“Vuga Nyagasani umugaragu wawe arumva”

Inyigisho yo ku wa gatatu w’icyumweru cya I gisanzwe, umwaka B

Amasomo:  1 Sam3,1-10.19-20,  Ivanjili: Mk 1,29-39

Bakristu bavandimwe yezu Kristu akuzwe iteka!

Hashize iminsi mike duhimbaje Noheli, umunsi mukuru utwibutsa ko Imana yigize umuntu, ikisanisha na we muri byose, uretse icyaha, kugira ngo Ibonereho kumusangiza kuri Kamere-Mana yayo. Amasomo y’uyu munsi aratwereka ko Imana itaturi kure rwose, ahubwo ko iri mu buzima bwacu, ko iduhamagara ikatuvugisha kandi ikomeza kutugirira neza.

Isomo rya mbere riradutekerereza iby’itorwa rya Samweli. Mbere na mbere twibuke ko ivuka rye na ryo ryabaye igitangaza cy’Imana, kuko nyina Ana yamusamye nyuma yo gutakambira Imana ngo imuhe urubyaro yari yarabuze. N’ubwo bwose Samweli yiberaga mu ngoro akorera Uhoraho, ntiyashoboye kumenya ko ari Uhoraho umuhamagaye igihe yari aryamye mu ngoro hafi y’ubushyinguro bw‘Imana. Inshuro eshatu zose yitabye Heli aho kwitaba Uhoraho wamuhamagaraga, kugeza ku nshuro yakurikiye ho, nyuma yo kugirwa  inama na Heli, ati maze niyongera kuguhamagara uvuge uti “vuga umugaragu wawe arumva“.

Bavandimwe, ni kangahe Uhoraho ashaka kutuvugisha ariko tukica amatwi cyangwa se ntitubyumve na mba kuko duhuze cyane, kuko nta mwanya dufite. Gusa kandi iyo twashobewe, twifuza ko Imana yatwereka icyo dukwiye gukora, twifuza kumva Ijwi ritubwira riti: “gira gutya birakunda!”.

“Vuga Nyagasani Umugaragu wawe arumva“.  Nta gushidikanya, Nyagagasani aravuga kandi Ububasha bwe ntibwagabanutse. Akomeje ndetse gukora ibitangaza nk’uko ivanjiri y’uyu munsi ibidutekereza. Nk’uko Yezu yahagurukije nyirabukwe wa Simoni akamukiza guhinda umuriro, nk’uko yakijije indwara zitandukanye akanirukana Roho mbi, n’uyu munsi arabikora, gusa habura kumwizera no kumwirukira ngo adukize.

Ivanjiri y’uyu munsi iratwereka muri make uko ibikorwa bya Yezu, buri munsi byari biteguye. Umunsi wose yirirwaga agira neza, akiza abantu, abigisha Inkuru nziza y’umukiro hanyuma kandi akaza kugira umwanya w’umwihariko akajya ahantu hiherereye agasenga.

Bavandimwe ni byiza ko natwe imirimo dukora iyo ari yo yose tuyikora twivuye inyuma, tutibagiwe ineza n’urukundo tugomba abavandimwe bacu, hanyuma kandi tukagena akanya k’umutuzo tukavugana n’Imana. Ni ukuri Imana irumva kandi iravuga. Ariko nikuvugisha uri mu rusaku cyangwa urangariye mu bindi, ntuzumva icyo Ikubwiye.

Bavandimwe, muri byose dushishikarire gusenga, dushimire Imana ko idukunda, tuyiture ibitugoye kandi twemere kujya aho idutuma.

Umubyeyi Bikiramariya, we rugero rwo kumva no kumvira aratube hafi muri urwo rugendo.

Padiri Joseph Uwitonze

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho