Amasomo: Iyim 2, 1-15a; Zab 69 (68), 3. 14. 30-31. 33-34; Mt 11, 20-24
Amasomo yo kuri uyu wa kabiri w’icyumweru cya cumi na bitanu mu byumweru bisanzwe by’umwaka wa Kiliziya aradukangurira kwisuzuma tukareba niba ibyo twahawe bidufasha gushimangira umubano wacu n’Imana, gufasha ndetse no gusabana n’abavandimwe bacu. Bitabaye ibyo, natwe twazapfa rumwe n’urw’abo muri iyi migi iburirwa cyangwa nk’aba bahebureyi badashaka gusohoka mu gikonoshwa cy’ubucakara bw’abanyamisiri.
Twumvise mu isomo rya mbere, amavu n’amavuko ya Musa. Musa uwo akomoka mu nzu ya Levi nyamara yagiriwe ubuntu arererwa mu ngoro ya Farawo. Musa yirengagije ubuzima bushashagirana, yemera umuhamagaro w’Imana wo gukiza umuryango wayo wari ku ngoyi y’ubucakara bw’abanyamisiri. Bamwe bemeye kumukurikira, abandi biyemeje kwigumira muri ubwo bucakara ubuziraherezo!
Mu Ivanjili, twumvise Yezu atonganya imigi ya Korazini, Betsayida na Kafarinawumu kuko yabonye ibitangaza bye byinshi ariko ikarenga ikanangira umutima ntiyihane. Abari batuye muri iyo migi bahawe amahirwe menshi nyamara bayapfusha ubusa! Wenda ayo mahirwe iyo aza guhabwa Tiri, Sidoni na Sodoma baba barisubiyeho ntibahure n’amagorwa, ibyago n’amakuba byabagwiriye. Zabuli twumvise itubwira iti: “Mwebwe abashakashaka Imana murakagwira”.
Wowe uhereye he? Ese uri mu bahawe byinshi bazabazwa byinshi? Cyangwa se wahawe duke? Niba warahawe byinshi ubikoresha ute? Ibike se byo ubyitwaramo ute? Ni ngombwa kwinjira mu nkebe z’umutima wawe ukisuzuma utihenze kuko na duke wahawe ugomba kutubamo neza ukazagera mu bwami bw’Imana wemye, nta pfunwe n’ikimwaro.
Iyo twisuzumye neza, dusanga tubarizwa mu bahawe byinshi kuko dufite amahirwe yo kumva Ijambo ry’Imana rimurikira umutimanama wacu. Ibyago byacu ni ukutamenya ibyo twahawe bityo ntitubibyaze umusaruro ukwiye tukazashiduka tutagifite igaruriro cyangwa tukamenya ko twahawe byinshi hanyuma tukagereka akaguru ku kandi tukadamarara kimwe na wa mukungu kiburabwenge ndetse ahubwo tukabyifashisha dutsikamira kandi duhonyora abaciye bugufi. Icyo gihe tuba twikururiye umuvumo kuko twazahanwa bikomeye kurusha Tiri, Sidoni na Sodoma kimwe n’abanyamisiri.
Menya ko Uhoraho yumva abatishoboye, ntatererane abe bari ku ngoyi. Nyabuneka sigaho, reka kwifatanya n’umugiranabi wifashisha ububasha yahawe maze agahonyora kandi akarenganya abaciye bugufi. Haguruka uzamure ijwi umwamagane, umuvugirize induru n’amahiri nka Bihehe utazabarwa hamwe na we ku munsi w’urubanza. Reka kurebera ikibi gikorwa utazabarirwa mu gico cy’abahotozi! Haranira gufasha abantu kuva mu bucakara bw’icyaha kuko n’aho watotezwa ndetse ukavutswa ubuzima bwawe, wizeye ko ufashijwe n’Imana Umusumbabyose. Reka kwishingikiriza abantu cyangwa gushyira amizero yawe mu bagiranabi bayoyoka basharaze mu mateka ibirari by’amahano yabo.
Dusabe Nyagasani aduhe imbaraga zo kwimika ineza n’urukundo mu mitima yacu twamagane inabi aho ituruka hose kugira ngo tube abigishwa b’ukuri bazi kubaho banyuze Imana n’abantu mu byo bahawe, maze twese hamwe tuzagororerwe kubana n’Imana Data tuyihunda ibisigo n’ibisingizo hamwe n’Umwana wayo w’ikinege mu bumwe bwa Roho Mutagatifu uko ibihe bizagenda bisimburana iteka ryose. Amen.
Heneriko, Eugeni, Yoheli, Anakleti na Silasi, mudusabire.
Padri Léonidas Ngarukiyintwari