ku isegonda rya nyuma twaricujije ibyaha byacu byose. Arahirwa uwo Nyagasani Yezu azaza kujyana yaramaze kwicuza ibyaha bye. Uwo nguwo na Purugatori ntizamuremerera cyane. Ntazatinda kwinjira mu ihirwe ry’Ingoma y’ijuru.

Yezu Kirisitu utugirira impuhwe nasingizwe. Bikira Mariya udukunda akaduhakirwa, nahabwe impundu. Abatagatifu Erimelinda, Tewonesiti, Anjelo w’Akri, Marcelo, Kalawudiyo, Luperisiyo, Victorico, Jerimani na Jeralidi, badusabire kuri Data Ushoborabyose.

Padiri Cyprien Bizimana            

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho