Wabayeho ute ukimara kubona urumuri?

Ku wa 5 w’icya 3 Gisanzwe C, 01/02/2019

Amasomo: 1º. Heb 10,32 -39; Zab 37 (36), 3-.23-24.39-40; Mk 4, 26-34.

1.Twibuke uko twatangiye inzira y’Urumuri

Kuri uyu munsi, isomo rya mbere ridufashije kwibuka uko twatangiye inzira yo gukurikira Yezu Kirisitu. Yego ababatijwe benshi basa n’abagendeye mu murongo w’ababyeyi babo nta no kwirirwa batekereza ku cyo bahamagariwe ku giti cyabo. Hari ubwo umuntu arangwa n’ukwemera kugendera mu kamenyero nta kwibaza byinshi. Icyo gihe ibyo akora n’ibimuranga byose nta kidasanzwe abibonamo kuko aba ariho akurikije uko abamukuriye babaho. Icyo gihe ukwemera kwe gusa n’umwambaro usanzwe nta mwihariko wawo. Nyamara rero hari igihe umuntu yinjirwamo n’impumeko idasanzwe agakanguka rwose maze ubuzima bwe bukagira umurongo mushya. Ibyo ni byo twita guhura na Yezu Kirisitu ku giti cyawe. Umuntu usanzwe ukurikiza ibyo abandi bamutoje, iyo ahuye na Yezu Kirisitu ku buryo bw’umwihariko arushaho gusobanukirwa n’Inkuru Nziza. Atangarira ukuntu yabaga mu bintu asa n’upfa kugenda gusa nyamara ubu ubuzima bwe bukagira indi ntumbero n’umutima we ugacengerwa n’urukundo rwa Yezu Kirisitu yari yarakurikiye gusa byo kwigana abandi bose.

  1. Si inzira ya gihogere

Iyo nzira y’ishya rihanitse y’ubukirisitu ntikundira bose. Isi igendera muri rusange mu muhanda wa gihogera. Igihe Yezu Kirisitu atangiye kwigisha, benshi mu bamukurikiye bumvaga inyigisho ze zicengera imitima. Yego hari na benshi bamunnyegaga cyane cyane abari ibikomerezwa icyo gihe, abami, abaherezabitambo n’abigishamategeko. Ariko rero, aho Yezu amariye kuzuka, abemeye kumukunda no kumukurikira bagaragayeho ububasha budasanzwe ku buryo ibyo mu isi ntacyo byari bikibabwiye cyane. Bumvaga nta kintu na kimwe cyabarangaza, cyatuma batizera kuzabana na Yezu Kirisitu mu ijuru. Ni yo mpamvu bigishije mu izina rya Yezu kandi bayobowe na Roho Mutagatifu maze abemera bakagenda bagwira buri munsi.

  1. Inzira y’abatagamburuzwa

Byabagendekeye bite mu ikubitiro? Batangiye gutotezwa. Abanangiye bakanga kwemera Yezu batangiye gutoteza abemera. Ariko abo bemera kuko batabikeshaga imbaraga zisanzwe za muntu nta kintu na kimwe cyabasubije inyuma. Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi, uyu munsi yatwibukije uko abo bavandimwe babayeho bakimara kwakira Urumuri rwa Yezu Kirisitu: Ngo barwanye intambara ikomeye kandi ibabaje. Barashungerewe. Baratutswe baratotezwa. Abari mu duce dutekanye bakurikiraga amakuru y’abandi bavandimwe batotezwaga. Bifatanyije n’abagirirwaga amarorerwa. Basangiye ububabare n’abafunzwe. Bakunze no gusahurwa ibyo bari batunze bagasigariraho rwose. Ariko uko ababisha babasahuraga ibyabo ni ko batacogoraga mu kurangwa n’ibyishimo kuko bari bazi neza ko hariho ubundi bukungu buzahoraho iteka bagabiwe.

  1. Ni yo nzira ya none

Iyo mibereho y’abakirisitu ba mbere nikomeze itumurikire muri bihe turimo. Hirya no hino hari abakirisitu batotezwa. Tujye twihatira kubasabira. Tujye dusabira kandi n’abanzi b’ibyiza bya Nyagasani. Tujye tubasabira guhinduka bashya. Ijwi rya Yezu Kirisitu rigera hose. Rishobora gukingura imitima ya ba rutare. Ni yo mizero dufite. Duhore dusabira abo twahuriye kuri iyi si muri ibi bihe kugira ngo rwose bareke gushyira amizero yabo mu byisi bihita.

Abakirisitu ba mbere nibatubere urugero. Amizero yacu ntagacogore. Duhore dusabirana ubutwari buzadufasha kuzuza ugushaka kw’Imana no kuronka ibyiza idusezeranya. Twemere ijambo twabwiwe natwe twumve ko koko tutari “abantu bo gutezuka ngo bitume tworoma”. Twemere ko “turi abantu bafite ukwemera kuzaduhesha uburokorwe”. Duharanire gutera imbere mu kwemera kugira ngo imitego y’isi tuyinyugushure itaratubashukana. Imbuto ibibwa buri munsi nikomeze ikure mu mitima y’abantu b’iki gihe bazabe abahamya ba Kirisitu koko bahumurize impabe tubona hirya no hino.

Yezu Kirisitu asingizwe. Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe. Abatgatifu badusabire kuri Data Ushoborabyose.

Padiri Cyprien Bizimana

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho