Uzi amategeko?

Ku wa 1 w’icya 8 Gisanzwe C, 4/3/2019

Amasomo: 1º. Sir 17, 24-28; Zab 32 (31), 1-2.5-7; Mk 10, 17-27

None tuzirikane Ijambo ry’Imana turusheho ariko kumva neza icyo rigamije. Yezu yazengurutse uduce twose twa Isiraheli yigisha iby’Ingoma y’Imana. Yagaragaje ko byihutirwa kubihugukira. Si ko bose bari bitaye ku nyigisho ze ariko. Inyigisho ye yabaye nshyashya. Ataratangira, ni benshi bibwiraga ko batunganye kuko bakurikizaga amategeko yanditswe bitaga aya Musa. Iyo umuntu yatekerezaga ko ari imbonera kuko nta tegeko na rimwe arengaho, ubwo yishyiraga aheza muri byose. Yibwiraga ko yarangije ugushaka kw’Imana kose. Impungenge umwe mu bumvise Yezu yigisha yagaragaje ziduhaye natwe kwisuzuma tukamenya niba amategeko twigishijwe tuyakurikiza uko bikwiye.

Uwo muntu yazanye igishyika akubita ibipfukamiro imbere ya Yezu agira ngo amubwire icyo akwiye gukora kugira ngo azagere mu bugingo bw’iteka. Yezu ntiyazuyaje kumwereka inzira ikwiye. Icya mbere ni ukumenya amategeko cumi yatangajwe binyuze kuri Musa. Ayo mategeko, ni ayo gukurikizwa kuva mu buto. Barahirwa abayatozwa bagakurana umutima utsinda ibitsindagira muntu mu burindagizi akayoberwa akaro n’akatsi akajijwa mu byiza akwiye gukora no mu bibi agomba kwirinda. Ayo mategeko hariho abayakurikiza ku buryo bushimishije. Abo birinda inzira zose z’ubwicanyi. Bazamagana binoze. Birinda gusambana bagasezerera uwashaka kubibashoramo wese. Kwiba byo no kurimanganya babigendera kure. Ibinyoma na bene byo ntibajya imbizi. Birinda kugira uwo babeshyera cyangwa bashyashyariza. Birinda inabi yose yabaturukaho igamije kugirira abandi nkana. Kubaha ababakuriye, ba se na ba nyina, babyitaho ari na ko birinda kubaha no kumvira buhumyi.

Kimwe mu bitangaje ariko, ni uko Yezu yasobanuriye uwaje amugana ko ibyo byo gukurikiza amategeko bidahagije n’ubwo bwose ari intangiriro yo kubaho mu buzima bw’ijuru. Cyakora iyo habuze icy’ingenzi, ibyo gukurikiza amategeko bisa n’aho bidahagije kugira ngo umuntu yinjire koko mu busabane n’Imana. Ngo icya ngombwa cy’ibanze, ni ukugurisha imitungo no gufasha abakene. Ni byo rwose. Umutima Yezu ashaka ni wa wundi utihambiriye ku by’isi. Ni wa wundi wagutse usangira byose na bose. Ni wa wundi witaza ibishaka kuwigarurira byose. Ni umutima witangira abakene, abatishoboye n’abapfukiranwa. Umuntu ashobora kuba atari umugome, adasambana, atabeshya, atiba kandi agahora yibombaritse yubaha. Ibyo ntibihagije iyo adafite umutima ufasha abakene. Iyo atavungura ku bye ngo yitangire abatagira na mba, burya imisengere ye n’ubuyoboke bwe biba byarayotse.

Dusabirane umutima ubohotse wipakuruye ibyo utunze kugira ngo bibereho kunganira n’abatishoboye. Yezu Kirisitu wigize umukene, nadufashe twinyugushure imigozi sebintu yatubohesheje. Bikira Mariya naduhakirwe kuri Data Ushoborabyose. Abatagatifu duhimbaza, Kazimiri, Lusiyusi, Apiyani na Basini, badusabire iteka ryose.

Padiri Cyprien Bizimana

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho