Wabuza abantu kugwa mu byaha ute ?

Inyigisho yo ku wa 1 w’icya 32, C, 07 Ugushyingo 2016

Amasomo: Tito 1, 1-9; Zab: 23, 1-6; Lk 17, 1-6.

  1. Ibiba mu isi ubibona ute?

Amasomo y’uyu munsi ashobora kuduha igisubizo gicishirije ku kibazo cyerekeye impamvu ibyaha bikomeza kuba mu isi ndetse akenshi ugasanga byiyongera. Hariho amatwara atuma abantu bafatwa nka ba ntamunoza bahora barebera ibintu mu ndorerwamo zituma babibona nabi gusa (Pessimisme). Hari n’abantu ariko bafatwa nk’ibitambambuga byizera byose mu kigero cy’ibisekeramwanzi (Optimisme) bakibwira ko kuvuga ko ibintu byose bigenda neza ari ko gutekereza! Aba mbere basa n’abatakaza icyizere muri byose kuri iyi si. Aba kabiri bagashaka kwirengagiza ibitagendaneza ndetse n’ibibi bakabirenza amaso.

Ayo matwara yombi asa n’aho adashobora gufasha isi kujya mbere. Ni ngombwa kubona ibibi biriho uko biri; ibyaha by’urudubi byaziritse abantu ariko ugashimishwa n’uko nta bapfira gushira: hari n’inyota usangana bamwe bifuza kubaho neza muri iyi si kuko bazirikana ko bari mu rugendo rugana isi y’ubugingo bw’iteka. Abo ni abagize amahirwe yo guhura n’Inkuru Nziza y’Umukiro. Urumuri bayikomoraho, ni rwo rutuma bareba ibintu byose mu kuri kwabyo bagahora bambariye kurwanya ikibi icyo ari cyo cyose n’aho cyaturuka hose, maze bagashyigikira icyiza uwo cyaturukaho wese. Iyo nzira ni yo yo gushyira mu gaciro (réalisme). Uwabatijwe wese ahamagariwe kumenyekanisha Inkuru Nziza y’umukiro kugira ngo ababoshywe biruhutse bave ku ngoyi y’icyaha.

  1. Kunyura mu mahwa y’inzitane

Uko gushyira mu gaciro, guhuje na Yezu Kirisitu ubwe udashaka kwirengagiza ukuri kw’ibintu. Ni we watweruriye at: “Kubuza ibigusha abantu mu byaha ntibishoboka, ariko hagowe umuntu biturukaho”. Ibi Yezu yabivuze azirikana impamvu yatumye yigomwa akanyarukira mu isi yahindanyijwe n’icyaha cy’inkomoko. Yemeye kuza gufatanya natwe amagorwa. Ubuzima yabayemo kuva akivuka bwaranzwe n’amahwa y’inzitane, ariko yatweretse inzira yo gutambuka tukayanyuramo. N’ubwo ari uko ibintu byifashe, kameremuntu yarazahaye ku buryo nta kintu na kimwe cyavanaho ibimugusha mu bishuko. Icyizere cyonyine gisigaye ni ukwirundurira mu mpuhwe ze akatubabarira. Twese turi abanyabyaha kandi tuzi uko byari bitumereye tutaramukingurira umutima wacu. Igihe twari tugifungiranye muri kamere yacu ari yo idukoresha, twari twarazahaye rwose. Aho tumenyeye Yezu Kirisitu n’imbabazi ze, na bwo ntiduhwema kubizwa ibyuya n’ibishuko byinshi muri iyi si na Sekibi yivuga buri munsi. Ariko kwishimira ko Yezu Kirisitu atubabarira kandi ahora atwigisha, bidutera gukomera.

  1. Nta kuba igikoresho cya Sekibi

Ubu icyo dusaba, ni imbaraga zo kwigengesera kugira ngo hatagira ishyano ry’icyaha riduturukaho tukaba twabera impamvu yo kugwa ku bakiri bato cyangwa ku boroheje mu mpande zose. Amagambo ya Yezu asa n’ayadutera ubwoba: “Ikiruta kuri we [ugusha abandi], ni uko bamuhambira urusyo ku ijosi bakamuroha mu nyanja, ataragira uwo agusha muri aba batoya. Murabyitondere”. Si ukudutera ubwoba ahubwo ni ukugaragaza uburemere bwo kwemera kuba igikoresho cya Sekibi yo ikoresha akarimi keza n’uburyarya igamije kurindimura ab’umutima woroheje.

Mu gihe kubuza ibigusha abantu mu byaha bidashoboka kuko Sekibi izakomeza kurungarunga muri iyi si ishakisha uwo yakwirenza, abakuru b’amakoraniro barasabwa kuba maso; abakuru bakuru, barasabwa gushishoza bagatanga urugero kandi bakagira abo bashinga imirimo mu makoraniro bagendeye ku bushishozi n’umurava mu by’ubutungane. Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito ni yo idushushanyiriza inzira nziza y’abatora n’abatorerwa ubutumwa muri Kiliziya. Tubasabire babyitondere cyane.

Yezu Kirisitu asingizwe. Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe. Abatagatifu duhimbaza none, Karina, Erinesiti,Enjeriberiti, Wilibrordi,Lazaro, Jeroni, Florensiyo, Yasinto Castanyeda, Viyisenti Le n’Umuhire Fransisiko Palau, badusabire kuri Data Ushoborabyose.

Padiri Cyprien BIZIMANA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho