Wabonye umuhanuzi mu gihugu cye?

Ku wa 3 w’icya 4 Gisanzwe C, 6/2/2019

Amasomo: 1º. Heb 12, 4-7.11-15; Zab 103 (102), 1-2.13-14,17-18; Mk 6, 1-6

Yezu Kirisitu amaze iminsi atangiye kwigisha ku mugaragaro, yanyarukiye i Nazareti aho yari yararerewe muri benewabo. Twatekereza ko ubwo bari bamuzi kandi nta nenge n’imwe bamubonyeho, bashoboraga guhita bemera ijambo rye. Nyamara si uko byagenze. Bamwe batangiye gushingarika ijosi bakerensa inyigisho ze. Baramurebaga avuga bagatekereza aho yavukiye mu bakene maze bakiyumvisha ko ibyo avuga nta n’ishingiro bifite.

Ni koko, ubwenge bw’isi n’abanyesi buracagase cyane. Aho kumva ukuri umuntu atangaza, hari ubwo tubanza kureba amavuko ye n’imitungo ye. Akenshi iyo ari umuntu wavukiye mu bakire ahabwa ijambo, iryo avuze rikijyana. Nyamara se akenshi ntusanga abenshi muri abo nta bitekerezo by’ukuri bigiramo! Umunyamafaranga na we akunze kwemerwa mu bantu kabone n’aho yatambutsa ibitekerezo by’amatagaragasi. Ab’i Nazareti banze kwemera Yezu kuko atari afite amavugo mu bakire akaba atari anafite zahabu na feza. Yamaze imyaka itatu yose yitangira kuyobora abantu mu nzira y’umukiro, nyamara abibwiraga ko bakize ntibigeze bamukikiza. Bakomeje gukikira umukiro we bikomereza ibiyira bya gihogera. Na n’ubu ni uko kandi, benshi mu baherwe bumva ko bashyikiriye. Iyo higishwa Ijambo ry’Imana Data Ushoborabyose baterera agati mu ryinyo bakagereka akaguru ku kandi bakinovora ibyo yaremye bibwira ko ari bo babihanze.

Iyi vanjili yasomwe itwumvisha neza ko hakenewe ubushishozi bushungura byose bukageza ku kuri. Mu kivunge cy’abantu nka bariya bakurikiraga Yezu cyangwa abumvaga ibye, burya gutekereza bigerwa ku mashyi. Birakwiye ko abashinzwe gufasha abandi bihatira kubamurikira babaganisha kuri Yezu nyakuri utagize aho ahuriye na Yezu witiranywa n’abantu, ahantu n’ibintu. Iyi vanjili ya none, bamwe mu babatijwe barangaye bakunze kuyisitaraho bakarangazwa n’imyumvire itari yo yo gukeka ko Yezu Kirisitu yari afite abandi bavandimwe bavukanye kuri Bikira Mariya. Birengagiza ibyo kubaza no kumenya ko muri Isiraheli abantu bose bo mu muryango umwe bitwaga abavandimwe.

Igihe cyose twumvise Ijambo ry’Imana ryo mu Byanditswe Bitagatifu, twitoze kurangamirana ubwiyoroshye Yezu wigize umukene kugira ngo azamure bose abaganisha kuri Se Ushoborabyose. Birashoboka ko natwe abapadiri muri iki gihe dushobora gupyinagazwa n’imyumvire icagase dusanga aho tuvuka…Umuryangoremezo uvukamo padiri, hari igihe wasanga uganje mu mwijiama; abavandimwe n’ababyeyi ba padiri bashobora kuba ari abantu badashobotse cyane mu bijyanye n’imibereho y’ubuyoboke nyakuri; mu bizazane nk’ibyo kandi, ntitwakwizera ko ijambo rya padiri uwo bazaryumva. Ihinyu nka ririya ry’ab’i Nazareti rirabahinyuza..Ibyo byose bibaho. Cyakora padiri watorewe imirimo mitagatifu ntakwiye gucibwa intege n’uburangare bw’abo mu gihe cye kabone n’aho baba ari abavandimwe be ba hafi. None kubabarana na Yezu bivuga iki? Si ukwemera kwihanganira ibyago nk’uko na we yabyemeye se? Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi itwigisha uko twakumva neza imibabaro duhura na yo muri iki gihe. Ngo igamije kutugorora. Hahirwa umuntu wese uhura n’ingorane kuri iyi si akerekeza umutima we kuri Yezu n’Urukundo yamukunze, yakwibuka ubuhemu bwe bwo mu bihe byashize akarushaho kumva ko ubwo bubabare bushobora guturwa nk’icyiru gituma umutima usukurwa kurushaho. Mu gisibo ni ho turirimba ngo: “Nimbona amakuba munsi, umpe kuyemera rwose, abe icyiru cy’ibyaha”. Hari amakuba aruta ayo gusuzugurwa iwanyu kandi nyamara ubereyeho kubahanurira?

Yezu Kirisitu naduhe ubwenge bwo kumvira abo adutumaho tutagendeye ku mafaranga n’imitungo. Bikira Mariya Mutagatifu aduhakirwe. Abatagatifu (Pawulo Miki, Amandi, Aviti, Doroteya na Vedasiti) na bo badusabire kuri Data Ushoborabyose.

Padiri Cyprien Bizimana

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho