“Va ku giti, dore Ntama w’Imana…”

Inyigisho y’Icyumweru cya 2 Gisanzwe B, 18 Mutarama 2015

Amasomo: 1S3, 3b-10.19; Z39; 1korinti6, 13c-15a.17-20; Yh1, 35-42

UHATUYE NAWE WABAHO NEZA: “VA KU GITI, DORE NTAMA W’IMANA…”

Bavandimwe kuri iki cyumweru cya kabiri cy’Igihe gisanzwe, turazirikana ibanga ryo kwitaba Yezu Kristu, guhura nawe no kumukurikira.

Uyu we rwose ni umuranga! Ntagenda yisabira:

Mu Ivanjili ntagatifu, turabona Yohani Batisita, mu bwiyoroshye bwe, yikuraho abigishwa bari abe akabarangira Yezu Kristu we Mwigisha w’ukuri. Yohani Batisita yari yubashwe kandi akunzwe cyane n’abayobotse inyisho ze. Byongeye, yari azi kwigisha cyane, ku buryo bamwe bamwitaga umuhanuzi w’igitangaza. Hari n’abakekaga ko ari Eliya waba yarazutse. Nyamara yamenye umwanya we ko ari umuranga, ko atari we mukwe. Abageni ni ukuvuga abigishwa yashatse akanababona si abe! Ntagomba kubigarurira! Iri banga yararimenye. Azi ko ari nk’umuranga urangira umusore umukobwa mwiza bazabana akaramata. Umuranga utiyubashye w’ikigwari anyaga umugeni (fiancée)uwo asabira cyanwa arangira. Umuranga nk’uyu aramutse abayeho, nta n’umwe wakongera kumwizera ngo amugire umuhuza wa babiri bifuza kubana. Yohani ni umuranga koko! We yasabiye UMUKWE (YEZU KRISTU), amusabira Umugeni (KILIZIYA yari ikivuka=Abigishwa ba Yohani), aramutegura, amushyitsa ku bukwe no ku Mukwe. Yohani nibwo abonye umukwe ahise, ahita asubika imyiteguro yari akomeje ati “Dore Ntama w’Imana”. Kuva ubwo bahise basiga Yohani aho maze barakurikira.

Yohani yanze gukingiriza Yezu. Yarahigamye. Nyamuneka dusabe Roho w’Imana atumurikire maze imyitwarire yacu, ntizabuze abandi gusanga Yezu no kunywana nawe. Roho w’Imana adukomeze kandi kugira ngo abadukunda bakadushima kubera twababwiye Yezu, tutazigera tubigarurira, tubikubira, tukababuza Umukwe wabo ari we Ntama w’Imana. Ababatijwe twese, by’umwihariko abashumba ba Kiliziya ni abaranga bagomba kwihatira guhuza Yezu Kristu n’abageni be ni ukuvuga abibumbiye muri Kiliziya bose. Yohani Batisita ati “Nguriya, mumukurikire, muve ku muntu, dore Imana, muve ku munyabyaha dore Intungane ikiza ibyaha bya muntu, mwinkomera amashyi, dore nyagushengererwa, jyewe sinakwiriye no kumubera umugaragu mfundura inkweto ze” Ati “n’ubwo munyemera ngo ndakaze, aranduta rwose, jye batisimu ntanga ni iy’agateganyo, nta vuka rishya itanga, uriya niwe uzabavukisha mu ijuru bidasubirwamo kandi bidasibangana kuko we abatiriza mu mazi na Roho Mutagatifu”. Aya magambo ya Yohani batisita mvuze ku bundi buryo, yerekana ko Yezu ariwe ukwiye gukuzwa, gukurikirwa kuko we ariho kandi akabeshaho iteka ryose.

Muri Yezu GUMAMO Kandi wibyihererana

Yohani Batisita agitungira agatoki abigishwa bari kumwe abereka Ntama w’Imana uje gukiza isi, bahise bamukurikira. Ivanjili yatubwiye izina ry’umwe: Andereya. Undi ntitubwira uko yitwa. Umuntu yanakeka ko ari ukugira ngo buri wese ashyiremo irye. Buri wese, nta we uhejwe, ahamagariwe gukurikira Kristu.

Baragiye , Yezu aba ari we ubarabukwa mbere. Arabakira. Sitwe twabonye Imana, niyo yatubonye mbere. Sitwe twatoye Imana, niyo yadutoye mbere. Ababaza icyo bashaka. Bati, nta kindi mwigisha dushaka, utetse kumenya aho utuye. Yezu ntiyababwiye izina ry’ahantu runaka. Yarababwiye ati “muze tujyane, murahabona”. Baragiye bagerayo, bagera kwa Yezu. Bahasanze iki? Ni heza se? Ni habi se? Ndemeza ko ari heza cyane. Impamvu: Ni heza cyane, harahebuje kuko ivanjili itubwira ko bagezeyo, bagumanye nawe. Iyo haba habi bari kwikura bwangu bagakiza amagara yabo. Ni heza cyane kwa Yezu kuko Andereya yemeye kwinyabya gato asubira mu rugo arembuza mukuru we Simoni ngo ntatangwe mu rugo rwa Mesiya: Umukiza. Simoni yaje atarwambaye aje kureba uwo muntu murumuna we amuhamagariye. Akihagera yakiriwe n’indoro yuje impuhwe n’urukundo ya Yezu. Kwa Yezu haba indoro nziza yuje impuhwe n’urukundo. Kwa Yezu ntibakabuka, ntibatsibuka, ntibanena; buri wese arisanga akisanzura. Nibwo Simoni atekereje mu mutima we ati: Nzagwa aha, nzamugwa inyuma. Yezu uko yakamwitegereje, akamwinjira mu misokoro, mu bwenge, mu mutima no mu mateka ye yose (yanageze n’aho amubwira se: mwene Yohani), yahise amuha izina rishya rihuye n’ubuzima bushya cyangwa inturo (gutura) nshya yari abonye muri Yezu Kristu. Yezu ati “uri Simoni., mwene Yohani, none kuva ubu uzitwa Petero=URUTARE”. Petero abaye urutare. Ukwemera azamamaza ni ukwemera gukomeye kandi gukomeza abavandimwe ku buryo n’imihengeri y’iyi si itazarwasa. Nta muyaga nari numva wasa urutare! Wenda rwahungabana, rukanyeganyega nyamara ntirwakwiyasa. Uku ni ukwemera kwacu: nta wansinsura Kiliziya kuko igizwe n’abakiri mu rugendo (twe tugitaguza muri iyi si), ikagirwa na roho ziri mu isukuriro (Purugatori) ndetse na Roho zatashye ijuru (abamalayika n’abatagatifu bose). Ku mutwe w’iyo Kiliziya imwe hari UBUTATU BUTAGATIFU: IMANA DATA, MWANA na ROHO MUTAGATIFU. Wenda umubisha yatsinsura abakiri ku isi! Ariko se abari mu isukuriro, ko amaherezo ya Purugatori ari ijuru, yabakurahe? Abaritashye se yaribabuza ate ko nyine baba bararitashye? Gukurikira Uwo byose bikesha kubaho, no kuguma muri we niyo mahirwe aruta ayandi.

WOWE SE UFITE “HELI” WAWE? HARI ABO SE UBEREYE “HELI”?

Ahasigaye rero: mwese abashakashaka Imana, murakagwira. Yezu ni muzima. Duhore twunganirana, twumve ijwi ry’Imana riduhamagarira gukurikira Umwwana wayo Yezu Kristu. Samweli atubere urugero rwo kwisunga ba HELI b’iwacu badufashe kuvangura ijwi ry’Imana turyitabe, tutaryitiranya n’irya Sekibi. Ubundi umukristu mwiza agira HELi umugira inama. Heli ni nk’umuyobozi wa roho (Acompagnateur spirtuel cyangwa Directeur spirtuel). Heli yaba umubyeyi wa Batisimu n’ubwo bamwe batagiha agaciro ubutumwa bahawe. Heli ni umuntu wese ugutoza isengesho no gusingiza Imana mu ngoro nzima, ni ukuvuga mu mubiri muzima uzirana n’ubuhumane ubwo ari bwo bwose buturuka ku cyaha. HELI ni buri wese ukugira inama nziza. Twemere kandi kugira abandi inama nziza nka Heli, ndetse ntitwite gusa ku badusanga aho dutuye. Twemere dusohoke nka Andereya, turembuze abandi, tubarangire Kristu. Andereya yarangiye mukuru we Simoni. Wowe warangiye nde Yezu ? Aho ntihaba hari uwo wabujije Yezu ? Aho ntiwishe ubukwe bwa Yezu na kanaka ukababuza guhura no kunywana ? Niba byarabaye, ihute shaka Petetensiya. Garukira Imana. Nugaruka kandi, muri YEZU UGUMEMO.

Dutangiye kandi icyumweru cyo gusabira ubumwe bw’abakristu. Bikira Mariya adukomeze tugume muri Yezu Kristu.

Padiri Théophile NIYONSENGA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho