Uzitondere Nyamurwanyakirisitu

Inyigisho yo ku wa mbere, tariki ya 2 Mutarama 2017, A

Amasomo: 1 Yh 2, 22-28; Zab: 97; Yh 1, 18-28

Dukomeje kwifurizanya umwaka mushya muhire 2017. Ni umwaka tuzahimbazamo ibyiza byinshi mu rwego rwa gikirisitu.

Muri Kiliziya yose, tuzahimbaza imyaka ijana Umubyeyi wacu Bikira Mariya abonekeye i Fatima mu gihugu cya Porutugali. Tuzazirikane ubutumwa buremereye yahaye isi yose, ubutumwa bukangura abantu bose kwerekeza imitima yabo ku by’ijuru barebeye ku Mutima Mutagatifu wa Yezu n’Umutima Utagira inenge wa Bikira Mariya. Kwisubiraho no gukunda ibyo Imana ishaka, ni wo murongo muzima uzageza isi ku mahoro nyakuri.

Muri Kiliziya mu Rwanda, tuzahimbaza imyaka ijana ishize hatanzwe ubupadiri mu Rwanda. Ubusaseridoti, ni ingabire tuzarushaho kuzirikanaho maze twishimire imbuto zabwo mu Rwanda rwacu. Kuva ku wa 8 Gashyantare 1900, Inkuru Nziza yatangiye kwamamazwa mu Rwanda maze Urumuri yazanye rugaragariza Abanyarwanda ko bamaze imyaka n’akaka bibereye mu icuraburindi. Ubujiji twarimo twabuvuyemo dufashijwe n’abamisiyoneri baje kwigisha Yezu Kirisitu mu Rwanda. Baragotse baravunika rwose bagamije kuzuza umugambi Imana yageneye amahanga yose, umugambi mutagatifu wo kuyamenyesha ubuzima bwiza buhoraho umuntu atangira akiri kuri iyi si. Nyuma y’imyaka 17 gusa, habonetse abanyarwanda bemeye Inkuru nziza bagaragara nk’Intwari zibyirukiye gutsinda, bahabwa ubupadiri ku ya 7 Ukwakira 1917 mu biganza bya Mwuhirakare Musenyeri Yohani Yozefu Hiriti. Tuzasabire abapadiri mu Rwanda babe koko abahamya b’Ukuri kwa Yezu Kirisitu. Tuzibukiranye ko uyu mwaka ugomba kudusigira ivugururwa nyakuri mu mitima yacu yirinde Nyamurwanyakirisitu ku buryo bwose.

Iyo ishobora no kuba intego y’umwaka wose cyangwa y’ubuzima bwose bwa buri mukirisitu. Nk’uko Yohani intumwa yabitunyuriyemo, Nyamurwanyakirisitu ni umubeshyi uhakana ko Yezu atari Kirisitu. Nyamurwanyakirisitu uwo ahakana Imana Data na Mwana; ni umuntu wese uhakana mwana bityo ntabe kumwe n’Imana Data. Reka natwe mu kubizirikana duhamye ko Nyamurwanyakirisitu ari umuntu wese wumva Inkuru Nziza yamamazwa maze we agahagurukira kuyirwanya. Nyamurwanyakirisitu kandi, ni uwabatijwe wese ukora ibikorwa bibi agambiriye inabi maze imigirire ye igahabana n’ugushaka kw’Imana. Ugushaka kw’Imana gukubiye mu Mategeko icumi tuzi Yezu Kirisitu yasobanuye ayabumbira muri abiri: Gukunda Imana no Gukunda abantu. Isi yuzuyemo amategeko atagira ingano ariko usanga ntacyo ayimarira iyo ya yandi y’Imana abantu bahagurukiye kuyarwanya cyangwa bayahonyora ari na ko bigisha abandi kuyahonyanga mu cyayenge. Umuntu wese wabatijwe ariko akarangwa n’ikinyoma kigamije gupyinagaza abandi, uwo ni munywanyi wa Nyamurwanyakirisitu. Uwo ni ngombwa kumwitondera igihe cyose dukomeye ku Rumuri dukomora kuri Jambo wigize umuntu.

Muri uyu mwaka mushya, uzitondere Nyamurwanyakirisitu kugira ngo nawe wunge mu rya Yohani Batisita kabone n’aho waba uri ahantu hameze nk’ijyangwa. Ntuzacike intege. Uzazirikane Inkuru Nziza y’Umwana w’Imana Data Ushoborabyose uhamagarire bose gukomera kuri Batisimu bahawe. Niba uri Padiri, uzakomere ku murimo wahawe wo kubera iyi si umuhanuzi wigishe ukuri. Uzihatire kwitagatifuza no gutagatifuza abandi maze uzabayobore inzira nziza utarambirwa. Ntuzaterwe ubwoba na ba Nyamurwanyakirisitu muzahura, ntuzabahakweho ahubwo uzatahure ibinyoma byabo, ube intwari wigishe Ukuri. Niba uri urugingo rwa Kiliziya mu mwanya uwo ari wo wose Yezu yagushyizemo waba umukirisitu usanzwe mu rugo rwawe, uzirinde ko umwuka wa Nyamurwanyakirisitu winjira iwawe.

Yohani intumwa ati: “Mwebweho rero, ubutumwa mwumvise kuva mu ntangiriro nibubagumemo…muzaguma muri Mwana no muri Data. Dore isezerano we ubwe yadusezeranyije: ni iryo kuzaduha ubugingo buhoraho” (1 Yh 2, 24-25).

Jambo wigize umuntu asingizwe. Bikira Mariya watubyariye Umukiza aduhakirwe. Abatagatifu duhimbaza none, Bazili, Gerigori wa Naziyanzi, Siridiyo na Makariyo, badusabire ku Mana Data Ushoborabyose.

Padiri Cyprien BIZIMANA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho