Uzicisha bugufi azakuzwa

Inyigisho yo ku wa kabiri w’icyumweru cya 2 cy’Igisibo

Ku ya 26 Gashyantare 2013

Padiri Alexandre UWIZEYE

« Uzicisha bugufi azakuzwa » (Mt 23, 1-12)

Bavandimwe, mu Ivanjili y’uyu munsi, Yezu aracyaha Abigishamategeko n’Abafarizayi. Ntabwo arwanya ubwenge n’ububasha bafite bwo gusobanura amategeko ya Musa. Ntabwo ari umurimo wabo arwanya ahubwo imwe mu mikorere n’imyafatire idahwitse. Icyo batumvikanaho na Yezu ni uko amagambo y’inyigisho zabo nziza , zitanganywe ubuhanga atajyana n’ibikorwa byabo. Ibyo bigisha ni byiza. Ikibazo ni uko batabishyira mu bikorwa. Ubanza mu kinyarwanda umuntu yabyita uburyarya.

Koko rero, Imana ishaka ko abagize umuryango wayo bose bayumvira, bagakurikiza amategeko yayo bityo bakabaho. Mu ishyirwa mu bikorwa ry’uwo mugambi abigishamategeko ntibatanga urugero rwiza. Muti ese kubuhe buryo ?

Mbere na mbere, bakorera abantu amategeko aremereye ariko bo ntibayakurikize. Batandukanye cyane na Yezu wubahiriza amategeko yose, akabikorana ubugwaneza no kwiyoroshya, kandi akaruhura abarushye n’abaremerewe n’imitwaro (reba Mt 11,28-30)

Ikindi Yezu abanenga ni uko muri byose bakorera kugira ngo abantu bababone. Biyerekana nk’intangarugero ariko by’inyuma gusa, bya nyirarureshwa ; bidashinze imizi mu mutima. Ni iyobokamana ry’imihango idahindura ubuzima bwa buri munsi. Ni bya bindi Uhoraho yavugaga ati « Umuryango wanjye unyubahisha umunwa gusa, nyamara umutima wabo undi kure ». Mbese twabagereranya na babandi bahimba ba « Nyirabacyakuryinyo ». Ubundi bagaharanira ibyubahiro, kuvugwa neza n’abantu, amashyi, kwemerwa n’abanyapolitiki n’abandi banyabubasha n’ibindi. No mu myambarire ijyanye n’iyobokamana naho barangwa no gukabya bagamije kwibonekeza.

Yezu arabwira rubanda n’abigishwa be ko batagomba kwigana abafarizayi n’abanditsi. Niwe bagomba kureba no kureberaho. Nk’uko yaranzwe no kwihindura ubusabusa ariko nyuma yaho akazakuzwa (reba Fil 2,6-12), abakristu basabwa gutera ikirenge mu cye bityo bakazakuzwa.

Ese inyigisho zikubiye muri ariya magambo zireba abakristu bose ?

Dushobora gukeka ko ariya magambo ya Yezu areba abigisha Ijambo ry’Imana muri iki gihe ni ukuguga Papa, abepiskopi, abapadiri n’abandi bafite ubutumwa bwihariye muri Kiliziya. Yezu arabibutsa ko bagomba kubera urugero abo bashinzwe kwigisha, gutagatifuza no kuyobora kandi ko muri byose bagomba kurangwa n’ubwiyoroshye. Ni byo rwose. Yezu niwe Mushumba mukuru, niwe nyir’intama. Atora abashumba baragira mu izina rye. Abo bashumba bagomba guhora bazirikana ko ububasha bafite atari ubwabo bwite, ari ubwo Kristu abatiza. Igihe kizagera batange raporo y’uko babukoresheje. Bityo rero basabwe guharanira buri gihe gukurikiza urugero rwa Yezu Mushumba mwiza, utarazanywe no gukorerwa, ahubwo waje gukorera abandi no gutaga ubugingo bwe (reba Mt 20,28). Muribuka ko mbere y’uko adupfira yogeje ibirenge by’intummwa ze. Arangije aziha igisobanuro cy’icyo gikorwa kidasanzwe. (Koza ibirenge wari umurimo usuzuguritse cyane ku buryo wakorwaga n’abacakara b’abanyamahanga. Nta muyahudi wozaga undi ibirenge.) “Aho mwumvise ibyo maze kubagirira? Munyita Umwigisha na Nyagasani, ni koko muvuga neza kuko ndi we. Ubwo rero mbogeje ibirenge, kandi ndi Nyagasani n’Umwigisha, namwe murage mwozanya ibirenge ubwanyu. Ni urugero mbahaye, kugira ngo uko mbagiriye, abe ariko namwe mugirirana ubwanyu” (Yh 13,12-15). Tuzabizirikana ku buryo burambuye ku wa kane mutagatifu.

Icyakora ntihagire uwicinya icyara, ngo arebe gusa abayobozi ba Kiliziya. Ku bwa Batisimu, buri mukristu yasizwe amavuta ya krisma, amavuta ahumura neza, bityo aba byuzuye umusaserodoti, umuhanuzi n’umwami. Kubwa batisimu buri mukristu, ayobowe na Roho Mutagatifu, afite uruhare mu butumwa bwa Kiliziya. Twese, ari abayobozi n’abayoborwa, ari abashumba n’intama, Yezu aradushishikariza kurangwa no kwiyoroshya no gutanga urugero rwiza, amagambo akajyana n’ibikorwa. Amasengesho tuvuga n’amasakramentu duhabwa bikera imbuto z’urukundo n’ubwiyoroshye . Igisibo gikomeze kibidufashemo.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho