Inyigisho yo ku wa 26 Ukuboza 2014: MUTAGATIFU SITEFANO, Umumartiri wa mbere.
AMASOMO: Int 6, 8-10;7, 54-60 ; Mt 10, 17-22
Bavandimwe, hari iminsi mikuru igera muri itatu duhimbaza ikurikira bya vuba ibyishimo bya Noheli : Mutagatifu Sitefano, Yohani Mutagatifu, Abana b’inzirakarengane b’i Betelehemu. Kuri Noheli duhimbaza ukwigira umuntu kw’Imana ( l’Incarnation) naho kuri uyu munsi tukazirikana ku gucungurwa kwacu binyuze ku musaraba (la Rédemption et la croix) .
N’ubwo tutazi neza itariki mutagatifu Sitefano yiciweho; hari impamvu ikomeye Kiliziya iduha guhimbaza uwahowe Imana bwa mbere ku munsi ukurikira Noheli: irashaka kugira ngo turangamire mbere na mbere impamvu nyamukuru y’ukwigira umuntu kwa Jambo, ni ugucungurwa kwacu. Ivuka ry’umwana Yezu mu ijoro rya Noheli, rishushanya ukuza k’umuntu mushya mu gitondo cya Pasika. Abatagatifu rero, ni abagize amahirwe yo kugera ku ivuka rishya rya Yezu Kristu. Kuko batinyutse kumukurikira aho yanyuze hose, ndetse bagera no kuri Gorogota.
Mutagatifu Sitefano, yabaye uwabimburiye abandi akurikira Yezu kugera ku rupfu.Tugomba nka « Sitefano, gusendera Roho Mutagatifu, guhanga amaso yacu ku ijuru », kugira ngo tubone ubuhangange bw’Imana na Yezu uhagaze iburyo bwa Data. Ni muri uko kwitegereza Nyagasani watsinze urupfu tuzaboneraho gutanga ubuhamya bw’ikizere; duhamya ko nyuma y’urupfu tuzabana n’Imana, bikadutera imbaraga zo kuvuguruza abaturwanya, dukoreshe intwaro z’urukundo n’impuhwe. « Nyagasani, ntubahore iki cyaha ». (Isomo rya 1)
Hashize amasaha make turirimba inkuru nziza y’ivuka ry’umucunguzi, ariko duhise duhamagarirwa no kuzirikana ku iherezo ry’ubuzima bwa hano ku isi; tugahimbaza izuka yagezeho anyuze ku musaraba. Dusabirane kumukurikira twishimye no kudahungabanywa n’ibigeragezo igihe byaje. “ Ntimuzakuke umutima, kuko Roho w’Imana azabakura ahabi!” . Duhamirize isi dufite icyizere ko Kristu yatsinze icyaha, ubugome n’urupfu.
Bavandimwe, kurangamira iryo yobera ry’urukundo bivugurure imbaraga zacu kandi bidufashe guhamya nta bwoba inkuru nziza Yezu yatuzaniye; twibuka ijambo Nyagasani yavuze agira ati : « uzaba yaranyemeye mu maso y’abantu, nanjye nzamwera mu maso ya Data uri mu ijuru; naho uzanyihakana imbere y’abantu , nanjye nzamwihakana imbere Data (Mt10,32-33)».
Noheli nziza kuri mwese!
Padiri Jean Marie Vianney NTACOGORA