Wakurikira Yezu ute kandi uboshye?

TUZIRIKANE KU MASOMO  YA LITURUJIYA Y’IJAMBO RY’IMANA YO KU CYUMWERU CYA XIII UMWAKA C 2019 (KU WA 30 KAMENA 2019).

 Bakristu namwe bantu mushakashaka Imana mutifitemo uburyarya, Kristu ababere urumuri rutazima mu nzira munyuramo kandi mumwemerere agenge ubuzima bwanyu maze namwe mubonereho kumwitura mumubera intumwa, mwamamaze igihe n’imburagihe Inkuru Nziza ye y’umukiro!!

Bakristu namwe bantu b’Imana, kuba intumwa y’Imana ku buryo buziguye si ibintu byizana! Ni umuhamagaro kandi uwo muhamagaro umenyekana unyuze ku bantu: ababyeyi, umuryango, abarezi, Kiliziya, imirimo inyuranye abantu bahuriramo,…. Muntu w’Imana zirikana ko Imana yakuremye mutari kumwe ariko ko itazagukiza utabigizemo uruhare maze worohere ijwi ry’Imana riguhamagara, maze uryitabe.

Amasomo ya liturujiya y’iki cyumweru arerekana ko Imana ihamagarira buri wese mu cyiciro cye, ariko kandi buri wese akaba yashyiraho ingingo ngenderwaho mu  kwemera umuhamagaro: reka mbanze nsezere kuri data na mama, ku bavandimwe; reka mbanze nshyigure abanjye; reka mbanze mpage byeri n’ibijyana na yo, reka mbanze nihate inshimishamubiri nzigwe ivutu, reka mbaze nige ningera aho nifuza nzaza kugukorera, reka mbanze nkorere amafaranga ahagije nabonye abakwiha batishoboye, nimara kwizigamira nzaza,….impamvu ni nyinshi,…ariko iyo Nyagasani yakwigombye ntaho wamuhungira, ibyo wakora byose arakuvumbura…

Bantu b’Imana Kiliziya ifite umuco mwiza wo gukoresha ibimenyetso mu gusobanura amabanga y’umuhamagaro wa muntu! Ijambo ry’Imana ry’uyu munsi ryerekana umuco karande wo gusiga amavuta y’ubutore uwahamagariwe umurimo wo kwiyegurira Imana no kuyikorera. Uyu muco ugaragara mu bikorwa byo gutanga Batisimu, Ugukomezwa, no gutanga ubusaserdoti Nyobozi. Gusigwa amavuta ni ikimenyetso cy’ubutorwe, cyo guhabwa no kwakira ubutumwa, ni ikimenyetso cy’ “inkomezi” z’Imana. Usizwe amavuta y’ubutorwe aba abaye Intore y’Imana kandi nk’uko “umwambari w’umwana agenda nka se”, uwasizwe amavuta y’ubutorwe ahamagarirwa kwigana no kwimakaza imigambi y’Imana muri we arebeye kuri Kristu. Mukristu ibuka ko kuva ubatijwe uri Intore y’Imana maze uharanire ikiyihesha ikuzo, padiri nawe mwepiskopi hora uzirikana ko wakuwe mu rungano kugira ngo witangire imbaga y’Imana, uzirikane amavuta wasizwe n’ibyo wigomwe byose kandi utabiburiye uburenganzira bw’ibanze maze ubadukakane ibakwe witangire ubutumwa wahamagariwe kandi washinzwe! Irinde gutera Imana agahinda n’impagarara wirengagiza inshingano zawe kandi wabigambiriye!

Muntu w’Imana mu butumwa bwa buri munsi birashoboka ko hari abatakumva, uzirinde kubavuma ahubwo ujye ubasabira ingabire yo guhinduka kandi ntibikaguce intege kuko iyo bibaye ngombwa umubibyi si we usarura kandi usaruye si we uhunika, uhunitse kandi nanone si we ugurisha. Aho kubavumira ku gahera imukira ahandi mu ibanga ukomeze ubutumwa wahawe nk’uko Yezu abiguhamiriza mu ivanjiri y’uyu munsi.

Muntu w’Imana zirikana ko gukurikira Yezu no kumukorera bisaba kuba ubohotse ku bantu, ku bintu ndetse, ku muryango, ku nshuti, ku bamenyi,…. Mu butumwa bwawe shyira Yezu imbere ibindi bizaza byisukanura. Hagarara uvuge Inkuru Nziza y’amahoro, y’umukiro, yo kwibohora kuri Nyakibi. Nkwifurije icyumweru gihire!       

Padiri NKUNDIMANA THÉOPHILE!

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho