Kuwa gatanu ukurikira uwa Gatatu w’ivu
Amasomo :
lZ 58,1-9a
Z 50,3-4.5-6a.18-19
Mt 9,14-15
Uzasiba ute?
Umwe mu migenzo y’ibanze twibandaho mu gihe cy’igisibo harimogusiba no kwigomwa. Rimwe na rimwe akaba aribyo byumvikana mbere cyane cyane kwigomwa ibyo kurya. Hakaba n’ubwo dutinda ku gikorwa ubwacyo tutitaye ku cyo kigamije n’icyo gisobanura. Bikaba guhera ku cyapa ntiwerekeze aho cyerekana.
Gusiba gufite intego
Gusiba ku gihe cyacu bisa n’ibigenda bikendera. Igikendera ariko si ugusiba ubwabyo ahubwo ni aho bituganisha. Ubu hadutse ibindi byinshi bidusaba kwigomwa no gusiba kandi tukabikurikiza. Kwigomwa no gusiba bifasha ukwemera kwacu bikagenda bitugora.Hari uwagira ati “kwigomwa no gusiba biravunanye”. Nyamara ndahamyako hari byinshi dukora bivunanye gusumba ibisanzwe. Hari ibyo duharanira tukabigeraho nyamara witegereje neza ugasanga ntacyo bitwungura, kuri ubu no mu gihe kizaza. Ibyo kwigomwa no gusiba bidufsha gukomeza gushyira imbere ibishimisha umubiri gusa tukabishobora.
Abasiba kurya no kunywa ngo bakunde bagire urubavu ruto bakabishobora. Hakaba ubwo basiba iminsi iruta iy’igisibo gisanzwe. Abahanuzi b’Imana ntitukibumva twumva abduhanurira ibyo muri iyi si.
Umukristu wananiwe kuzinduka ajya gusenga iyo bibaye kuzinduka ajya muri sporo hamwe n’abandi bakire arabishobora. Ibibuga by’umupira ahenshi biri hafi ya za kiliziya ku cyumweru guhera mu gitondo bikaba byuzuye urubyiruko rw’abakristu rutera umupira. Ntumbaze umuhanuzi bumvira.
Uzigomwa iki?
Gusiba no kwigomwa ntibijyanye n’ibyo turya kandi tunywa byonyine. Ni byinshi twagabanya mu mibereho yacu ya buri munsi kandi bikatugirira akamaro mu mubano wacu n’Imana na bagenzi bacu. Hari abagabanya igihe bamara kuri telefoni bavuga cyangwa bohereza ubutumwa bugufi bakabona akanya ko gusenga. Uretse n’ibyo n’amafaranga akoreshwa kuri izo telefoni yakora ibindi nko gufasha abashonji. Abakoresha telefoni biganirira bisanzwe byo gukuza amasaha, babyigomwe nibura buri wa gatanu bakabifashisha abakene waba umwitozo mwiza hanyuma kimwe cya cumi cy’igihe bakoreshaga muri ibyo byuma by’itumanaho, bakagikoresha mu isengesho, bakunguka byinshi bagakiza roho zabo. Imana igasingizwa mu bo yaremye. Igisibo cyiza cyera imbuto kuri mwese.
Padiri Karoli Hakorimana
Madrid/Espagne