Inyigisho yo ku wa gatatu w’icyumweru 31, C, 2013
Ku ya 06 Ugushyingo 2013 – Yateguwe na Padiri Bernardin TWAGIRAMUNGU
Bavandimwe, mu nyigisho y’uyu munsi ndibanda ku ibaruwa mutagatifu Pawulo yandikiye Abanyaroma. Ndabasaba kandi gusoma n’imirongo ikurikiyeho, ni ukuvuga Rm 13, 11-14. Muri iyi mirongo ikurikira isomo ry’uyu munsi, Pawulo aratubwira ati: “mumenye ko aya magingo turimo, ari igihe cyo gushiguka mu bitotsi, kuko ukurokorwa kuturi hafi ubu ngubu kurusha igihe twakiriye ukwemera. Ijoro rirakuze, umunsi ugiye gucya. Nitwiyake rero ibikorwa by’umwijima maze twambare intwaro z’urumuri”.
Nahisemo kwibanda kuri iri somo kuko rifite byinshi ribwira umuryango w’Abanyarwanda bibaza amategeko bagomba kubahiriza ayo ariyo. Pawulo arabwira Abanyaroma ko urukundo ari rwo rubumbye amatageko yose. Banyarwanda natwe twumvireho ko gukunda mugenzi wacu ariko kubahiriza amategeko. Yezu yatubwiye mugenzi wacu uwo ari we. Ntabwo ari uwo dusangiye amaraso gusa, ahubwo ni umuntu wese uri mu ngorane akaba akeneye inkunga yanjye. Ashobora kuba arengana jye mfite ubushobozi bwo kumurenganura. Ashobora kuba ashonje jye mfite ubushobozi bwo kumusonzora. Ashobora kuba arwaye jye mfite ubushobozi bwo kumuvuza cyangwa kumusura. Ashobora kuba afunzwe jye mfite ubushobozi bwo kumufunguza cyangwa kumusura. Iyo ntabikoze simba mubereye umugenzi. Ntabwo mba nubahirije itegeko. Mutagatifu Pawulo arongera ati: “Ukunda undi aba yujuje amategeko”. Bivuze ko uwanga undi aba yishe amategeko. Banyarwanda, natwe twese twumva ikinyarwanda, nitureke kwangana.
Mu mategeko icumi ya Musa, atatu yambere adusaba gukunda Imana. Arindwi akurikiraho adusaba gukunda mugenzi wacu. Itegeko rya kane ribimburira amategeko adusaba gukunda mugenzi wacu ryibanda ku muryango : “urajye wubaha ababyeyi bawe”. Iri tegeko ntirireba abana gusa, rireba n’ababyeyi babo ndetse n’abandi bantu bose twafata nk’ababyeyi kuko bafite icyo batwungura. Abo ni nk’abarimu bacu, abategetsi beza, abatwigisha ijambo ry’Imana, n’abandi n’abandi.
Iyo twishe itegeko rya kane ridusaba kubahiriza umuryango, amategeko akurikiraho yose turayica. Dushobora kwica mugenzi wacu kuko tuba twibagiwe ko ubuzima bukomoka mu muryango. Dushobora gusambana kuko tuba twibagiwe ko umuryango mukirisitu ugizwe n’umugabo umwe n’umugore umwe. Dushobora kwiba kuko tuba twibagiwe ko mu muryango ariho umwana yiga gutunga, akamenya ko umwenda we atari uwa murumuna we cyangwa uwa mukuru we. Dushobora kubeshya kuko tuba twibagiwe ko mu muryango ariho umwana yiga kuvuga. Niba mu bwana bwe yarumvaga ababyeyi babeshya nawe azabeshya. Niba yarahoraga abumva batukana, nawe azatukana. Niyifuza iby’abandi, akagenda akabiyora, akabyita iby’iwabo, bo akabita abatinyi, nta kabuza azaba umujura. Azaba ameze nka Maheru twigaga cyera mu muvugo witwa “Ibyiruka rya Maheru”.
Umuntu rero usenya umuryango, agateranya abana n’ababyeyi babo, akabashora mu nzangano, aba akoze icyaha gikomeye. Iyo anangiye umutima we ntiyicuze icyo cyaha, birutwa n’aho aba ataravutse. Bavandimwe, nimucyo dusenge dushishikaye dusabire umuryango nyarwanda, dusabire imiryango yose. Twibuke ko ubuzima, umutungo, ururimi, umuco,… byose bitangirira mu muryango. Bategetsi bo mu nzego zose, nimwubahirize umuryango, mwigishe urukundo igihe n’imburagihe ! Mubyeyi Bikira Mariya, udufashe muri iri sengesho rwacu !
Padiri Bernardin TWAGIRAMUNGU