Inyigisho yo ku wa 09 Mutarama 2016, Igihe cya Noheli
AMASOMO: 1 Yh 5, 14-21 Zab. 71, 1-2.10-13 Yh 3, 22-30
1. Yezu Kristu yaje kudukiza.
Yezu Kristu yaje Akiza indwara agakiza n’ibyaha. Indwara mbi cyane ni icyaha kuko kituvutsa kubaho iteka mu ijuru cyangwa kikaba cyadutinza muri Purugatori aho tubabara twicuza impamvu twabayeho mu burangare kandi nyamara uwapfuye akazuka yari yaratweretse ibyangombwa byose bituma dusanga uwaduhanze nta gutinda mu makoni.
Kuba dukora ibyaha, nta gitangaje kirimo kuko turi abantu tutari abamalayika. Ndetse buri gihe, iyo dutangiye Igitambo cy’Ukarisitiya, tuvuga turanguruye tuti: “…nacumuye rwose mu byo natekereje, mu byo navuze, mu byo nakoze no mu byo nirengagije gutunganya. Koko naracumuye rwose…”. Ibyo tubivuga atari ukurangiza umuhango, tuba tugira ngo Ushoborabyose adukize ibyaha dukomeze inzira. Niba icyaha cyagereranywa n’indwara, umuntu wese wemera uburwayi bwe ashaka umuti akawunywa.
2. Icyaha gikabije ni ukutamenya icyaha.
Ikibabaje cyane ni uko hari ubwo dupfukiranwa n’umwijima maze tukibera mu byaha ntacyo twikopa. Mutagatifu Yohani Pawulo wa II yatubwiye ko icyaha gikabije ari ukutamenya icyaha. Koko rero, icyaha kitababarirwa, ni ikitamenyekanye ngo gisabirwe imbabazi. Imana muri Yezu Kristu idukiza ibyaha byose ikatwomora n’ibikomere twatewe na byo. Iyo tutabizi ngo bitubabaze tujye kubyivuza imbere ya Yezu, ubusembwa bidutera ntidushobora kubukira. Impuhwe z’Imana ntizigereranywa, ibabarira icyo ari cyo cyose n’uwo ari we wese. Ihora itegereje gusa ko muntu yumva icyaha cye, ababazwa na cyo, atera intambwe yo kugisabira imbabazi. N’iyo umuntu abaye mu byaha atazi ko ari ibyaha, uko biri kose biramuhindanya bikamutinza mu kwegera ububengerane bwa Nyirubutagatifu. Hari igihe umuntu agwa mu byaha agaheranwa na byo kubera kugundirwa n’intege nke ze n’ingusho agira, ubwoba, isoni n’ibindi. Kimwe mu bimenyetso by’uko tuyobowed na Roho Mutagatifu, ni imbaraga tugaragaza mu kwicuza ibyaha byose.
3. Kudasuzugura Roho Mutagatifu.
Kuba mu byaha umuntu ntiyihatire kubireka, ni ko gusuzugura Roho Mutagatifu. Kwikomereza iyo nzira y’ibyaha kandi, ni ko gusuzugura Yezu Kristu watweretse ibyiza byose dukwiye guharanira n’ibibi tugomba kwirinda ko biduhindanyiriza roho. Kutabona ibyaha byacu kandi, bishobora guterwa no kwiyemera no kutava ku izima. Iyo migirire ubwayo itandukanye n’amatwara ya Yezu Kristu na Yohani Batisita. Yohani yemeye kwicisha bugufi yemeza ko ari Yezu ukwiye gukurikirwa. Yezu na we yemera kubatizwa na Yohani kugira ngo atwereke uko tugomba gutangira ubuzima bushya. Niba twarabatijwe, twakiriye Roho Mutagatifu. Twirinde kumusuzugura, tumworohere twoye gukora ibyaha bitababarirwa.
Yezu Kristu asingizwe mu mitima yacu. Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe maze n’abatagatifu duhimbaza, Ewulojiyo wa Korudoba, Adiriyani, Mariserini na Agata Yi, badusabire ku Mana.
Padiri Cyprien BIZIMANA
Guadalajala/ Espagne