Inyigisho yo ku ya 21 Ukuboza 2013, Adiventi
Mwayiteguriwe na Padiri Charles HAKORIMANA
Twegereje umunsi mukuru w’Ivuka rya Nyagasani, amasomo matagatifu agakomeza kutwinjiza muri iryo Yobera, atwereka uburyo Imana yujuje umugambi wayo.
Umubyeyi Bikiramariya amaze kuragizwa amabanga akomeye ntabwo yabyihereranye. Yagiye gusura Elizabeti yari yahishuriwe ko na we yagiriwe ubuntu n’Imana. Umuntu yakwibaza ibyishimo yari yifitemo. Kuba yari atwaye amabanga akomeye y’Imana ntibyamubujije kuba umuntu usanzwe ujya gusura abandi. Ivanjili itwereka ko mu byukuri yari agiye gufasha Elizabeti kuko yari akuriwe kandi ari mu zabukuru, ari nayo mpamvu yamazeyo amezi atatu. (Lk 1,56)
Kuva mu ntangiriro Bikiramariya azi kumva no kwitegereza. Yazirikanye ibyo Malayika yamubwiye “Dore na Elizabeti mwene wanyu, na we yasamiye mu zabukuru; uku kwezi ni ukwa gatandatu,…“ (Lk 1, 36)
Ibyo Malayika yamubwiye ntiyabifashe nk’inkuru yumvise ko agomba kugira icyo akora. Aha bijya gusa n’uburyo yagenje mu bukwe bw’i Kana “kuba hafi y’ababikeneye“. Kumva abandi, kumva undi ko agukeneye ukabyibwira.
Bikiramariya yari afite amabanga akomeye. Ibyo yari amaze kubwirwa na Malayika ubundi byatuma umuntu ahindura uko yari abayeho. Ubwabyo kumva ko atwite Umwana w’Imana, umwami uzima ingoma itazashira. Byose byari bihindutse mu mibereho ye. Nyamara ntacyo byahinduye mu mibereho ye yo kwicisha bugufi. Uretse Elizabeti na Yozefu wabihishuriwe ntawundi batubwira wamenye iryo banga rikomeye, byose yabishyinguraga mu mutima we.
N’igihe Elizabeti abimuganirije yabyakiranye ukwicisha bugufi nk’uko biboneka muri iriya ndirimbo yakurikijeho, isengesho “ Umutima wanjye urasingiza Nyagasani“.
Aba babyeyi uko ari babiri bahuriye ku kuba barakiriye umugambi w’Imana mu buzima bwabo. Iyo umuntu akurikije ugushaka ku Imana abona ibyo abandi batabona yumva ibyo abandi batumva. Ayoborwa na Roho Mutagatifu nk’uko byagendekeye Elizabeti wamenye ko Bikiramariya atwitwe Imana kandi mu ntangiriro, avuga ya magambo tudahwema kuvuga iyo twubaha umubyeyi Bikiramariya.
“Wahebuje abagore bose umugisha n’Umwana utwite arasingizwa” (Lk 1,42). Elizabeti abimburiye amasekuruza yose guha umubyeyi w’Imana icyubahiro akwiye. Ni we wari mukuru kandi ni we wahawe mbere ubutumwa ariko aziko byose byuzurizwa mu mwana Bikiramariya azabyara. Ubwirijwe na Roho Mutagatifu avuga ibikwiye bitera ibyishimo abandi nk’uko tubona igisubizo cy’Umubyeyi Bikira Mariya kibaye indirimbo y’igisingizo.
Umubyeyi Bikiramariya ntahwema kudutangaza no kutwigisha. Mu ivanjili y’uyu munsi adutoje gukunda no kwitangira abandi. Kumva abandi, kumva ko badukeneye kumva akababaro k’abandi. Kumenya kumva no gusesengura ibyo badukeneyeho n’uko twabafasha. Kumenya imibabaro inyuranye. Kutirengagiza abandi ngo duhere mu byishimo byacu duhimbaza amahirwe yacu, cyangwa itsinzi yacu. Ibyiza bikaba ibisangiwe. Turangamiye Zuba-rirashe twigire ku Mubyeyi Bikiramariya kumenya kumva abandi no kumenya icyo badukeneyeho tubikesha kwakira ugushaka kw’Imana mu mibereho yacu.
Padiri Charles HAKORIMANA