Inyigisho – Asomusiyo 2013 – Wahebuje abagore bose umugisha

Ku wa 15 KANAMA 2013: ASOMUSIYO – BIKIRA MARIYA AJYANWA MU IJURU

Mwayiteguriwe na Padiri Cyprien BIZIMANA

AMASOMO: 1º. Hish 11, 19a;12,1-6a.10a; 2º. 1 Kor 15, 20-27a; 2º. Lk1,39-56

Kuri iyi ASOMUSIYO, duhawe akandi kanya ko kwitegereza BIKIRA MARIYA n’akanyamuneza. Kuva mu misa y’ejo ku mugoroba, aho bahimbaza igitaramo cy’Ijyanwa mu ijuru rya Bikira Mariya, twazirikanye ukuntu ubushyinguro bw’Isezerano bwajyanywe mu ngoro mu birori bitangaje. Dawudi n’abashinzwe imihango mitagatifu i Yeruzalemu baherekeje ubushyinguro bw’Isezerano mu birori by’agatangaza. Tuzi ko kuva kera Bikira Mariya abonwa nk’Ubushyinguro bwuzuye bw’Imana kuko yatwaye Umwana wayo mu nda ye. Turangamiye Bikira Mariya nk’Umubyeyi w’Imana utarigeze ahura n’ubushanguke mu mubiri we. Umunsi umwe, igihe YEZU yariho yigisha, umwe mu badamu wamwumvaga yaratwawe maze arangurura agira ati: “Hahirwa inda yagutwaye n’amabere yakonkeje”. Izo ngingo zose Kiliziya izizirikana kuva ku mugoroba ubimburira Umunsi Mukuru w’Ijyanwa mu ijuru rya Bikira mariya. Tugiye kuzigarukaho mu ncamake.

Ubushyinguro bw’Isezerano. Amasezerano yose Imana yagiranye n’abantu yujurijwe muri YEZU KRISTU. Kugira ngo ukwigira umuntu gushoboke, Imana yateguye Umubyeyi wayemereye kuyumvira muri byose. Mu gihe Eva we yarangaye akaturoha mu rwobo bitewe no kumvira ya Nzoka ya kera na kare ari yo kareganyi, Bikira Mariye we yabayeho yigengeseye maze atubyarira Umukiza. Ni we ibanga ry’Umukiro wa bene muntu ryabikijwe. Yabaye umuziranenge maze iryo banga aritwarana ubupfura. Ni we Ngoro koko y’Imana, ni we Bushyinguro bufutse bw’amabanga yose y’Isezerano Imana yagiranye n’abantu igamije kubakiza. Iyo Bikira Mariya atubera nka Eva wa kera, ubu tuba twarayobewe twangara kure y’ubwiza bw’Imana. Twagize amahirwe kuko muri we twiboneye ko dushobora gutsinda cya Kiyoka nyamunini Isomo rya mbere ryatubwiye. Icyo gishitani n’andi mashitani magenzi yacyo, bireba abantu bacigatiwe na Bikira Mariya bigahukwa. Muri We, Isezerano ntiricubangana, muri We dukomera ku mabanga yose Imana yatubikije. Tumwisunge nta bwoba, tuzasangira na We umurange.

Ubudashanguka. Umurage tuzigamiwe, ni ubudashanguka. Bikira Mariya, kuko yabaye uwa mbere mu bantu bose gukomera ku mabanga y’Imana, ntiyigeze ashanguka. Yarapfuye ajyanwa mu ijuru. Ni yo mpamvu nta mva ye yigeze iboneka mu isi. Mu gihe abandi bose babanye na YEZU nk’intumwa n’abigishwa ba mbere, bose tuzi uko bagiye bapfa, Bikira Mariya we nta muntu n’umwe wigeze aca iryera imva ye. Uretse inkuru z’impimbano n’ibindi bitekerezo by’amaringushyo y’abantu, nta kintu na kimwe gishobora guhamya ko Bikira Mariya yapfuye agashanguka umubiri nk’uko twese bizatugendekera. We yajyanywe mu ijuru n’umubiri we rwose. Ana Catalina Emmerich yeretswe neza uko iminsi ya nyuma ya Bikira Mariya ku isi yagenze. Yeretwe ko yererejwe mu ijuru n’umubiri we na roho ye mu bubengerane bw’agatangaza. Ibikubiye muri iryo bonekerwa ry’uwo wihayimana, Kiliziya irabyemera kandi ikemeza ko birushaho kuduserurira ibanga rihanitse ryerekeye Bikira Mariya. N’ubwo twe tuzapfa imibiri yacu igashanguka, nta kabuza tuzinjira mu Rumuri rw’agatangaza hamwe n’Umubyeyi w’Imana n’uwacu mu byishimo bidashira. Ni wo mugisha dusangiye na We.

Umugisha wa Bikira Mariya. Yahebuje abagore bose umugisha. Dukunze kwitegereza no kuzirikana ku bubengerane bwa Bikira Mariya tugahamya ko yabaye umutako mu bakobwa n’urugero mu bagore. Erega si inyamibwa mu b’igitsina gore gusa, ni inyambo mu bantu bose n’amahanga yose. None se umuntu wemeye kubaho atishakira ibyo kamere muntu ishaka ahubwo ashishikajwe n’ugushaka kw’Imana Data Ushoborabyose, mugira ngo ntiyakomeje kuba isugi mbere yo kubyara, mu gihe cyo kubyara na nyuma yo kubyara! Aha ni na ho hashingiye umugisha kuko umubiri we utigeze winjirwa n’imihindagurikire iyo ari yo yose ihindanya kamere muntu. Arahirwa kuko yagize icyubahiro cyo kubyara no konsa Imana. Arahirwa kuko yemeye ko ibyo yatumweho na Nyagasani biba. Barahirwa abantu bose mu bihe byose bamwisunga. Ibyishimo byamuranze no mu gihe cy’imibabaro yanyuzemo, na wo ni umugisha. Mu gihe twe duhungabanywa n’utubazo utwo ari two twose tw’ubuzima Bikira Mariya yahoraga arangamiranye ukwizera iby’ijuru.

Bikira Mariya, ni ishingiro ry’Umugisha wacu. Atuba hafi akadutabara akaturinda kugwa mu menyo ya Rubamba. Ibanga rikomeye, ni ukumwisunga buri munsi. Ni ho tuvana ibyishimo adusangiza. Buri muyoboke wa YEZU KRISTU yari akwiye kuvuga ishapule buri munsi aganira na Bikira Mariya anazirikana amateka y’ugucungurwa kwacu. Bikira Mariya adutsindire ubute n’ububwa twigiramo bituma tudahugukira iby’ijuru nka we.

YEZU KRISTU ASINGIZWE. BIKIRA MARIYA aduhakirwe. Abatagatifu badusabire gukomera nka bo.

ABATAGATIFU DUHIMBAZA NONE:

Mariya, Aluferedi, Alipiyo, Tarisisi, Sitanisilasi Kositika, Ludoviko Batisi, Manuweli Moralesi, Saluvadoro Lara na Dawudi Rorudani

Mutagatifu Aluferedi Mukuru, Umwami (849-899)

Mutagatifu Aluferedi Mukuru yavukiye i Wantage muri Dorset ya Berkshire muri umwe mu miryango ya cyami yo mu Bwongereza. Ni uwana wa gatanu akaba n’umuhererezi w’Umwami Ethelwulfo wa Wessex n’umugore we wa mbere Osburga.

Nyuma y’urupfu rwa nyina mu wa 855, yajyanye na se mu rugendo rutagatifu i Roma maze Papa Lewoni wa 4 yitegereza uwo mwana amuhanurira ko azaba umwami ukomeye n’ubwo yari umuhererezi. Bavuyeyo, bahagaze mu Bufaransa ku Mwami Karoli wahise ashyingira mugenzi we umukobwa we Yudita.

Ise wa Aluferedi yapfuye mu wa 858. Abahungu be bakuru bakurikiranye ku ngoma ariko bose bagapfa badateye kabiri. Aluferedi agera ku ngoma atyo muri 871, aba umwami ukomeye cyane wa Wessex ayobokwa n’ibihugu byinshi. Muri 878 yatewe n’abanyamahaga bo muri Danemarike baramumenesha aza kubigaranzura ategeka umwami wa Danemarike kubatizwa.

Bimwe mu bikorwa byaranze Mutagatifu Alufredi, ni ukubaka amashuri na za Monasiteri no guteza imbere iby’ubwenge n’ubushakashatsi. Yakoranyije intiti zo mu Bufaransa maze zihindura ibitabo bya Mutagatifu Agusitini n’amateka ya Kiliziya mu gihe cya Bede (Bède le Vénérable).

Amaze kwitaba Imana muri Winchester, Mutagatifu Aluferedi Mukuru batangiye kumwiyambaza. Amateka ye yo gushyirwa mu rwego rw’abatagatifu ntaho yanditse ariko azwi nk’umwe mu batagatifu bakomeye b’Ubwongereza.

Mutagatifu Aluferedi, nabere urugero abategetsi bose biyumvamo akamaro ka Batisimu bahawe. Nasabire abazahajwe n’imiyoborere mibi guhuguka no gutanga umuganda mu mibereho myiza y’abavandimwe babo bashyize imbere urumuri rw’Ivanjili.